Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 13 Werurwe, ubushinjacyaha bw’igihugu cy’u Bufaransa bushinzwe kurwanya iterabwoba bwatangaje ko hafunguwe iperereza “ku bantu batazwi kubera ubwicanyi bugize icyaha cy’intambara” muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’urupfu rw’umukozi wa Loni ukomoka mu Bufaransa.
Umukozi mu bijyanye n’ubutabazi ukomoka mu Bufaransa, Karine Buisset, wakoreraga i Goma mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Bana, UNICEF, yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe aho yari atuye ku itariki ya 11 Werurwe 2026.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashinje FARDC kuba inyuma y’icyo gitero, buvuga ko cyari kigambiriye no guhitana abayobozi babo, cyagabwe mu gace gatuwe cyane.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bibitangaza, ngo iperereza ryashinzwe Ibiro Bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha Byibasiye Inyokomuntu muri Gandarmerie y’Igihugu (OCLCH), rigamije kumenya “uko ibintu byagenze” no “guha ukuri imiryango y’abishwe.”


