Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo barifuza ko RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyapolitiki Martin Fayulu na Matata Ponyo cyo kimwe na muganga Dr Denis Mukwege, bahaye Leta ya Congo Kinshasa icyifuzo cyo guca burundu umubano n’u Rwanda; nk’imwe mu nzira yo gukemura uruhuri rw’ibibazo byugarije RDC.

Ni ibikubiye mu tangazo rihuriweho aba bagabo uko ari batatu basohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022.

Muri iyi nyandiko, Fayulu watsinzwe na Tshisekedi mu matora yo muri 2018, Dr. Mukwege na Matata Ponyo wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC; bagarutse ku ruhuri rw’ibibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bagaragaza “ubutegetsi budashoboye” bwa Perezida Tshisekedi nka nyirabayazana yabyo.

Bavuze ko ubu butegetsi bwa Tshisekedi ari “umufatanyabikorwa wizewe w’u Rwanda na Uganda”, ibihugu bavuga ko bigaba ibitero kuri RDC hanyuma bigatwara amabuye y’agaciro yayo mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku bwa Fayulu, Denis Mukwege na Matata Ponyo; ngo ibi bibazo biterwa no kuba ubutegetsi bwa Kinshasa buhora bwica itegekonshinga ry’iki gihugu, hanyuma inyungu rusange z’abanye-Congo bukazisimbuza inyungu zihariye zigera ku bantu bamwe.

Ni ibikurura ibyo bise imico mibi irimo ruswa, indonke, irondakoko, icyenewabo; ndetse bikanateza ibibazo birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no kuvogera ubusugire bwa Congo Kinshasa.

Martin Fayulu bamaganye ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugariza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane mu gice cy’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Bamaganye kandi gahunda ya Tshisekedi yo gusenya ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora muri Congo Kinshasa ndetse n’Itegekonshinga ry’igihugu, nk’amayeri yo kubona uko akomeza kuyobora RDC mu buryo bw’uburiganya.

Mu byo bifuje nk’umuti watuma Congo Kinshasa yigobotora ibibazo byose irimo, harimo “gucu burundu umubano ushingiye kuri Demokarasi n’u Rwanda ndetse ikanafunga imipaka yose iyihuza na rwo.”

Harimo kandi kujyana kure ya Congo Kinshasa imitwe yitwaje intwaro irimo ADF ikomoka muri Uganda na FDLR ikomoka hano mu Rwanda; bigakorwa na Loni.

Ni mu gihe iyi FDLR imaze igihe ikorana n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC); ibyananemejwe na raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo barifuza ko RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda
    Abo bagabo 03 baba bahaze champagne bagapfa kuvuga gusa ibyorishye kuribo kugirango bashimishe interahamwe bakorana

  2. Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo barifuza ko RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda
    Igihe cyo kwiyamamaza bazahindura imvugo

  3. Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo barifuza ko RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda
    Narumiwe ababa bagabo uko ari 3 bagirurwango banga ABatutsi gusa nabo igihano Imana izabanisha bazapfa batayoboye Congo .
    Ibibazo congo ifite bihuriyehe koko iyo batse ruswa bayibitsa muri Bk iyo abayobozibabo banyanyagizintwaro mubaturage bibazako bazazikoresha bichana nogukora urugomo.nawacheka sana nyinyi

  4. Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo barifuza ko RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda
    Aba bagabo uwabakwegera mumuriro kuko naba vugizi ba shetani ntagihe bategura ibyiza bahora ba chamo ibiche abaturage ba Congo kdi bose na Ba Nya Rwanda ariko bangi wabo ngo ba funge imipaka nonese bayobewe ko abatutsi bari muri congo.muzapfa mutayoboye congo nicyo gihano Imana izabaha

  5. Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo barifuza ko RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda
    Aba barimo gushuka TSHISEKEDI ngo akore amarorerwa. Ibaze nawe, aho guharanira icyatuma amahoro agaruka mu KARERE, abanyarwanda n’abanyeCONGO tugahahirana, ahubwo bararushaho gutanga ibitekerezo by’ubuhezanguni. Ubuse, Dr MUKWEGE, Prix Nobel de la PAIX buriya ntakwiye kuyamburwa? Ibi bitekerezo ni ibye kweri. Gufunga imipaka, gucana umubano burundu n’u RWANDA? Bazakore iperereza , ntaho ku isi byabaye. UKRAINE n’UBURUSI bari hafi kujya mu mishyikirano, kandi Abarusi barashenye igihugu cyabo na n’ubu rucyambikanye, none ngo gucana umubano, nabwo burundu. AHO KUVUGA BATI URWANDA na DRC dusinyane amasezerano yo kutazegera turwana ingoma ibihumbi, (PACT DE NON AGRSSION), ahubwo barashyira imbere GUFUNGA IMIPAKA. KUDAHAHIRANA? KANDI TURI TWESE MURI EAC;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *