Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Imitezi ni imwe mu ndwara akenshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusa ubwandu bwayo hari n’ubwo buturuka ku kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye k’uyirwaye bishobora kuyanduza. Urugero, nk’umubyeyi hari ubwo ashobora kuyanduza umwana we mu gihe cyo kwibaruka. Ikigo Centers for disease Prevention (CDC) kivuga ko indwara y’imitezi ikwirakwira vuba, yemwe igakunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina […]
Espoir FC yirukanye abakinnyi bayo bane bahoze muri Rayon Sports
Ikipe ya Espoir FC yamaze gusezerera abakinnyi bane mu bo yari yasinyishije mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2022, nyuma yo kunanirwa kuyiha umusaruro yari ibitezeho. Iyi kipe y’i Rusizi yasezereye aba bakinnyi nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi yonyine inganya […]
Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda kugira Ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirusaba kuzivanayo. Ni ibikubiye mu itangazo riheruka gusohorwa na Ned Price usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Ned Price yasohoye iri tangazo muri iki cyumweru, nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa […]
Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemye ijosi n’imyanya y’ibanga
Umugabo w’imyaka 40 witwaga Mwendangabo Alphonse, wari utuye mu mudugudu wa Sekera, akagari ka Uwacyiza, umurenge wa Muganza, akarere ka Nyaruguru, yiyahuye yishyize ku kagozi nyuma yo kwica umugore we witwaga Mukamurenzi, amutemye ijosi no ku gitsina. Uyu mugabo yatemye kandi n’umwana we w’imyaka 5 ariko uyu mwana ku bw’amahirwe ntiyapfa. Nk’uko abaturanyi babivuga, aya […]
Perezida Kagame yagize Dr. Kalinda François Xavier umusenateri
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2023, yagize Dr. François Xavier Kalinda umusenateri muri sena y’u Rwanda. Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu itangazo yashyizeho umukono mu cyimbo cya Perezida Kagame. Dr. Kalinda wagizwe umusenateri n’Umukuru w’Igihugu ni umwe mu Banyarwanda icyenda baheruka gusoza manda nk’abadepite b’inteko Ishinga […]
Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we
Umunyamakuru Andrew Mwenda yifashishije amashusho ya Perezida Paul Kagame akina n’umwuzukuru we, avuga ko n’abandi bakomeye bakabaye bafatira urugero ku buryo aha umwanya umuryango we. Muri aya mashusho y’amasegonda 25 Umukuru w’Igihugu agaragara akinisha umwuzukuru we muto wari ucigatiwe na Madamu Jeannette Kagame. Ni amashusho bigaragara ko aba bombi bari iwabo mu rugo ahari na […]
Zari yasubije Mimi wamushinje kumwibira umugabo
Umunya-Uganda Zarinah Hassan wamamaye nka Zari, yasubije mugenzi we Nalule Shamirah Sembatya uzwi nka Mimi umushinja kumutwara Shakib Lutaaya basigaye bakundana ko nta kindi agamije kitari ugushaka kumumenyekaniraho. Mu kwezi gushize k’Ukuboza ni bwo Mimi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Zari kumutwara Shakib Lutaaya uzwi nka Shakib Cham. Icyo gihe ibirego […]
Umupfumu Rutangarwamaboko yasabiye Turahirwa guhanwa nyuma yo gukora ‘ubuhone bw’ubutinganyi’
Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yasabye inzego bireba guhana zihanukiriye Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo bagenzi be. Uyu musore ukomoka i Nyamasheke amaze iminsi yarahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo babiri b’abazungu. Ni amashusho y’umunota umwe […]
Bwa mbere abacanshuro b’Abarusiya baje kurwanya M23 bagaragaye i Goma
Abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner Group baje gufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, bagaragaye mu mujyi wa Goma. Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama ni bwo amafoto ya bariya Barusiya bari kumwe n’abasirikare ba FARDC mu modoka ya Jeep mu mihanda ya Goma ni bwo […]
Moses Turahirwa yasabye imbabazi ku bw’amashusho amugaragaza asambana n’abagabo bagenzi be
Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions ikora imideli, yasabye Abanyarwanda imbabazi nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo bagenzi be. Uyu musore ukomoka i Nyamasheke amaze igihe yarahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo babiri b’abazungu. Ni amashusho y’umunota umwe yashyizwe hanze hifashishijwe urubuga rwa Snapchat ya […]
Rayon Sports yapfushije umuyobozi
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Uwamariya Joselyne Fanethe wari umuyobozi wa Komite Ngenzuzi yayo yitabye Imana. Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rwayo yavuze ko Uwamariya yitabye Imana mu ijoro ryakeye, gusa ntiyatangaza icyo yaba yazize. Yunzemo iti: “Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC na FDLR
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imikoranire Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifitanye n’imitwe irimo uwa FDLR, zisaba ko yahagarara. Ni nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 30 Ukuboza 2022 ishinja Ingabo z’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, ibyo iyi raporo ivuga ko bishimangirwa no kuba ngo hari […]
Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barenga 1,700 bahungiye mu Rwanda
Impunzi zibarirwa mu 1,700 z’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, zageze mu nkambi ya Mahama ho mu karere ka Kirehe nyuma yo guhungira hano mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo aba banye-Congo biganjemo abagore n’abana bageze mu nkambi ya Mahama. Abaganiriye n’itangazamakuru bavuze ko baje bahunga imirwano ikomeje gusakiranya Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]
Iradukunda ushinjwa n’umunyamerika kumutwarira ubutaka yigaramye ibyo kuba umukozi we
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze, rwatangiye kuburanisha urubanza Umunyamerika Allen Michael Bechky aregamo Umunyarwanda Iradukunda Gilbert ku mutwarira ubutaka. Saa yine n’iminota 15 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Mutarama 2023, ni bwo urukiko rwatangiye kuburanisha aba bombi. Bechky utagaragaye mu rukiko yari ahagarariwe na Me Maurice Munyentwari usanzwe ari umwunganizi […]
Burundi: Irangabiye wari warahungiye i Kigali yakatiwe imyaka 10 y’igifungo
Umurundikazi Irangabiye Floriane wahoze aba i Kigali nk’impunzi mbere yo gutabwa muri yombi akajya gufungirwa iwabo, yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kuri uyu wa Kabiri. Irangabiye yamenyekanye mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byabaga bivuga ku ngingo zerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yari yaratawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi mu mpera za Kanama 2022, rumukekaho icyaha cyo kugambanira […]
Uwo ari we wese undwanya, arwanya na data_Gen. Muhoozi
Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye abanyapolitiki bamurwanya ababwira ko baba banarwanya se batabizi. Gen Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mutarama 2023. Yagize ati: “muri Politike yo kurya inyama z’abantu ya NRM, reka mvuge ibi. Abandwanya barwanya data.” Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje […]
Robertinho nyuma yo gutandukana na Vipers yagizwe umutoza w’ikipe y’ikigugu
Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania. Iyi kipe y’i Dar es Salaam yahaye ikaze uyu mutoza wanyuze muri Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Robertinho yasinye amasezerano yo gutoza Simba Sports Club mu myaka ibiri iri imbere. Ikinyamakuru […]
US investor, Rwandan citizen in disputes over a piece of land in Kinigi
American investor Allen Michael Bechky, accuses Rwandan citizen Gilbert Iradukunda of stealing his piece of land located in Kinigi sector, Musanze district. Mr. Allen is normally the owner of Villa Gorilla Hotel located in Kinigi. The Hotel was recently inaugurated and started services delivery. He says that he used to send money to Mr. Iradukunda […]
