Tariki ya 9 Mata 1994 ni bwo hatangiye ‘Operation Amaryllis’ yar iyobowe na Gen. Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha Abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.
Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, ivuga ko abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse Abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBA, mu gihe Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) na bo bishwe.
Icyo gihe kandi, Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Kabuye, ubu ni mu murenge wa Jabana, bose barishwe.
kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 11 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), barishwe, ndetse Interahamwe zishe Abatutsi muri Nyagatare I (ubu ni mu karere ka Nyagatare).
CNLG ikomeza ivuga ko habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 9 kugeza ku ya 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.
Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri Perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 9 kugeza ku ya 14 Mata, biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.
Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’Umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe.
Kuri iyi tariki kandi, hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu), ab’i Cyabingo, abo mu Mataba (Gakenke), abo muri santeri ya Kararama (Gakenke), abari bahungiye ku Rusengero rw’aba ‘Baptiste’ rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu ndetse n’Abatutsi bari bahungiye muri ‘Maternite’ ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Kurikira amavidewo y’ibiganiro bya BWIZA TV


