Musanze: Urujijo ku rupfu rw’umugabo wasanzwe yapfuye nyuma yo kuva gutanga ubuhamya mu rubanza
Umugabo witwa Harerimana Evariste wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, yasanzwe yapfuye nyuma yo kuva iwe mu rugo yagiye gutanga ubuhamya mu rubanza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe ni bwo umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu ishyamba riherereye riri hafi y’iwe, mu mudugudu wa Buhogo, akagari ka Murandi. […]
Israel yishe Minisitiri w’Ubutasi wa Iran
Igisirikare cya Israel (IDF) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe, cyatangaje ko cyivuganye Esmail Khatib wari Minisitiri wa Iran ushinzwe ubutasi. Khatib yiciwe “mu bitero byageze ku ntego zabyo” ingabo za Israel zagabye i Tehran mu ijoro ryacyeye. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Minisiteri y’Ubutasi uriya mugabo yari akuriye […]
Minisitiri Nduhungirehe yashyize mu gatebo kamwe Ndayishimiye na Habyarimana
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wakiriye itsinda ry’Abanyamulenge ngo barwanye bene wabo atari bishya, kuko na Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda yigeze kubikora. Ku wa Kabiri ni bwo Ndayishimiye yakiriye mu biro bye ririya tsinda ryari rikuriwe n’uwitwa Charles Nteze. Ubwo yaryakiraga […]
Ingabo za Chad zigiye gusimbura abapolisi ba Kenya muri Haiti
Abapolisi bo muri Kenya boherejwe muri Haiti batangiye gutahuka, bikaba ari intangiriro z’icyiciro cyo gucyura aba bapolisi nyuma y’ivugurura rikomeye ry’ubutumwa mpuzamahanga bw’umutekano. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Kenya mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Werurwe 2026, yavuze ko abapolisi 215 bo mu mutwe wa kabiri w’ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Ubufasha […]
Sénégal yavuze ikigomba gukurikiraho nyuma yo kwamburwa Igikombe cya Afurika
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), ryateye utwatsi icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) cyo kwambura Sénégal Igikombe cya Afurika cya 2025 yari yaratwaye kigahabwa Maroc. FSF mu itangazo ririmo uburakari yasohoye, yamaganye kiriya cyemezo, ivuga ko ari “akarengane, kadasanzwe kandi katemewe.” Ririya shyirahamwe ryashimangiye ko ibyavuye mu kibuga aho Sénégal yari yatsinze Maroc […]
Brazzaville: Perezida Nguesso yatsindiye indi manda ku majwi 94,82%
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yongeye gutorwa ku majwi 94.82%, nk’uko byatangajwe na televiziyo ya leta, kuri uyu wa Kabiri ushize, aguma ku butegetsi muri iki gihugu gikungahaye kuri peteroli cyo muri Afurika yo hagati amaze imyaka hafi 42 ayobora. Abadipolomate n’abasesenguzi muri politiki bari biteze intsinzi ya Sassou Nguesso w’imyaka 82, […]
Abanyamulenge bagiye gushimira Ndayishimiye
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, yakiriye itsinda ry’Abanyamulenge bavuga ko bagiye kumushimira kubera uruhare rwa leta akuriye mu “kurengera ubuzima bwari mu kaga” bw’Abanyamulenge mu ntambara iri mu gihugu cyabo. Iryo tsinda ryitwa Banyamulenge Global Advocacy ryashimiye Ndayishimiye “ku mihate y’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” no […]
Gabiro: Abagera kuri 489 basoje imyitozo ya gisirikare bamazemo amezi 4,5
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Werurwe, abatozwa bagera kuri 489 bagizwe n’abasirikare bakuru, abapolisi bato, n’izindi nzego zo mu ngabo z’ingabo z’u Rwanda, Polisi y’igihugu cy’u Rwanda, n’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda barangije neza amasomo ya gisirikare bari bamazemo amezi ane n’igice mu kigo cy’imyitozo cya RDF i Gabiro. Amasomo yabahaye ubumenyi bwo kuba […]
Abadepite bashimye ibisubizo byatanzwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo
Abadepite bashimye ibisubizo mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo, Gasore Jimmy bikubiyemo ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye muri raporo y’ingendo rusange z’Abadepite harebwa iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka. Mu byo yagaragaje harimo: Kugeza ibikorwaremezo ahagenewe gutura mbere y’uko hatangira guturwa; Kuvugurura no kongerera ubushobozi ikoranabuhanga rihuza amakuru yose y’ubutaka; Kunganira uturere gukora ibishushanyo mbonezamiturire; Gahunda […]
Rihanna yagaragaye mu ruhame arinzwe cyane
Mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi Rihanna hamwe n’umugabo we A$AP Rocky bongeye kugaragara mu ruhame bwa mbere nyuma y’igitero cy’amasasu cyabereye mu rugo rwabo muri California mu cyumweru gishize. Aba bombi babonetse ku wa Kabiri bava mu nyubako i Manhattan bajya ku modoka, bari baherekejwe n’abashinzwe umutekano benshi […]
Israel irigamba kwica undi muyobozi mukuru mu by’umutekano muri Iran
Umwe mu bayobozi bakuru mu by’umutekano muri Iran, Ali Larijani, yiciwe mu bitero byabaye mw’ijoro rishyira kuwa Kabiri, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz. Katz yemeza ko bazakomeza “guhiga” abayobozi b’ubutegetsi bwa Iran nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga. Ku mafoto yasohowe n’ibinyamakuru byo muri Iran no ku mbuga za Telegram na X […]
Senegal yambuwe igikombe cya Afurika gihabwa Morocco
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryatangaje ko ikipe y’igihugu ya Morocco ari yo yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma y’aho ikipe ya Senegal itewe mpaga ku mukino wa nyuma. Iki cyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe ubujurire ka CAF, nyuma yo gusuzuma ubujurire bwatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Morocco, ryari ryatanze ikirego ku myitwarire y’ikipe […]