field_14475_24110218551213829-3e90f

Rayon Sports irishyuzwa Miliyoni 43 na Robertinho

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, uherutse guhagarikwa by’agateganyo n’ikipe ya Rayon Sports, ariko ubu yasabye iyi kipe kumwishyura amafaranga asaga miliyoni 43 Frw, nk’umushahara we kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2025.

Ku wa 14 Mata 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Robertinho na Mazimpaka André babamenyesha ko bahagaritswe by’agateganyo, mu gihe hakiri gutegurwa umwanzuro wa nyuma ku hazaza habo muri iyi kipe.

Robertinho ahembwa ibihumbi $5 buri kwezi, yavuze ko atigeze arwara nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi, kandi ko icyemezo cyo kumuhagarika cyamutunguye, aho asaba kwishyurwa vuba kugira ngo asubire iwabo muri Brésil.

Yagize ati: “Nakagombye kuba ndi kumwe n’ikipe. Niba bampagaritse kandi amasezerano yanjye agiye kurangira, nta mpamvu yo kuguma hano. Simpembwa kandi mfite ibyo nishyura. Ndabasabye, nimunyishyure nigendere.”

Uyu mutoza avuga ko atari ubwa mbere akoze mu makipe akomeye kandi yitwara neza, bityo ngo kuba ashinjwa uburwayi no gushyamiranya abakinnyi atari ukuri. Yongeyeho ko ikibazo nyamukuru kiri mu buyobozi budakemura ibibazo by’amikoro bihari.

Rayon Sports iramutse yemeye ibyo uyu mutoza asaba, yamwishyura ibihumbi $30 (angana na miliyoni 43 Frw), ashingiye ku mezi atandatu amaze atishyurwa.

Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports ifite umukino ukomeye wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izakirwamo na Mukura VS kuri Stade Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025. Uwo mukino uzatozwa na Rwaka Claude, wagizwe umutoza w’agateganyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *