Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports WFC yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 2-1. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, wari uwo ku munsi wa 20 wa shampiyona. Gutsinda kw’iyi kipe byayihesheje kugira amanota 55, bituma itakibasha gukurwaho na Indahangarwa WFC […]

M23 yavanye ingabo zayo mu mujyi yaherukaga kwigarurira

Umutwe wa M23 watangaje ko wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, nyuma y’iminsi mike ziwirukanyemo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu. Yavuze ko iki cyemezo “kiri mu murongo w’agahenge k’uruhande rumwe […]

Perezida Kagame na Gen. Muhoozi baganiriye mu muhezo

  Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi, baganirira mu muhezo. Byari nyuma y’uko uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari amaze kugera mu Rwanda, aho yagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu. Ni uruzinduko Gen Muhoozi yasoje kuri uyu wa Gatandatu tariki […]

Umuhanzi Fyno yatezwe n’amabandi aramukubita amugira intere

Umuhanzi Fyno wo muri Uganda ari mu bitaro nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu bacyekwako kuba amabandi bamukubise bikomeye. Amakuru avuga ko ibi byabereye ku muhanda wa Salaama, aho yari avuye muri sitidiyo agiye mu rugo nyuma y’umunsi w’akazi katoroshye. Nyamara, ntibyamukundiye kugera mu rugo amahoro, kuko yahohotewe bikomeye, ubu akaba ari mu buriri bw’ibitaro aho […]

Namibia yarahije Perezida wa mbere w’umugore

Namibia yanditse amateka ubwo Netumbo Nandi-Ndaitwah, w’imyaka 72, yarahiriraga kuyobora igihugu nka Perezida wa mbere w’umugore. Nandi-Ndaitwah yatsinze amatora yo mu Ugushyingo, aho yabonye amajwi arenga 57%, mu gihe umukurikiye, Panduleni Itula, yagize 26%. Yinjiye mu mubare muto w’abayobozi b’abagore ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Ellen Johnson Sirleaf (Liberia), Joyce Banda (Malawi), na Samia […]

George Foreman yapfuye

George Foreman, umwe mu bakinnyi b’iteramakofi bakomeye mu mateka, yitabye Imana ku ya 21 Werurwe 2025, afite imyaka 76. Foreman yamenyekanye cyane kubera umukino w’amateka yahuriyemo na Muhammad Ali mu 1974, uzwi nka Rumble in the Jungle. Yari yaratwaye igikombe cy’isi cya heavyweight mu 1973, ariko Ali yamutsinze muri uwo mukino waberaga muri Zaïre (ubu […]

M23 yafashe Mubi itarwanye

Umutwe wa M23 wigaruriye Centre y’ubucuruzi ya Mubi yo muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’uko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze kuyihunga. Iyi Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 36 uvuye i Walikale-Centre, ku muhanda ujya mu mujyi wa Kisangani. Mubi by’umwihariko izwiho kuba ibamo ibirombe byinshi cyane by’amabuye y’agaciro […]

Inyigisho ya Gen Muhoozi kuri ba Ofisiye ba RDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ingabo za Afurika guhangana n’imbogamizi zibangamira ubufatanye bwa gisirikare, abugaragaza nk’ingenzi cyane mu kubungabunga umutekano w’akarere no guteza imbere ubumwe bw’Umugabane wa Afurika. Muhoozi yabivuze ku wa Gatanu ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze, aho yatanze inyigisho kuri […]

M23 ntigihuye n’impuguke za Loni

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko gahunda yari ihari yo guhura n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yahindutse ku munota wa nyuma. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihinduka ry’iyo gahunda ryatewe n’ibindi byihutirwa. Ati: “Binyuranyije na gahunda yari yemeranyijweho n’itsinda ry’impuguke za Loni kuri Congo, inama yari yateguwe ntikibaye kubera ibyihutirwa byabaye ku […]

UPDF irigamba kurimbagura ibyihebe bya CODECO byayirasiye Colonel

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyatangaje ko cyishe ibyihebe birenga 240 byo mu mutwe wa CODECO, mu minsi ibiri yonyine. Byatangajwe na Maj. Chris Magezi usanzwe ari umuvugizi w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba. Uyu abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko mu mirwano yari imaze iminsi ibiri ibera ahitwa Fataki, UPDF yayiciyemo […]

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yapfuye

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwa Gatare yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, akaba yazize uburwayi. Jean Lambert Gatare yamenyekanye cyane akora kuri Radiyo Rwanda, aho yabaye intumwa y’iki gitangazamakuru i Arusha muri Tanzania ahaberaga imanza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari […]