3730

M23 yavanye ingabo zayo mu mujyi yaherukaga kwigarurira

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 watangaje ko wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, nyuma y’iminsi mike ziwirukanyemo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze ko iki cyemezo “kiri mu murongo w’agahenge k’uruhande rumwe katangajwe ku wa 22 Gashyantare 2025, no gushyigikira gahunda z’amahoro zigamije guteza imbere ibisabwa ngo habe ibiganiro bigamije gukemura impamvumuzi w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.”

Ku wa 19 Werurwe ni bwo M23 yari yigaruriye uriya mujyi, nyuma y’uko ingabo za Leta ya RDC zari ziwurimo zafataga icyemezo cyo guhunga zigana i Kisangani.

M23 nyuma yo kuwuvamo yasabye abawutuyemo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze gufata ingamba zo kwicungira umutekano, mu rwego rwo kurinda abaturage ndetse n’ibyabo.

Yavuze ko ishyigikiye ko amakimbirane ifitanye na Leta ya Congo yakemuka mu mahoro, inashimangira ko icyiteguye kurinda abaturage ndetse n’ibirindiro byayo.

Uyu mutwe icyakora wateguje ko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC niriramuka rigabye ibitero ku baturage barimo n’abo mu bice ugenzura ndetse no ku birindiro byabo; uzahita wisubira kuri kiriya cyemezo wafashe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *