Rwamagana: Umugore aravugwaho gutangaza ko umugabo we yapfuye ari mutaraga

Mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro , Akarere ka Rwamagana, haravugwa amakuru y’umugabo watunguwe no kumubika bivugwa ko yapfuye kandi ari mutaraga . Amakuru Bwiza.com yahawe na bamwe mu baturage avuga ko batunguwe no kubona umugabo usanzwe akorana n’ibigo by’itumanaho ( Agent) ari mu kazi ke mu Mujyi wa Rwamagana, nyamara Ku gicamunsi […]
Minisitiri Marizamunda na Gen. Karuretwa bari muri Brésil

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ari muri BrĂ©sil aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine. Ni uruzinduko Minisitiri w’Ingabo yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo muri kiriya gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo, Jose Mucio Monteiro Filho. Muri uru ruzinduko, Minisitiri Juvenal Marizamunda yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa usanzwe ari Perezida w’Urukiko […]
Ancelotti utoza Real Madrid yasabiwe gufungwa imyaka 4

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yitabye urukiko mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, mu rubanza akurikiranwamo ku byaha byo kunyereza imisoro. Ancelotti w’imyaka 65 yagaragaye ku rukiko rw’intara ya Madrid kuri uyu wa Gatatu, aho ashinjwa gutanga amakuru atari yo ku misoro y’inkomoko ku mushahara we, ubwo yari umutoza wa Real Madrid bwa mbere […]
Algeria yarashe drone y’Igisirikare cya Mali

Algeria yarashe drone y’Ingabo za Mali mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 31 Werurwe rishyira kuri uyu wa Kabiri ushize itariki ya 1 Mata 2025 ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 1 Mata, Igisirikare cya Mali cyababajwe no gutakaza “indege itagira abapilote” yacyo nkuko iyi […]
Menya byinshi ku musoro w’Ipatanti wishyurwa n’abatari bake mu Rwanda

Itegeko no 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe ku gicuruzo cy’umwaka w’ubucuruzi usora yagize mu mwaka ubanziriza uwo asorera. Uyu musoro wagenwe hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize ku mwaka, n’abadashobora kukigaragaza. RRA ntabwo ariyo ica umusoro abaturage, sinayo […]
RDC: Jean Pierre Bemba yashinjwe kubiba amacakubiri hagati y’abavuga ilingala n’igiswahili

Sosiyete sivile yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi Jean-Pierre Bemba, kubiba amacakubiri n’inzangano hagati y’Abanyekongo bavuga Ilingala n’abavuga Igiswahili. Ku wa Kabiri, itariki ya 1 Mata, itsinda ry’impuguke z’imiryango itegamiye kuri Leta ryitabaje umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo kugira ngo akurikirane icyo risobanura ko ari “imbwirwaruhame […]
Abadepite batabarije abaturage barimo ab’i Rusizi bahugujwe Frw miliyoni 98

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko batiyumvisha impamvu ba rwiyemezamirimo basigaye bahuguza abaturage imitungo babonye biyushye akuya, bikarangirira aho. Babigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire ya za Koperative ndetse […]
Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zakozanyijeho mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zarasanyeho nyuma yo kugerageza gucengera mu Karere ka Poonch gaherereye mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir, nkuko ibitangazamakuru byabitangaje, bisubiramo itangazo ry’Ingabo z’u Buhinde kuri uyu wa Gatatu, itariki 1 Mata 2025. Iri tangazo rivuga ko igisasu cyaturikiye mu gace ka Krishna Ghati ubwo abantu […]
Umugore yasabye Pasiteri amafaranga avuga ko ari Imana yayamutumye

Umugore wo muri Tanzaniya yatunguye benshi ubwo yasabaga Pasiteri we amafaranga agera kuri 29,000 KSh (300,000 Frw), avuga ko Imana ari yo yamuyoboye kubikora. Uyu mugore, wari wambaye umwambaro isanzwe n’igitenge cyera ku mutwe, yavuze ko yari yabanje kugira igitekerezo cyo gusaba amafaranga make, ariko nyuma Umwuka Wera akamubwira ko akwiye gusaba menshi. Pasiteri yamuteye […]
Nyagatare: Akarere katanze umucyo ku by’ikiraro cya Frw miliyoni 4 cyatashywe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwatanze umucyo ku kiraro cyo mu murenge wa Gatunda giheruka gutahwa; bugaragaza ko atari cyo cyonyine cyatwaye Frw miliyoni 4 nk’uko byavugwaga. Iki kiraro cyari kibajijweho cyane n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, gihuza utugari twa Nyarurema na Cyagaju twombi duherereye mu murenge wa Gatunda. Ifoto y’iki kiraro ku wa Kabiri yahererekanyijwe cyane […]
Munyakazi Sadate na Hadji Kanyabugabo basohowe muri group ya WhatsApp yo gufasha Rayon Sports

