Gen. John Tshibangu wa FARDC yatawe muri yombi

Umuyobozi w’Akarere ka 21 ka gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, GĂ©ral-Major John Tshibangu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025. Tshibangu yafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Camp Kololo, nyuma y’iminota mike ageze i Kinshasa. Ntiharamenyekana icyatumye uyu musirikare atabwa muri yombi. Tshibangu icyakora yatawe muri […]

Nicolas Sarkozy yarekuwe

Urukiko rw’i Paris rwatangaje ko rwemeye kurekura by’agateganyo Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, mu gihe ategereje kuburana ubujurire ku rubanza yakatiwemo igifungo cy’imyaka itanu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025. Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yari afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bijyanye n’amafaranga […]

Ba Ofisiye ba FDNB mu bayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare bari mu Rwanda

Ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi (FDNB), bari mu bayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika bateraniye mu nama iri kubera mu Rwanda. Iyi nama y’iminsi itatu iri kuba ku nshuro ya 19, ihurije hamwe ibihugu 24, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.” Abayirabiriye barimo […]

Museveni yemeje ko abanya-Kenya 2 bamaze iminsi muri firigo zo muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yemeje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye zataye muri yombi Abanya-Kenya babiri b’impirimbanyi, nyuma y’ibyumweru bitanu baraburiwe irengero. Mu kwezi gushize ni bwo Bob Njagi na Nicholas Oyoo batawe muri yombi, nyuma yo kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza, aho bagaragaye bashyigikiye umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine. […]

Uvira: Umusirikare wa FARDC yishwe na bagenzi be bo muri ‘military police’

Abaturage bo mu duce twa Kavimvira na Rugenge mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batewe ubwoba n’amasasu yarashwe ahagana mu ma saa sita z’amanywa kuri iki Cyumweru gishize, itariki 9 Ugushyingo. Nk’uko amakuru atandukanye avuga, ng oni abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kugenzura imyitwarire (PM) wa FARDC bashakaga gufata mugenzi wabo wari […]

Somalia: Ingabo za leta zishe abayobozi 3 bakuru muri Al Shabab

Minisiteri y’Ingabo muri Somalia yatangaje ku Cyumweru, ko ingabo z’igihugu zakoze ibikorwa bitandukanye bya gisirikare mu bice bya Bakool na Bay, zihitana abantu benshi bakuru bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab. Minisiteri yavuze ko Ingabo za Somalia zishe Mohamed Abdi Mohamed Nur, uzwi kandi ku izina rya Goofoow, umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wagize uruhare […]

Intare FC yitandukanyije n’umugabo wacucuye ababyeyi bo muri Kamonyi

Mu gihe amakuru amaze iminsi acicikana ku mugabo witwa Nibishimirwe Patrick ushinjwa kwaka amafaranga ababyeyi bo mu Karere ka Kamonyi abizeza kuzazamura abana babo bafite impano mu mupira w’amaguru, ikipe y’irerero rya Intare FC yamenyesheje ko nta sano na busa ifitanye n’uwo mugabo. Amakuru avuga ko Nibishimirwe Patrick yabwiye ababyeyi bagera kuri 26 ko afite […]

Ndashaka gushimangira imbere y’Imana n’imbere yanyu RDC yahisemo ibyiringiro – Tshisekedi 

Kuri iki Cyumweru, mu Kigo Ndangamuco n’Ubuhanzi cya Afurika yo Hagati (CCAPAC) i Kinshasa, Perezida FĂ©lix Tshisekedi yifatanyije n’Umujyanama mukuru wa Perezida Trump mu by’imyemerere mu muhango wo gusoza inama y’amasengesho yo gusabira igihugu yateguwe n’Itorero ry’Ububyutse muri Congo (ERC), aho Tshisekedi yijeje ko RDC yahisemo ibyirirngiro. Nyuma y’umusangiro n’amasengesho byabaye ku wa Gatandatu, itariki […]

Gabon: Hagiye gutangira urubanza rw’umugore w’uwari perezida n’umuhungu we

Mu gihe Ali Bongo wahoze ari Perezida wa Gaboni atari mu baregwa, umugore we, Sylvia, umuhungu we w’imfura Noureddin, n’abandi 11 babegereye bahoze mu myanya ikomeye mu buyobozi bazaburanishwa ku byaha 12 guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ugushyingo. Icyakora, umugore n’umuhungu w’uwahoze ari umukuru w’igihugu, wahiritswe ku butegetsi ku itarikiya 30 Kanama […]

Uwari Perezida wa Korea yarezwe ibyaha bishya birimo gufasha umwanzi

Ibiro Ntaramakuru Yonhap byatangaje ko uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yarezwe ibirego by’inyongera byo gukoresha nabi ububasha bwa perezida ndetse no gufasha igihugu cy’umwanzi. Itsinda ry’abanyamategeko ridasanzwe ryakoze iperereza ku iteka rya Yoon rishyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu ryamaze igihe gito muri Koreya y’Epfo mu Kuboza 2024. Iri tsinda ryashinje Yoon […]

Gen (Rtd) Ibingira yasubije Nyamwasa uburana ko yambuwe amapeti yari afite muri RDF

General (Rtd) Fred Ibingira wahoze ari Umugaba w’Inkeragutabara, yasubije Kayumba Nyamwasa umaze igihe yinubira ko yambuwe impeta za gisirikare avuga ko yarwaniriye mu ngabo z’u Rwanda, agaragaza ko kurwanira amapeti n’ibyubahiro atari byo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugamije. Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC, muri Mutarama 2011 yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare ibyaha birimo gushinga […]

Amashusho ya Yampano ari mu gikorwa cy’abakuze yarikoroje

Amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien uri kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina, akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo amashusho y’uyu muhanzi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa X na Facebook. Muri aya mashusho y’iminota 10, nyirubwite agaragara ari mu buriri ari mu gikorwa cy’abakuze n’inkumi […]