Bugesera: Hahishuwe ubwoko bw’uburozi bwari muri kanyanga yishe abantu 17

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko ipimwa ryakorewe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 mu Karere ka Bugesera, ryagaragaje ko cyarimo ikinyabutabire cy’uburozi cyo mu bwoko bwa Methanol. Abantu bapfuye nyuma yo kunywera kanyanga mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nyakayenzi, Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera. Ubushinjacyaha buvuga […]
Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi ntakozwa ibyo gusaba u Rwanda kuvanaho ingamba z’ubwirinzi

Gaston Sindimwo wabaye Visi-Perezida w’u Burundi, yatangaje ko atumva impamvu u Rwanda rumaze igihe rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe, nyamara rugaragaza impungenge z’uko umutekano warwo ushobora guhungabanywa. Uyu mugabo wabaye Visi-Perezida w’u Burundi hagati ya 2015 na 2020 ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Chaîne ya YouTube yitwa Africa TV. […]
Kenya na yo yatangiye guhiga Umurusiya wifashe amashusho asambana n’abagore baho

Leta ya Kenya yasohoye impapuro zo guta muri yombi umugabo w’Umurusiya, nyuma yo kwifata amashusho asambana n’abagore bo muri kiriya gihugu akayashyira ku karubanda. Uyu mugabo wahawe akabyiniriro ka ‘Balthazar w’Umurusiya’, agenda azenguruka ibihugu bya Afurika aryamana n’abagore n’abakobwa ari na ko abafata amashusho akoresheje amadarubindi ye. Minisiteri y’Uburinganire, Umuco n’Imibereho Myiza y’Abana muri Kenya, […]
Burera: RIB yahishuriye abaturage amayeri yifashishwa n’abacuruza abantu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye gukora ubukangurambaga mu baturage bo mu turere twegereye imipaka, mu rwego rwo kubasonurira uruhare rwabo mu kwirinda icyaha cy’ijuruzwa ry’abantu. Ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare ubwo bukangurambaga bwakorewe mu karere ka Burera, mbere y’uko kuri uyu wa Kabiri na none bukomereza muri aka karere ko mu ntara y’amajyaruguru. […]
M23 na Twirwaneho bisubije Point-Zéro

Umutwe wa M23 ufatanyije n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 bigaruriye agace ka Point-Zéro ko muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 na Twirwaneho bigaruriye aka gace, nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryigaruriye kariya kariya gace. AFC/M23 yigaruriye kariya gace nyuma […]
U Bufaransa bwavuze ku basirikare babwo bagaragaye i Kisangani

Leta y’u Bufaransa yasobanuye ko abasirikare bo mu ngabo za kiriya gihugu bagaragaye i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari aboherejwe gutoza ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biciye mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abasirikare b’Abafaransa bari mu mujyi wa […]
Igisubizo cy’umujyanama wa Trump ku munyamakuru wamubajije niba Amerika izahana P. Kagame

Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo birebana na Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko adashobora kwemeza niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizafatira ibihano Perezida Paul Kagame, kuko nta makuru abifiteho. Yasubizaga umunyamakuru Marc Pellerman wa Televiziyo ya France 24 wari umubajije niba Washington iteganya gufatira ibihano Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ishinja “kwica mu buryo […]
Twirwaneho na M23 barashe drone 3 za FARDC n’abambari bayo

Imitwe ya Twirwaneho na AFC/M23, kuri uyu wa Mbere yahanuye drone eshatu za Kamikaze z’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi itatu nta mirwano ikomeye ihuza impande zombi. Kuri uyu wa Mbere imirwano yabereye mu gace ka Point-Zero ho muri Teritwari ya Fizi, […]
Ndayishimiye yasasiwe ibitenge n’abaturage ubwo yageraga i Bujumbura

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yasasiwe ibitenge n’abaturage be ubwo yageraga i Bujumbura akubutse i Addis-Abeba muri Ethiopie. Uyu mugabo yakiriwe mu cyubahiro nyuma y’uko mu cyumweru gushize yahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mbere yo kugera i Bujumbura, mu mihanda yo muri uyu mujyi abaturage baje kumwakira bari benshi, nyuma y’ubukangurambaga […]
Rugaju Reagan yasabye imbabazi nyuma yo kwandagaza Lorenzo

Umunyamakuru Ndayishimiye Rugaju Reagan, yasabye imbabazi nyuma yo kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amagambo atarakiriwe neza yatangaje kuri Lorenzo Musangamfura Christian bahoze bakorana. Rugaju abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ibyo yavuze yabitewe n’uburakari ndetse n’ibyo na we yari yatangajweho. Yagize ati: “Muraho! Niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga! Mu by’ukuri […]
Rubavu: Inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye kuri ‘La Bamba’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare, Inkongi y’umuriro yibasiye ahazwi nko kuri La Bamba mu mujyi wa Gisenyi, itwika inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Ntawangwanabose Theogène. Iyi nkongi yabereye mu mudugudu wa Irakiza, akagari ka Bugoyi, mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi buvuga ko iriya nzu yatangiye […]
Uganda: Jenerali akanaba Minisitiri yavuze ko adashaka ko Gen. Muhoozi aba Perezida

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda, Maj. Gen (Rtd) Kahinda Otafiire, yatangaje ko nta rwango afitiye Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, ariko ashimangira ko adashaka ko aba Perezida wacyo. Uyu Jenerali mu mashusho ye yashyizwe hanze yumvikanye abwira abari kumwe na we ati: “Kainerugaba nk’umuntu simwanga. Icyo ntashaka ni uko […]
Gatsibo: Umurambo w’umukobwa wajyanwe iwabo w’umuhungu watumye yiyahura kuri ‘Saint-Valentin’

Mu karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umukobwa wiyahuye ku munsi wa Saint-Valentin, bikarangira umuryango we ufashe icyemezo cyo kujyana umurambo we iwabo w’umuhungu watumye yiyambura ubuzima. Byabereye mu kagari ka Bushobora ho mu murenge wa Remera. Amakuru avuga ko ku wa 13 Gashyantare ari bwo nyakwigendera witwa Uwase Sandrine wari mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko, […]
Ingamba Ndayishimiye afite mu kurangiza intambara yo muri RDC

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu rwego rwo gucecekesha intwaro ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndayishimiye yatanze iryo sezerano ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare, nyuma y’umunsi umwe ashyikirijwe inshingano zo kuba Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Uyu mugabo yatanze iryo […]
‘Balthazar’ w’Umurusiya ari guhigishwa uruhindu nyuma y’igihe asambanya Abanyafurikakazi

Umugabo w’Umuruziya wahawe akabyiniriro ka ‘balthazar’ nyuma yo kugenda azenguruka ibihugu bya Afurika aryamana n’abagore n’abakobwa ari na ko abafata amashusho, ari guhigishwa uruhindu. Polisi ya Ghana ivuga ko uyu mugabo yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, kubera ibyaha byo gufata amashusho bamwe mu bagore n’abakobwa yakoreye muri iki gihugu. Amakuru avuga ko uyu mugabo akunze […]
Ndayishimiye yatangiye kuyobora AU

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni inshingano yasimbuyeho Perezida João Lourenço wa Angola wari umaze umwaka ayobora uriya muryango. Aba bombi bahererekanyije ububasha kuri uyu wa Gatandatu, mu nama ya 39 y’abakuru b’ibihugu bigize AU yabereye i Addis-Abeba […]
M23 yavuye mu gace yari imaze amezi 3 yarirukanyemo Wazalendo

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare zavuye mu birindiro bya Buhaya, nyuma y’amezi atatu zibyirukanyemo abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo. Buhaya ni umusozi w’ingenzi witegeye agace ka Katobi, ukaba uherereye mu bilometero bibarirwa muri 15 uvuye mu mujyi wa Pinga uherereye muri Teritwari ya Walikale. Mu Ugushyingo 2025 ni bwo AFC/M23 […]
FDNB yatangiye kubarura abasirikare bayo ngo imenye abo isigaranye

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyatangiye kubarura abasirikare bacyo kugira ngo kimenye umubare w’abo gisigaranye. Ni icyemezo FDNB, mu gihe amakuru avuga ko itazi neza umubare nyawo w’abasirikare ifite. Ni nyuma y’uko amakuru avuga ko nyuma y’intambara zabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2025 by’umwihariko mu kibaya cya Ruzizi, hari abasirikare babarirwa mu […]
Kagame yoherereje Mia Amor Mottley ubutumwa bumushimira

