2025-04-02_11-45-25_5_copy_1000x666

Nyagatare: Akarere katanze umucyo ku by’ikiraro cya Frw miliyoni 4 cyatashywe

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwatanze umucyo ku kiraro cyo mu murenge wa Gatunda giheruka gutahwa; bugaragaza ko atari cyo cyonyine cyatwaye Frw miliyoni 4 nk’uko byavugwaga.

Iki kiraro cyari kibajijweho cyane n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, gihuza utugari twa Nyarurema na Cyagaju twombi duherereye mu murenge wa Gatunda.

Ifoto y’iki kiraro ku wa Kabiri yahererekanyijwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, biganjemo abahurizaga ku kuba kiriya kiraro kidafite agaciro ka Frw miliyoni 4 nk’uko byavugwaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bubicishije ku mbuga nkoranyambaga, bwasobanuye ko hari ibindi bikorwa byajyaniranye no gusana kiriya kiraro; ibyatumye ikiguzi cy’imirimo yakozwe kigera muri Frw miliyoni 4.

Akarere ubwo kasubizaga ubutumwa BWIZA yanditse ku rubuga rwa X, bwavuze ko gusana kiriya kiraro “ni kimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gatatu, mu murenge wa Gatunda.”

Akarere kasobanuye ko usibye kubaka ikiraro, hanakozwe umuhanda w’ibirometero bibiri ndetse hanaterwa ibiti by’imbuto 2000.

Kati: “Ibi byose ni byo byahawe agaciro ka miliyoni 4.”

Akarere kandi kavuze ko mu kugena agaciro ko kubaka ikiraro hanabazwe imodoka zatwaye amabuye, umucanga, sima, imbaho n’ibikorwa abaturage bakoze mu muganda; ibyatumye agaciro kagera kuri ariya mafaranga.

2025 04 02 11 42
Mu bikorwa byakozwe harimo gutera ibiti 2,000 by’imbuto
2025 04 02 11 45
Hanakozwe umuhanda ureshya na kilometero 2

2025 04 02 11 42

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *