Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Centcom) bwatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje nyuma y’impanuka y’indege yagaburiraga izindi amavuta y’Igisirikare cya Amerika yaguye mu burengerazuba bwa Irak.
Centcom yavuze ko nta kuraswa n’umwanzi cyangwa inshuti kwagize uruhare mu ihanuka ry’indege KC-135 nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Iyi ndege yari irimo gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare bya Amerika bikomeje byo kurwanya Iran, kandi ni imwe mu ndege ebyiri zivugwa muri iyi mpanuka nk’uko igisirikare cyabitangaje. Indege ya kabiri yabashije kugwa neza.
Izi ndege zakozwe na Boeing, zifite ubushobozi bwo kongerera izindi ndege z’intambara amavuta hejuru mu kirere, zikaba zigira uruhare runini mu bikorwa bya gisirikare bya Amerika. Zakoreshejwe cyane mu Ntambara ya Mbere y’Ikigobe bifasha izindi ndege z’intambara kumara igihe kirekire mu kirere.


