DJ Ira yarahiriye kuba umunyarwandakazi [Amafoto]

Iradukunda Grace Divine, wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Ira, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025. Ni umwe mu bantu 36 barahiriye imbere y’ubuyobozi, nyuma yo kwemererwa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ubwo yamusabaga ubwenegihugu mu ruhame ku wa 16 Werurwe 2025. Perezida Kagame yamwemereye, […]
Amatara yatumye umukino wa Mukura VS na Rayon Sports usubikwa

Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukura Victory Sports na Rayon Sports, wasubitswe utarangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025 kubera ikibazo cy’amatara ku kibuga cya Stade ya Huye. Uyu mukino wari uteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, watinze iminota 28 kuko amatara yari ataracanwa. Uyu mukino waje gutangira, ariko ugeze ku […]
Perezida Kagame yakiriye MarĂ©chal Birhanu JulaÂ

Perezida Paul Kagame kuri uyu Kabiri tariki ya 15 Mata, yakiriye anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula. Uyu musirikare n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ibiro by’Umukuru w’igihugugu ku rubuga rwa X byavuze ko “Perezida Kagame yanahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF) Field Marshal […]
Burundi: Bashyinguye umugore maze batungurwa no kumubona agarutse ari muzima

Abatuye agace ka Muzye, muri Komine ya Giharo mu Ntara ya Rutana mu gihugu cy’U Burundi, batunguwe no kubona umugore bivugwa ko yari yarapfuye akanashyingurwa, agaruka mu rugo ari muzima, hashize umunsi umwe gusa bamushyinguye. Uyu ni Evelyne Butoyi w’imyaka 26, ni we bivugwa ko yari yapfuye. Byatangiye ku wa 6 Mata 2025, ubwo umurambo […]
RIB yagaye umu-DJ wacurangiye muri Uganda mu gihe cyo Kwibuka akabisakaza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko hari umu-Dj wacurangiye mu gihugu cya Uganda mu gihe cy’Icyumweru cy’Icyunamo maze nyuma abisakaza ku mbuga nkoranyambaga. Binyuze mu muvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry agaragaza ko ibyo uyu mu-Dj utavuzwe amazina yakoze ari igikorwa kigayitse akwiye kuzafatira umwanya agasaba imbabazi. Dr. Murangira B. Thierry yatangaje Ibi mu […]
M23 yatangiye gukora amasuku mu ndiri ya FDLR

Umutwe wa M23 watangije Operasiyo yo gukora amasuku mu duce twegereye Parike ya Virunga twifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kugaba ibitero mu duce ugenzura. Ni Operasiyo M23 yatangije ku wa Mbere tariki ya 14 Mata. Amakuru avuga ko iyi Operasiyo yahuriranye n’igikorwa cyo gukora umukwabu mu duce bikekwa […]
Pasiteri yakubise urushyi umuyoboke we amuziza gusinzira mu rusengero

Pasiteri wo mu itorero Neno Evangelism Church ryo muri Kenya, yabaye ikimenyabose nyuma y’amashusho amugaragaza akubita umuyoboke we inshyi ebyiri akanamusohora mu rusengero. Ayo mashusho yavugishije benshi agaragaza Pasiteri Ng’ang’a ava ruhimbi, mbere yo gukubita umugabo wicaye ku murongo w’imbere. Uyu muvugabutumwa agaragara akubita uwo umugabo inshuro ebyiri, akanamutegeka kuva ku ntebe ye, kandi akabaza […]
Rayon Sports irishyuzwa Miliyoni 43 na Robertinho

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, uherutse guhagarikwa by’agateganyo n’ikipe ya Rayon Sports, ariko ubu yasabye iyi kipe kumwishyura amafaranga asaga miliyoni 43 Frw, nk’umushahara we kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2025. Ku wa 14 Mata 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Robertinho na Mazimpaka AndrĂ© babamenyesha ko bahagaritswe by’agateganyo, […]
Dore impamvu RD Congo ikennye nubwo ikungahaye ku mutungo kamere

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ni kimwe mu bihugu bikize cyane ku Isi mu bijyanye n’umutungo kamere, cyane cyane amabuye y’agaciro nka cobalt, umuringa, diyama, zahabu, coltan, na tin. Nyamara, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane mu bijyanye n’iterambere ry’abantu, ibikorwa remezo, n’imibereho. Uyu “muvumo w’umutungo” ni ikibazo kitoroshye gifite imizi mu mateka, politiki, […]
Rwamagana: Perezida wa IBUKA yasabye ko ibikorwa byo guhuza inzibutso byihutishwa

Ku cyumweru Tariki ya 13 Mata 2025, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , i Musha mu Karere ka Rwamagana, Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Akarere, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, gukora ubuvugizi kugira ngo ibikorwa byo guhuza Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Rwamagana […]
Gitega: Umupolisi yishe imfungwa yageragezaga gucika

Ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata, imfungwa yararashwe irapfa mu gace ka Nyabiharage, mu Mujyi wa Gitega (umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi) irashwe n’umupolisi ubwo yashakaga gutoroka. Uwarashwe, Jean Marie Hakizimana, ufite imyaka 29, yari afungiwe muri kasho ya polisi yo mu Ntara ya Gitega. Nk’uko umutangabuhamya wavuganye na SOS MĂ©dias Burundi abitangaza, ngo […]
Rutahizamu w’Umunya-Zimbabwe yabeshye ko yavunitse kugira ngo yiryohereze n’inkumi

Mu buryo butunguranye, rutahizamu w’Umunya-Zimbabwe Tymon Machope ukinira ikipe ya Scottland FC n’ikipe y’igihugu, aravugwaho guhimba imvune kugira ngo abone umwanya wo kuba hamwe n’umukunzi we. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru by’iwabo, Machope ntiyagaragaye mu mukino Scottland FC yanganyijemo na Highlanders igitego 1-1, avuga ko yavunitse. Ariko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abaganga b’iyo kipe, byagaragaye ko nta mvune afite, […]
Umunyarwandakazi yavuze ukuntu Harmonize yamusangaga mu cyumba cya Hoteli bagiye gukora akazi

Umunyarwandakazi Umuhoza Laika uzwi nka Laika Music yongeye gusobanura byeruye ku mubano we na Harmonize, umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya nyuma y’uko amafoto yabo bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akibazwaho byinshi n’abakunzi b’umuziki. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Laika yavuze ko hagati yabo nta rukundo rwigeze rubaho nk’uko benshi babitekerezaga. Yagize ati: “Twakoranye umushinga gusa, […]
RDC: Undi mutwe wa Wazalendo witwa UFRC wifatanyije na AFC/M23

Joel Namunene Muganguzi, umuyobozi wa politiki w’Ubumwe bw’ingabo ziharanira kongera Kubaka Congo (UFRC), umutwe wo kwirwanaho wabarizwaga muri VDP Wazalendo mu misozi ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo), yatangaje ku mugaragaro ko biyunze kuri (AFC / M23) iyobowe na Corneille Nangaa. Joel Namunene aganira n’abanyamakuru i Goma muri iyi weekend ishize, yatangaje ko ubu UFRC iri mu […]
Ibyo u Rwanda rwohereza muri UAE byinjije miliyari 1,55$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 951.2$

Raporo y’ikigo gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB) mu 2024, yerekana ko ibyo u Rwanda rwohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byiyongereyeho 63.9%, biva kuri miliyoni zisaga 951.2 z’amadolari mu 2023 bigera kuri miliyari 1.55 z’amadorari (hafi tiliyari 2 n’ibihumbi magana abiri z’Amanyarwanda). Raporo yerekana ko iterambere rikomeye mu kugurisha muri UAE ryagize uruhare runini […]
Dj Crush yavuze ku byo guterwa inda na Byiringiro Lague

Mu gihe inkuru ivuga ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yaba yarateye inda DJ Clush ikomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, impaka ni zose mu baturage ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro n’umupira w’amaguru mu Rwanda. Iyi nkuru yamenyekanye bwa mbere ku rubuga ku mbuga nka X (Twitter), Instagram na TikTok, aho bivugwa ko aba bombi barimo gutegura […]
Abapolisi barinda Minisitiri w’Intebe Suminwa barashinjwa kwica umupolisi

Ku wa Mbere, itariki ya 14 Mata 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa-Gombe, rwanze icyifuzo cyo kudatanga hakiri kare ibimenyetso by’ubushinjacyaha ku banyamategeko bunganira abapolisi barindwi barinda Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, bakurikiranweho kwica umupolisi wo mu muhanda, Fiston Kabeya. Umushinjacyaha avuga ko uyu yapfuye “biturutse ku nkoni yakubiswe”. Umushinjacyaha wa gisirikare yagize ati: “Iki ni […]
Tariki 15 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no hino mu gihugu

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 15 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Abatutsi biciwe kuri Cour d’appel ya Ruhengeri, Musanze Inyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze […]
Mushiki wa Perezida wa Sena ya RDC yerekeje muri M23

Nathalie Kyenge usanzwe ari mushiki wa Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde, yerekeje muri AFC/M23. Lukonde yanabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2021 na 2024, mbere yo gusimburwa na Judith Suminwa Tuluka kuri ubu ufite izi nshingano. Amakuru y’uko mushiki we yihuje na M23 yashimangiwe na Guverineri wungirije […]
Burundi: Abadepite mu mazi abiraÂ

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, GĂ©lase Daniel Ndabirabe, yatangaje ko abadepite b’iki bari mu mazi abira kubera amadeni batse muri banki bubaka amazu, none manda yabo ikaba igiye kurangira batarayishyura. Ndabirabe yabigarutseho mu nteko rusange ihuza abadepite, aho yavuze ko yagiriye bagenzi be inama yo kutubaka amazu mu nguzanyo bakamunanira. Yabwiye abadepite bagenzi be […]