whatsapp_image_2025-03-05_at_11.07_54-3283b

KNC yashinje umusifuzi gusezerera Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko ikipe ye itasezerewe na APR FC mu mikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, ahubwo ko yakuwe mu irushanwa n’imisifurire.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Gasogi United inganyije na APR FC 0-0 mu mukino wo kwishyura, igasezererwa ku giteranyo cy’igitego 1-0 yatsinzwe mu mukino ubanza.

KNC yavuze ko umusifuzi Habumugisha Emmanuel yanze igitego Gasogi United yatsinze hakiri kare, avuga ko habayeho kurarira. Yanagaragaje kutishimira uko umukino wasifuwe muri rusange.

Muri ½ cy’irangiza, APR FC izahura na Police FC, yo yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *