70% by’abatuye icyaro bagiye gutuzwa mu midugudu yatunganyijwe

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere mu mibereho n’ubukungu by’u Rwanda, guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo gutuza 70% by’abaturage baba mu cyaro mu midugudu izaba yamaze gutunganywa kugeza mu 2018.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Didier Sagashya, kuri uyu wa Gatanu ushize yatangarije itangazamakuru ko u Rwanda ruzakora ibishoboka rugatuza 70 % by’abaturage batuye mu cyaro mu midugudu yateguwe kandi yatunganyijwe.

Yaboneyeho gusaba abayobozi ku nzego z’ibanze gukora ku buryo imishinga yo gutuza abo baturage n’iy’ibikorwaremezo iri gukorwa, izaba ijyanye na gahunda y’igihugu yo gutuza mu mijyi abaturage benshi.

1455314692Didier-Sagashya
Bwana Didier Sagashya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire

Yakomeje avuga ko batangiye kubona bigenda neza mu bice bimwe aho inyubako zatangiye kuvugururwa ngo zijyane na gahunda yo gucunga neza ubutaka.

Kugeza ubu ngo ingo 56% zo mu cyaro nizo ziba mu macumbi yateguwe bijyanye na politiki y’igihugu yo gucunga neza ubutaka bw’igihugu.

U Rwanda kandi ngo rurateganya kongera umubare w’abaturage barwo batuye mu mijyi ukagera kuri 35% ndetse rukubaka imijyi mishya yisumbuye uhereye ubu kugeza mu myaka 6 iri imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *