Umunyarwandakazi Umuhoza Laika uzwi nka Laika Music yongeye gusobanura byeruye ku mubano we na Harmonize, umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya nyuma y’uko amafoto yabo bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akibazwaho byinshi n’abakunzi b’umuziki.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Laika yavuze ko hagati yabo nta rukundo rwigeze rubaho nk’uko benshi babitekerezaga.
Yagize ati: “Twakoranye umushinga gusa, byari business. Ntitwigeze tubana nk’abakundana. Harmonize ameze nk’umuvandimwe kuri njye.”
Yavuze ko yamaze ibyumweru bibiri muri Tanzaniya ari muri Hoteli, aho Harmonize yazaga bagakakorana indirimbo hanyuma agahita asubira iwe.
Yagize ati: “Yazaga tukandika indirimbo, tukayikorera, hanyuma akagenda.”
Nubwo bakoranye indirimbo, Laika yavuze ko izo ndirimbo zitigeze zisohoka kuko Harmonize yabaga ahuze cyane.
Yongeyeho ko yamenyanye na Harmonize binyuze ku nshuti yabo isanzwe, imyaka itatu mbere y’uko amafoto yabo atangira gukwirakwira mu itangazamakuru.
Ku bijyanye n’amakuru y’uko baba baratandukanye, Laika yasetse ati: “Nta rukundo rwigeze rubaho, ubwo se twari gutandukana gute tutarakundanye?”
Laika ni umuhanzikazi umaze imyaka isaga itatu yinjiye mu muziki. Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuba mu Rwanda kuko afite imiryango mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.
Yabaye mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania mbere y’uko ajya kuminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yarangirije amasomo mu icungamutungo.
Uyu mukobwa ukoresha Laika nk’izina ryo mu muziki, atuye muri Uganda aho yabonye akazi mu 2020 nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiriye umuziki.