Umusirikare wa UPDF yarashe mu kico bagenzi be batatu
Umusirikare wo mu ngabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, yarashe bagenzi be batatu arabica. Byabereye i Mogadishu ku wa Mbere tariki ya 02 Mutarama 2023. Amakuru avuga ko bigitangira uriya musirikare wari ku burinzi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aden Adde, yarashe mugenzi we mu […]
Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku Isi uhombye $ miliyari 200
Umuherwe Elon Musk usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ibigo birimo Tesla (TSLA), SpaceX na Twitter, yashyizeho umuhigo wo kuba umuntu wa mbere ku Isi uhombye miliyari 200 z’amadorali ya Amerika. Uyu munyamerika wafatwaga nk’umuherwe wa mbere ku Isi yahombye uyu murengera w’amafaranga, ahanini bitewe na $ miliyari 137 yahombye mu cyumweru gishize bitewe n’igabanuka rikomeye ry’abagura […]
Padiri Lukanga wa Diyosezi ya Kabgayi yapfuye
Padiri Lukanga Kalema Charles wakoreraga ivugabutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 02 Mutarama 2023 azize uburwayi. Kiliziya Gatolika yemeje inkuru y’urupfu rwe ibinyujije mu kinyamakuru cyayo, Kinyamateka. Kiliziya yagize iti: “Padiri Lukanga Kalema Charles wa Diyosezi ya Kabgayi yitabye Imana ku mugoroba w’uyu wa 2 Mutarama 2023 mu […]
Abarenga 20,000 bamaze gusinya ‘Petition’ isaba rutahizamu wa Argentine kwanga umukunzi we
Inyandiko [Petition] isaba ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Julian Arvalez gutandukana n’umukunzi we; yamaze gusinywaho n’abarenga 20,000. Alvarez yafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma yo kuyitsindira ibitego bine muri iri rushanwa ryaberaga muri Qatar. Mu gihe uyu mukinnyi akiri mu byishimo byo kwegukana Igikombe cy’Isi, bamwe mu banya-Argentine barifuza ko yatandukana n’umukunzi […]
Manchester United irifuza rutahizamu ukomeye w’umunyafurika
Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatangiye gutekereza uko yabona rutahizamu Vincent Aboubakar muri uku kwezi kwa Mutarama. Uyu munya-Caméroun w’imyaka 30 y’amavuko, Manchester United irifuza kumusinyisha nk’intizanyo. Vincent Aboubakar asanzwe akinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite iheruka gusinyisha Cristiano Ronaldo. Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko kuba iriya kipe iheruka […]
M23 yemeje ko RDC iheruka kuzana abacanshuro b’Abarusiya
Umutwe wa M23 wamaganye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwitabaza abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya ngo baze guhangana na wo. M23 yemeje ko Congo iri gukorana na Wagner binyuze mu itangazo rikubiyemo ubutumwa busoza umwaka wa 2022 Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wayo yageneye abanye-Congo. Ni Bisimwa […]
Rayon Sports yaba yemeye kugurisha APR FC myugariro wayo
Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yemeye kugurisha APR FC myugariro Hirwa Jean de Dieu, nyuma y’igihe yarabuze ibyangombwa byo kuyikinira. Muri Kamena umwaka ushize ni bwo Hirwa wahoze akinira Marines FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse mu birori bya ‘Rayon Sports Day’ byabaye ku wa 15 Kanama iyi kipe iza kumwerekana mu […]
Gen. Makenga yavuze impamvu RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, ahishura ababaha inkunga
Umuyobozi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Gen. Sultani Makenga, yatangaje ko ibirego bya RDC by’uko u Rwanda rwaba rubaha ubufasha ari ibinyoma Leta y’i Kinshasa yahisemo, mu rwego rwo kwirengera nyuma yo gutsindwa. Gen. Makenga yabitangarije mu kiganiro aheruka gukorera i Kishishe, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye. Makenga yakoze iki kiganiro, mu gihe inyeshyamba akuriye […]
Ingabo za EAC zahaye M23 igihe ntarengwa ngo ibe yavuye i Kishishe na Rumangabo
Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022, Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zasabye umutwe wa M23 kuba wamaze kuva mu duce twa Kishishe na Rumangabo, bitarenze ku wa Kane tariki ya 05 Mutarama 2023. Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe nyuma y’inama Ingabo za EAC n’urwego rwa EJVM bagiranye na M23. Iyo […]
Papa Benedict XVI yapfuye
Papa Benedict XVI wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022. Papa Benoit XVI witabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko, yayoboye Kiliziya kuva muri Gicurasi 2005 kugeza muri Gashyantare 2013 ubwo yeguraga ku mpamvu z’uburwayi. Yari yasimbuye Papa Yohali Pawulo II witabye Imana muri 2005. […]
Uko gahunda z’ingendo ku banyeshuri bitegura gusubira ku masomo iteye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’uko ingendo z’abanyeshuri bitegura kujya gutangira igihembwe cya kabiri iteye. NESA yatangaje ko abanyeshuri bagomba gutangira gusubira ku ishuri tariki ya 05 Mutarama 2023. Uwo munsi hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Huye na Nyaruguru two mu aajyepfo y’u Rwanda; abo mu twa Rubavu na Nyabihu […]
Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko 2023 izaba nziza kurusha 2022, abaha umukoro
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko afite icyizere cy’uko umwaka utaha wa 2023 ushobora kubera mwiza u Rwanda kurusha uwa 2022 uri kugana ku musozo. Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijoro ryakeye, ubwo we na madamu we bifatanyaga n’ababarirwa mu 3,000 bari baturutse hirya no hino mu gihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 […]
Ukraine irigamba kwica abasirikare 200 b’u Burusiya mu munsi umwe
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kivuganye abasirikare babarirwa muri 200 b’u Burusiya, mu gihe cy’umunsi umwe gusa. Ukraine ivuga ko yishe aba basirikare ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022. Ni nyuma yo guhanganira n’ingabo z’u Burusiya mu karere ka Kherson. Ukraine ivuga ko uretse bariya basirikare yivuganye, hari n’abandi 115 bakomerekeye mu karere […]
Sudani y’Epfo irizera gutera ikirenge mu cya RDC
Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko ifite icyizere cyo gutera ikirenge mu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo igakurirwaho ibihano biyemerera kongera kugura intwaro. Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba muri Sudani y’Epfo, Angelina Teny, yavuze ko kuba igihugu cye kigiye kohereza Ingabo kugarura amahoro muri Congo abibona nk’inzira yatuma inzitizi z’ibihano Sudani y’Epfo […]
Bidasubirwaho Cristiano Ronaldo ni umukinnyi mushya wa Al Nassr
Ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Cristiano Ronaldo nyuma yo gutandukana na Manchester United yahoze akinira. Iyi kipe yemeje ko yasinyishije uriya munya-Portugal amasezerano y’imyaka ibiri. Mu kwezi gushize ni bwo Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United bari bagifitanye amasezerano y’umwaka umwe, nyuma yo kugirana ikiganiro cyaje kurikoroza […]
Gen. Ndaruhutse wa CMC-Nyatura arigamba kwica abarwanyi barenga 10 ba M23
Umutwe wa CMC-Nyatura urigamba kwica abarwanyi 13 ba M23, nyuma y’imirwano ikomeye iheruka gusakiranya iyi mitwe yombi. Ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza ni bwo imirwano yasakiranyije Nyatura na M23, ahitwa Mudugudu ho muri Groupement ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru. Ni imirwano yari yatangiye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 28 […]
Brésil yashyizwe mu cyunamo k’ubw’rupfu rw’umwami Pelé
Perezida Jair Bolsonaro wa Brésil yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo muri iki gihugu, mu rwego rwo kunamira rurangiranwa Edson Arantes do Nascimento ‘Pelé’ uheruka kwitaba Imana. Uyu mukambwe wafatwaga nk’Umwami wa ruhago ku Isi nyuma yo gufasha Brésil kwegukana ibikombe by’Isi bitatu, yapfuye kuri uyu wa Kane afite imyaka 82 y’amavuko. Mu minsi itatu y’icyunamo yashyizweho, […]
Bisi ya Volcano yakoreye impanuka ikomeye muri Uganda
Imodoka nini (bisi) ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano express ya hano mu Rwanda, yakoreye impanuka ikomeye muri Uganda bamwe mu bari bayirimo barapfa abandi benshi barakomereka. Iyi bisi ifite plaque RAD 798B, yakoreye impanuka mu gasantere k’ubucuruzi ka Muhanga gaherereye mu rugabano rw’uturere twa Rukiga na Ntungamo. Yabaye mu rukerera (saa kumi) rwo kuri […]
Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana
Nyiramandwa Rachel, umukecuru wo mu karere ka Nyamagabe wari inshuti ya Perezida Paul Kagame, yitabye Imana azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru wari ufite imyaka 110 y’amavuko yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022. RBA yatangaje ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Nyiramandwa wamenyekanye cyane nk’”Umukecuru wa Perezida”, yari […]
P. Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bwo kurinda igihugu, yunamira abasirikare baguye ku rugamba
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazishimiye ku bw’umurava n’ubunyamwuga zagaragaje mu kurinda igihugu mu mwaka wa 2022; aboneraho kunamira abasirikare babitakarijemo ubuzima. Ni ibikubiye mu butumwa bwifuriza Ingabo z’u Rwanda umwaka mushya wa 2023 Perezida Kagame yazigeneye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022. Muri ubu butumwa Perezida […]
Rurangiranwa Pele wafatwaga nk’umwami wa ruhago ku Isi yapfuye
Umunya-Brésil Edson Arantes do Nascimento wamamaye mu mupira w’amaguru nka Pele, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022. Uyu mukambwe wari ufite imyaka 82 y’amavuko yafatwaga nk’umwami w’umupira w’amaguru ku Isi. Pele wari usanzwe ari we mukinnyi mu mateka y’Umupira w’amaguru ku Isi washoboye gutwara ibikombe by’Isi bitatu, yaguye mu bitaro […]
Robertinho yatandukanye na Vipers SC yatozaga
Ikipe ya Vipers Sports Club yo mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunya-Brésil Roberto Oliveira uzwi nka Robertinho wari usanzwe ari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet yemeje ko yatandukanye n’uyu mutoza wahoze atoza Rayon Sports ya hano mu Rwanda, gusa ntiyatangaza icyatumye afata umwanzuro wo gutandukana na […]
Moïse Katumbi yihaye amezi 6 yo kuba yamaze gutekanisha uburasirazuba bwa RDC
Umunyapolitiki Moïse Chapwe Katumbi, yihaye amezi atandatu yo kuba yamaze gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa; mu gihe yaba atorewe kuyobora iki gihugu. Ni nyuma yo kwemeza ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora Congo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2023. Kuri ubu mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa harabarurwa imitwe […]
Rusizi: Sibobugingo yanizwe n’inyama iramwica
Umugabo witwa Sibobugingo Athanase wo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, yitabye Imana nyuma yo kunigwa n’inyama. Sibobugingo wari umukozi w’Ikigo WASAC yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa moya z’umugoroba. Mbere y’uko apfa bivugwa ko yari yiriwe yishimana na bagenzi […]
Gahunda ya M23 nyuma y’uko FARDC yongeye kuyirasaho na Sukhoi-25
Umutwe wa M23 watangaje ko ugomba gukomeza kwirwanaho, nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bakorana bawurasheho bifashishije imbunda z’imizinga ndetse n’indege z’intambara. Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza ni bwo FARDC yarashe ibirindiro bya M23 yifashishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka […]
Perezida Salva Kiir yasabye Ingabo ze kubyaza umusaruro amahirwe yo kujya muri RDC zahawe
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yasabye abasirikare b’igihugu cye bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, mu rwego rwo kugaragaza isura nshya y’igihugu cyabo. Perezida Kiir yabahaye ubu butumwa, ubwo yabasezeragaho ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza mbere y’uko bajya kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Sudani […]
U Rwanda rwongeye kwiyama RDC nyuma y’uko indi ndege yayo y’intambara ivogereye ikirere cyarwo
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwiyama iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bushotoranyi ikomeje gukora, nyuma y’uko indi ndege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda. Mu ma saa sita z’amanywa ni bwo indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Itangazo ryasohowe […]
Héritier Luvumbu aba-Rayon bitezeho kubacungura yageze i Kigali
Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yamaze kugera mu mujyi wa Kigali, nyuma y’iminsi ategerejwe n’abafana ba Rayon Sports bamwitezeho kubacungura. Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza ni bwo Luvumbu yageze i Kigali, mbere yo kwakirwa n’abiganjemo abafana ba Rayon Sports bari baje kumutegerereza i Kanombe. Uyu mukinnyi ukina asatira izamu […]
Ukuri kwa APR FC na Florent Ibengé ku makuru yavuzwe ko baba bari mu biganiro
Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru yavugaga ko yaba iri mu biganiro n’umutoza Florent Ibengé Ikwange, mu rwego rwo kumusimbuza umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi bamaze gutandukana. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza ni bwo inkuru y’uko APR biciye muri Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari Chairman wayo yaba iri mu biganiro n’uyu mutoza w’umunye-Congo, […]
Muhoozi nahatana na se muri 2026 tuzamutsinda nk’abandi bose_Gen. Otafiire
Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Kahinda Otafiire, yatangaje ko Gen Muhoozi Kainerugaba afite uburenganzira bwo guhatana na se Yoweri Museveni mu matora yo mu 2026; gusa nk’ishyaka NRM bakaba bazamutsinda. Gen. Otafiire yabitangarije mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Sudhir Byaruhanga gifite ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. […]
Nta gihindutse Héritier Luvumbu aragera i Kigali mu masaha make
Umukongomani Héritier Nzinga Luvumbu wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, ategerejwe i Kigali aho byitezwe ko agomba kuza kongera gukinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda. Mu mwaka ushize Luvumbu yakiniye Rayon Sports mu gihe kingana n’amezi abiri yonyine, mbere yo gutandukana na yo muri Kanama akerekeza muri Primeiro d’Agosto y’i Luanda muri Angola. […]
Rayon Sports WFC yagereye Nyagatare mu kebo yagereyemo Gatsibo, na yo iyinyagira ibitego 16-0
Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori ikomeje gutanga isomo rya ruhago muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yanyagiye Nyagatare FC ibitego 16-0. Iyi kipe yaherukaga kunyagira Gatsibo WFC ibitego 16-0, yari yakiriye Nyagatare WFC ku kibuga cyo mu Nzove mu mukino wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Ni umukino wo mu tsinda B amakipe yombi […]
Kylian Mbappé yahaye PSG amabwiriza 3 igomba kubahiriza, bitaba ibyo bagatandukana
Umufatansa Kylian Mbappé yahaye Paris Saint-Germain asanzwe akinira amabwiriza igomba kubahiriza, kugira ngo abashe gukomezanya na yo. Mbappé wongereye muri PSG amasezerano y’imyaka itatu mu mpeshyi y’uyu mwaka, abona yarabeshywe n’iriya kipe y’i Paris nyuma yo kutubahiriza ibyo bumvikanye, ibyatumye yongera guhindura intekerezo. Ikinyamakuru Sportskeeda cyatangaje ko mu byo Mbappé w’imyaka 24 y’amavuko yasabye PSG […]
RDC ikwiye gushyikirana na M23_Perezida Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yongeye gushimangira ko ari ngombwa ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igirana imishyikirano n’umutwe wa M23; kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. Museveni yabishimangiye mu cyumweru gishize, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanditsi bakuru ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye muri Uganda. Kuri ubu M23 imaze igihe kirekire […]
Arsenal yagarutse ikura intsinzi ibyibushye kuri West Ham, imwenyuza abarimo Arsène Wenger
Ikipe ya Arsenal yagarukanye intsinzi muri shampiyona y’Abongereza yongeye gusubukurwa, nyuma yo gukura amanota atatu kuri West Ham United yari yayibanje ikayitsinda ibitego 3-1. Iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta yari yakiriye West Ham kuri Stade ya Emirates, mu mukino w’umunsi wa 15 wa Premier league. Ni umukino wanarebwe n’abarimo Arsène Wenger wari waje gushyigikira Arsenal […]
Bugesera: Umuryango wari umaze imyaka 15 warabuze urubyaro wibarutse abana 4 icyarimwe
Umubyeyi witwa Marie Chantal Uwiragiye wo mu karere ka Bugesera, yibarutse abana bane icyarimwe, nyuma y’imyaka 15 we n’umugabo we barabuze urubyaro. Kuri uyu wa Mbere ni bwo uyu mubyeyi yibarukiye aba bana mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. RBA yatangaje ko abana ba Uwiragiye wabyaye abazwe bari hagati y’ikilo kimwe ndetse n’amagarama 700. Mu myaka […]
Uwasifuye umukino wa Argentine n’u Bufaransa yasubije abavuze ko yakabaye yaranze igitego cya Messi
Umunya-Pologne Szymon Marciniak yasubije abavuze ko yakabaye yaranze igitego cya gatatu Argentine yatsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. Uyu mukino wasize Argentine ari yo yegukanye Igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda u Bufaransa bari banganyije ibitego 3-3 kuri Penaliti 4-2. Nyuma y’umukino abafana b’ikipe y’u Bufaransa bagaragaje ko igitego cya gatatu Lionel Messi […]
Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo barifuza ko RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda
Abanyapolitiki Martin Fayulu na Matata Ponyo cyo kimwe na muganga Dr Denis Mukwege, bahaye Leta ya Congo Kinshasa icyifuzo cyo guca burundu umubano n’u Rwanda; nk’imwe mu nzira yo gukemura uruhuri rw’ibibazo byugarije RDC. Ni ibikubiye mu tangazo rihuriweho aba bagabo uko ari batatu basohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022. Muri […]
Israel Mbonyi yanditse amateka atarakorwa n’undi muhanzi wese mu Rwanda
Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bafite izina riremereye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ubashije kuzuza BK Arena. Hari mu gitaramo cyiswe ‘Icyambu Live Concert’ cyabaye ku Cyumweru cya Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2022 cyitabiriwe n’ababarirwa mu 10,000 BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira. Muri iki […]
Ibimenyetso 10 byakwereka ko impyiko zawe zitagikora neza
Impyiko ziri mu myanya ikomeye cyane mu mubiri w’umuntu kubera ko ari zo zisukura kandi zikayungurura amaraso ziyavanamo imyanda. Ibi bisobanuye ko ibyago biba ari byinshi k’uzirwaye cyangwa ufite izidakora neza, ku buryo iyo zamurenze bishobora no kumuviramo urupfu. Impyiko zikora nabi zigaragazwa n’imihandagurikire mu mikorere isanzwe y’umubiri. Byitwa ko impyiko zikora nabi iyo zitangiye […]
Burundi: Gen. Ndirakobuca yasuye umubyeyi wibarutse abana 6
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca, yasuye umubyeyi wo muri iki gihugu wibarutse impanga z’abana batandatu icya rimwe. Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 ni bwo Gen Ndirakobuca yasuye uyu mubyeyi wo mu ntara ya Kamenge. Uyu mubyeyi witwa Johali Mugishimana, aheruka kubyarira abana batandatu mu bitaro bya gisirikare […]
Umusifuzi wasifuye umukino wa Argentine n’u Bufaransa yahishuye ikosa rimwe yawukozemo
Umunya-Pologne Szymon Marciniak, yemeye ko hari amakosa yakoze ubwo yasifuraga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi Argentine yatsinzemo u Bufaransa kuri penaliti 4-2. Ni umukino Argentine yatsunze yegukana Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko yo n’u Bufaransa bari baguye miswi ibitego 3-3 mu minota isanzwe y’umukino. Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Lusail iherereye i Doha mu […]