24/4.1994: Abatutsi benshi biciwe ku musozi wiswe Kaluvariyo

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 24 mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume.

Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.

Abatutsi biciwe i Mayunzwe muri Ruhango

Mayunzwe yari segiteri imwe muri esheshatu zari zigize komine Tambwe, ikaba ariyo yari ituyemo Abatutsi benshi muri iyo komine. Muri 1994, yayoborwaga n’uwari Burigadiye wa Komini witwa Murekamanze François uri mu buhungiro wanagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi benshi. Habarurwa abantu basaga 850 biciwe muri iyo segiteri, abenshi biciwe ahitwa kuri Karuvariyo ku italiki ya 24 Mata 1994.

Abatutsi bari bavanywe mu nzu zabo kuva ku wa 21/4/1994 bajyanwa kuri uwo musozi wiswe Karuvariyo. Bicishijwe impiri bitaga nta mpongano y’umwanzi, imihoro n’izindi ntwaro gakondo.

Abagize uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi ni Sebuhuku wari umuyobozi w’ibitero akaba n’umuyoboke wa MDR, Murekambanze Francois, Hitimana Fulgence alias Rubara, Mundanikure Faustin, Sibomana Alphonse, Rwagahungu Pascal alias Gace, Niyonsenga Selemani, Rwasa Cyprien, Nyandwi alias Caporal, Ntwari n’abandi.

Hari n’abandi bicanyi bavuye ahandi batari batuye muri Mayunzwe nka Uwayisaba wo mu Bamwara na Gasuguri w’i Rukaza n’abandi.

Murekambanze François wagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi benshi, ubu aba mu buhungiro akaba ashakishwa n’ubutabera.

Dr Bizimana Jean Damascene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *