Inyandiko [Petition] isaba ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Julian Arvalez gutandukana n’umukunzi we; yamaze gusinywaho n’abarenga 20,000.
Alvarez yafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma yo kuyitsindira ibitego bine muri iri rushanwa ryaberaga muri Qatar.
Mu gihe uyu mukinnyi akiri mu byishimo byo kwegukana Igikombe cy’Isi, bamwe mu banya-Argentine barifuza ko yatandukana n’umukunzi we, Emilia Ferrero, nyuma yo kubarakaza.
Uyu mukobwa akomeje gusabirwa kwangwa na Alvarez, nyuma yo gukumira uyu mukinnyi akamubuza kwifotozanya n’abafana ubwo yari mu birori byo kwishimira Igikombe cy’Isi.
Umwe mu bafana yatuye Emilia umujinya binyuze mu gutangiza inyandiko isaba ko Alvarez yakwanga umukunzi we.
Kugeza ku Cyumweru iyi nyandiko yari imaze gusinywa n’abarenga 20,000; gusa nta cyizere cy’uko uriya rutahizamu w’imyaka 22 y’amavuko azumva ubusabe bwabo dore ko aheruka gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto ye n’umukunzi we bishimira ubunani.
Julian Arvalez na Emilia bakomoka mu gace kamwe, bombi bamaze imyaka ine bakundana.
Urukundo rwabo cyakora cyo rwamenyekanye cyane nyuma y’uko uyu rutahizamu yari amaze kugera muri Manchester City yo mu Bwongereza asanzwe akinira.



One Response
Abarenga 20,000 bamaze gusinya ‘Petition’ isaba rutahizamu wa Argentine kwanga umukunzi we
Ibyiza nuko bareka uyu mukobwa.Kuko n’ubundi uyu muhungu azamuhararuka,amute afate undi.Niko aba Stars bakora.Ikibabaje nuko babyita ngo “bali mu rukundo”.Urukundo rwo gukora ibyo Imana itubuza (gusambana),urwo si urukundo.Biba ari ukwishimisha gusa,kandi bibabaza cyane Imana.Bikazatuma ababikora bazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.