Nyuma y’imikino ya shampiyona, inkundura y’amagambo hagati ya Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji yatumye aba bombi basohorwa muri group ya WhatsApp ihuza abafana ba Rayon Sports bashyigikira iyi kipe mu buryo bwihariye. Iki kibazo cyatangiriye ku butumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwa X nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS. Mu butumwa […]
Intumwa ya Trump akaba na sebukwe w’umukobwa we ategerejwe mu Rwanda na RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Werurwe 2025, umucuruzi Massad Boulos yagizwe Umujyanama Mukuru ku bibazo bya Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kandi ategerejwe kuri uyu mugabane muri iki cyumweru. Boulos akora kandi nk’umujyanama mukuru wa perezida ku bibazo by’Abarabu n’Uburasirazuba bwo Hagati, yibanda kuri Liban, igihugu yakomotsemo akiri ingimbi yimukira muri Leta Zunze […]
Bruce Melodie yahigiye kwegukana Grammy Award

Muri iyi minsi, umuhanzi Bruce Melodie akomeje gushimangira intumbero ye yo kwandika izina rye mu mateka y’umuziki nyarwanda, aho avuga ko azaba umuhanzi wa mbere mu Rwanda uzegukana igihembo gikomeye cya Grammy Award. Mu butumwa yatanze, uyu muhanzi wubatse izina mu njyana ya Afrobeat na R&B yagaragaje ko nubwo kugeza ubu nta muhanzi wo mu […]
Ikibazo cya Bebe Cool na Alex Muhangi cyageze mu rukiko

Muri Werurwe 2025, umuhanzi Bebe Cool yatanze ikirego mu rukiko arega Alex Muhangi kuba yararenze ku burenganzira bwe ku bihangano. Urukiko rwisumbuye rwategetse ko aba bombi bakemura ikibazo cyabo binyuze mu bwumvikane. Alex Muhangi yifuje ko bakorana ibiganiro byo kumvikana na Bebe Cool, ariko ibi ntibyigeze bigerwaho. Umucamanza wa Grade One, Nicholas Aisu yategetse ibi […]
Nyagatare: Bibukijwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo

Mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hateranye inteko rusange z’abaturage. Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, ari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwempasha mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rutare. Visi Meya Matsiko Gonzague ari kumwe n’Abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mukama mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rugarama. Abaturage bibukijwe gusigasira ubumwe […]
Nyinawumuntu Grace yerekeje muri Ottawa Gloucester Hornets

Nyinawumuntu Grace, umutoza ukomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda yerekeje muri Canada mu ikipe ya Ottawa Gloucester Hornets, aho azakomeza gufasha abana bafite impano muri ruhago. Uyu mutoza yari amaze imyaka itatu ayobora tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye. Mbere yaho, yabaye umukinnyi wa AS Kigali WFC ndetse anayibera umutoza, aho […]
Kisangani: Basabwe kutagira ubwoba mu gihe hikangwa Inyeshyamba za AFC/M23

Perezida w’inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yatangije icyifuzo cyo kuba maso no kugira ubumwe mu gihe hari ibibazo by’umutekano. Hari ku wa Mbere Werurwe 31, ubwo hafungurwaga inama isanzwe yo muri Werurwe 2025. Imbere y’abadepite bo mu ntara, yasabye abaturage ba Kisangani kutagira ubwoba imbere y’ibihuha bivuga iterambere ry’inyeshyamba za M23, muri iyi […]
Umwaka ushize inkuba zishe abantu 81 – MINEMA

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Twishime Jean Claude avuga ko abantu badakwiye kumva ko kuba umurindankuba uhari bihagije, ahubwo ahantu hose hari umurindankuba banyirawo bakwiye kuwungenzura cyane cyane mu bihe by’imvura. Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza kugira inama abantu kwitwararika mu bihe by’imvura, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka ku biza, […]
Abayobozi b’amakoperative mu Rwanda bagiye kujya bamenyekanisha imitungo yabo

Hashize iminsi havugwa ikibazo cy’imicungire y’amakoperative n’imiyoborere yayo mu makoperative yo mu Rwanda kuburyo n’abanyamuryango bagiye bashinja bamwe mu bayayobora gucunga nabi no kunyereza umutungo wayo. Ibi bibazo by’imicungire nibyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yasabweho ibisdobanuro n’abadepite. Abadepite bashyikirije Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganada ibibazo babonye mu igenzura bakoze byiganjemo ubumenyi buke […]
Tshisekedi yategetse ko Abanyamerika bahamijwe kugerageza kumuhirika bagabanyirizwa ibihano

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yategetse ko Abanyamerika bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugerageza kumukorera coup d’Ă©tat bagabanyirizwa ibihano. Ku wa 25 Mutarama uyu mwaka ni bwo Urukiko rwa Gisirikare muri Congo rwari rwakatiye urwo gupfa abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugerageza […]
Hamenyekanye umunsi ibiganiro bya mbere bya M23 na RDC bizaberahoÂ

Amakuru aturuka ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’urw’umutwe wa M23, aravuga ko nta gihindutse impande zombi zizahurira mu biganiro ku wa 09 Mata 2025. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko impande zombi zizahurira i Doha muri Qatar, ikaba inshuro ya mbere zaba zihuye kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo intambara […]