Rwamucyo wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni agiye gusimburwa 

Ambasade Rwamucyo Ernest wari uhagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, muri uku kwezi azasoza inshingano ze. Ku wa 25 Werurwe 2025 ni bwo uyu mudipolomate byitezwe ko azasoza inshingano ze, nyuma y’umwaka n’amezi ane ahagarariye u Rwanda muri Loni. Iby’aya makuru bigaragarira mu ibaruwa aheruka kwandikira ubutumwa bw’u Rwanda muri Loni asezera […]

Ni Joseph Kabila uri inyuma ya AFC, M23 n’Inyeshyamba za Mobondo – Jean-Pierre Bemba

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 5 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba Gombo, yashinje, uwahoze ari perezida wa DRC, Joseph Kabila Kabange, kuba ari we watangije inyeshyamba za M23, Alliance Fleuve Congo ya Corneille Nangaa. Ibi yabivuze mu nama yabereye i Kikwit (Kwilu), aho yakanguriye urubyiruko kujya mu gisirikare […]

Mama wa Mr Eazi yapfuye

Umuhanzi wo muri Nigeria, Mr Eazi yatangaje ko mama we, Ifeoma Edith Ajibade yitabye Imana biyuze ubutumwa bwuzuye agahinda n’ishimwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Ku itariki ya 6 Werurwe 2025, Mr Eazi yashyizeho ifoto ye na mama we, ashimira cyane ku buryo yamufashije mu buzima bwe ndetse anamwifuriza iruhuko ridashira. Yanditse ati: “Murakoze, Mummy, kubw’imbaraga […]

Shakib yigaramye amashusho amugaragaza ari guca inyuma Zari

Shakib, umugabo wa Zari Hassan, yahakanye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza mu cyaha cyo gucana inyuma. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Shakib yatangaje ko iyo video ari iyakera kandi itagifite agaciro. Yavuze ko amashusho ari gukwirakwizwa n’abantu bafite imigambi mibi bagamije kwangiza isura ye n’umubano we na Zari. Yashimangiye ko by’umwihariko […]

Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wakubise  Umwanditsi w’Urukiko

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wakubise  Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aramukomeretsa cyane. Ibyo byabaye tariki ya 27 Gashyantare 2025 ku Rukiko rw’Ibanze rwa gasabo ruherereye mu mudugudu wa Rugero, akagali ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo ubwo  uyu muturage yari aje gukurikirana iby’urubanza rwe nkuko iyi […]

Uko abazungu bitambitse u Rwanda mbere yo guha inzira abacanshuro barekuwe na M23

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yatangaje ko hari ibihugu byijunditse u Rwanda ubwo rwahaga inzira abacanshuro bari baragiye kurwanya M23 bakarunyuramo bataha iwabo. Mu kwezi gushize ni bwo abo bacanshuro 288 bo mu bihugu bya Romania, Georgia n’u Bufaransa banyuze mu Rwanda bataha iwabo. Ni nyuma yo gutsindwa na […]

CEDEAO yatangiye kwingingira Mali, Burkina Faso na Niger kugaruka mu muryango

Nyuma y’amezi atatu yongeye gutorerwa kuba umuyobozi wa Ghana, John Dramani Mahama yari mu ruzinduko rw’akazi i Abidjan ku wa Gatatu, aho yavuganye na mugenzi we Alassane Ouattara. Ku murongo w’ibyigwa: gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu bukungu n’ibibazo by’umutekano mu karere. Ikirenze byose, abakuru b’ibihugu byombi batangiye gusaba Mali, Burkina Faso na Niger kongera […]

Icyoba kuri Tshisekedi cy’uko Ndayishimiye ashobora kumutera umugongo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta y’igihugu cye, biravugwa ko bafite impungenge z’uko u Burundi bwabafashaga mu ntambara barwanamo n’umutwe wa M23 bushobora kubatererana. U Burundi bumaze igihe bwarohereje muri RDC ingabo zirenga 10,000 zo gufasha FARDC mu ntambara irwanamo na M23. Izi ngabo na FARDC bari bahuriye mu […]

Gasabo: Urukiko rwaburanishije uwasambanyije umukobwa w’imyaka 16 akamutera inda

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umusore w’imyaka 22 y’amavuko wasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 16 amutera inda. Uregwa utuye mu murenge wa Mayange, akagari ka Kagenge, umudugudu wa Biryogo, mu bihe bitandukanye yasambanye uyu mwana w’imyaka 16 bigera n’ubwo amutera inda ubu akaba atwite.  Mu rubanza, uregwa yemera icyaha ndetse akagisabira imbabazi. Nyuma yo […]

Inzara iravuza ubuhuha muri Rayon Sports WFC

Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports Women Football Club barangajwe imbere na Rwaka Claude wari umutoza mukuru, bamaze guhagarika akazi muri iyi kipe nyuma yo kumara igihe badahembwa. Umutoza Rwaka yafatanye icyo cyemezo n’uwari umwungiriza we ndetse n’uwari umutoza w’abanyezamu. Amakuru avuga ko aba batoza bafashe icyo cyemezo nyuma yo kumara amezi atatu badahabwa umushahara ndetse […]

Uwafunze umuhanzi Justin Timberlake yahawe igihembo cy’Umwaka

Umupolisi wo muri Sag Harbor wabaye ikirangirire nyuma yo gufata Justin Timberlake atwaye imodoka yanyweye, yahawe igihembo cya “Ofisiye w’Umwaka.” Michael Arkinson, umupolisi mushya mu ishami rya polisi ya Sag Harbor, yashimiwe n’umuyobozi wa polisi Rob Drake mu birori biheruka. Yavuzweho kugira uruhare rukomeye mu kazi ke no mu muryango mugari. Uyu mupolisi yayoboye bagenzi […]

FIFA yatangaje impinduka mu karuhuko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko bwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi hazaba igitaramo mu karuhuko ku mukino wa nyuma nk’uko bimenyerewe mu irushanwa rya Super Bowl rya NFL. Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yatangarije iyi nkuru i Dallas, ashimangira ko iki gitaramo kizabera kuri stade ya New York New Jersey ku wa […]

KNC yashinje umusifuzi gusezerera Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko ikipe ye itasezerewe na APR FC mu mikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, ahubwo ko yakuwe mu irushanwa n’imisifurire. Ibi yabivuze nyuma y’uko Gasogi United inganyije na APR FC 0-0 mu mukino wo kwishyura, igasezererwa ku giteranyo cy’igitego 1-0 yatsinzwe mu mukino ubanza. KNC yavuze ko […]

RIB yashyikirije ubushinjacyaha Dosiye y’abakubise Turahirwa Moses

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye y’abantu bane bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions ndetse no kwica imbwa ye, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.  Ibi byabaye ku wa 24 Gashyantare 2025 mu Karere ka Musanze, aho Turahirwa avuga ko yatewe n’itsinda ry’abantu bamugiriye nabi. Amakuru avuga ko intandaro y’ubu bushyamirane yabaye […]

Kinshasa: Kayikwamba yashimiye abadipomate b’ibihugu bimaze gufatira u Rwanda ibihano

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 5 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuganye n’Abadipolomate bemewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushima ibihugu bimaze gufatira u Rwanda ibihano. Thérèse Kayikwamba yashimiye itsinda ry’Abadipolomate ku nkunga idahwema bari gutera DRC muri ibi bihe , ashimangira akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga kugira […]

Lesotho: Batunguwe no kumva Trump avuga ko nta muntu uzi igihugu cyabo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 5 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Lesotho yavuze ko yatunguwe kandi akumva atutswe na Perezida wa Amerika Donald Trump watangaje ko nta muntu numwe wigeze wumva iki gihugu cya Afurika, maze aramutumira ngo azagisure. Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, Trump yavuze Lesotho mu ijambo yagejeje kuri Kongere ya Amerika ubwo […]

Rusizi: Hafashwe uwageragezaga gutanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe, yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka. Yafatiwe mu murenge wa Kamembe, ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego […]