Impanuro za Maj. Gen Nyakarundi ku basirikare ba RDF bitegura kujya i Cabo Delgado 

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, kuri uyu wa Gatanu yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare ba RDF n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa i Cabo Delgado muri Mozambique. Aba basirikare n’abapolisi bagomba kujya gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bari muri ubwo butumwa. Impanuro za Maj. Gen Nyakarundi zatangiwe mu Kigo cya Gisirikare cya […]

France: Hatangijwe iperereza ku byaha by’intambara muri RDC nyuma y’iyicwa ry’Umufaransakazi

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 13 Werurwe, ubushinjacyaha bw’igihugu cy’u Bufaransa bushinzwe kurwanya iterabwoba bwatangaje ko hafunguwe iperereza “ku bantu batazwi kubera ubwicanyi bugize icyaha cy’intambara” muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’urupfu rw’umukozi wa Loni ukomoka mu Bufaransa. Umukozi mu bijyanye n’ubutabazi ukomoka mu Bufaransa, Karine Buisset, wakoreraga i Goma mu ishami […]

Israel yagabye ibitero karahabutaka bishya i Tehran

Ingabo za Israel zirwanira mu kirere, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe zagabye ibitero bikomeye bishya i Tehran mu murwa mukuru wa Iran. Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko biriya bitero bishya byibasiye ibigo byinshi bya gisirikare n’iby’umutekano biri mu murwa mukuru wa Iran. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu bice […]

Indege y’Igisirikare cya Amerika yakoreye impanuka muri Irak

Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Centcom) bwatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje nyuma y’impanuka y’indege yagaburiraga izindi amavuta y’Igisirikare cya Amerika yaguye mu burengerazuba bwa Irak. Centcom yavuze ko nta kuraswa n’umwanzi cyangwa inshuti kwagize uruhare mu ihanuka ry’indege KC-135 nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga. Iyi ndege yari irimo gukoreshwa mu bikorwa […]

USA: Mushikiwabo n’intumwa ayoboye bakiriwe ku meza na Amb. Mukantabana

Mu ruzinduko rwe rw’akazi i Washington, Ambasaderi Mukantabana yateguye ifunguro rya nimugoroba mu rwego rwo guha icyubahiro Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, wari uherekejwe na ba ambasaderi bava mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie (OIF) bafite icyicaro i Washington, D.C. I Washington, Umunyamabanga Mukuru Louise Mushikiwabo yatumiwe n’Itsinda rya ba Ambasaderi bo mu […]

Iran ntizitabira igikombe cy’isi cyizabera muri Amerika

0x0-2.jpg

Ikipe y’igihugu ya Iran ishobora kutazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’uko ubuyobozi bwa siporo muri Iran buvuze ko igihugu kitazitabira iri rushanwa kubera intambara iri hagati ya Iran, Amerika na Israel. Minisitiri wa Siporo wa Iran, Ahmad Donyamali, yatangaje kuri televiziyo ya Leta ko igihugu cye kidashobora kohereza ikipe mu gikombe cy’isi kizabera muri […]

Kenya: Umushinwa yafatanwe magendu y’ibimonyo bisaga 2200

Muri iki cyumweru, umugabo yatawe muri yombi afite ibimonyo birenga 2200 bizima mu mizigo ye ku kibuga cy’indege gikuru cya Nairobi mu gihe hagenda hagaragara ubwiyongere bwa magendu y’utu dukoko muri Kenya. Ku wa Kabiri, umwenegihugu w’u Bushinwa, Zhang Kequn, yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ubwo yageragezaga kuva mu gihugu, nk’uko ikirego […]

Umuyobozi w’Ingabo za Jamaica yaganiriye n’Ingabo za RDF zoherejwe gufasha

Uyu munsi, Col Déo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamaica, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’ u Rwanda zagiye Jamaica gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba, bagiranye ikiganiro n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, ku cyicaro […]

Umusirikare wa mbere w’u Bufaransa yishwe na Iran

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yemeje ko umusirikare w’u Bufaransa yiciwe mu gitero cya ‘drone’ cyagabwe ka Erbil muri Iraq, na ho abandi benshi barakomereka. Aya makuru yemejwe na Perezida Emmanuel Macron, mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze. Macron yavuze ko Adjudant-chef Arnaud Frion ari we musirikare wa u Bufaransa butakaje kuva intambara hagati […]