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare, yashimiye Mia Amor Mottley nyuma yo kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados. Umukuru w’Igihugu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, ku bwo kongera gutorwa abikwiriye.” Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruha […]
Ubujurire bwa Mukura VS yemeza yaguze Ishimwe Abdoul bwatewe utwatsi

Komisiyo ishinzwe ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yateye utwatsi ubujurire bwa Mukura VS yari yayitabaje ngo iyirenganure ku kibazo cy’umukinnyi Ishimwe Abdoul. Mu minsi ishize ni bwo uyu myugariro wari umaze imyaka ibiri muri Mukura VS yayiteye umugongo, yerekeza muri APR FC yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Mukura VS yahise irega muri FERWAFA Intare […]
RDC yarashe mu Minembwe nyuma y’amasaha make yemeye gutanga agahenge

Ihuriro AFC/M23 rirashinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero mu duce turimo Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make Kinshasa itangaje ko yiteguye gutanga agahenge. Ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yari yasabye […]
Rayon Sports yijunditse umunyamakuru Rugaju Reagan

Ikipe ya Rayon Sports yikomye umunyamakuru Rugaju Reagan ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), imushinja gutangaza ibinyoma by’uko myugariro Serumogo Ally Omar yatandukanye na yo agurishijwe. Rugaju mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikono’ cyabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, yavuze ko Serumogo yatandukanye na Rayon Sports asheshe amasezerano yari afitanye na yo kugira ngo byitwe ko […]
Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura u Rwanda vuba aha. Uyu musirikare usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iyi gahunda mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Nzishimira gusura vuba aha data wacu w’igihangange, Afande Kagame. Nzanishimira kubana na bene wacu b’Abanyarwanda.” […]
Inzara iratema amara mu basirikare ba FDNB bari muri RDC

Abasirikare b’u Burundi boherejwe mu gace ka Baraka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barataka inzara, bagashinja ababakuriye kuba ari bo ba nyirabayazana. Abataka inzara barimo abo muri bataillon ya 11 ibarizwa mu mujyi wa Baraka, ndetse n’abo mu yindi mitwe ibarizwa muri uriya mujyi wo mu ntara ya Kuvu y’Amajyepfo. Abaganiriye na Radio Publique […]
RMC yihanangirije mu nyandiko SK FM na Isibo Radio

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), rwatangaje ko rwihanangirije mu nyandiko ibitangazamakuru bya SK FM na Isibo Radio, kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izo radiyo. Uku kwihanangirizwa kubaye nyuma y’ibiganiro bitandukanye RMC yagiye igirana na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babyo. RMC […]
Kera kabaye ikibuga cy’indege cya Goma cyongeye kugwaho n’indege

Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vivian Van de Perre, yageze mu mujyi wa Goma aho yagiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa AFC/M23. Ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare, ni bwo indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yari imutwaye yaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma. Ni […]
Igisubizo cya Nduhungirehe ku bihano bivugwa ko Amerika iri gutekereza gufatira u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwakiriza yombi kubihabwa. Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Ni nyuma y’uko hakomeje kuvugwa inkuru z’uko amahanga yaba arimo gufatira u Rwanda ibihano […]
U Rwanda rwasoje ineza irushanwa rigenewe abasirikare n’abapolisi kabuhariwe

Ikipe imwe ya Polisi y’u Rwanda iri muri atatu yari ahagariye u Rwanda mu irushanwa rya SWAT Challenge ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yegukanye umudali w’umuringa. Irushanwa rya UAE SWAT Challenge 2026, ryari rimaze iminsi itanu rihuza abasirikare n’abapolisi kabuhariwe baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi. Amakipe 109 ni yo yari […]
RDC yajyanye mu nkiko MTN

Ikigo kigenzura itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyareze sosiyete ya MTN Group kiyishinja gukorera i Goma na Rutshuru nta ruhushya ifite. Ikigo ARPTC mu itangazo cyasohoye, cyavuze ko MTN Group irimo gutanga serivisi za telefone ngendanwa na internet, “i Goma na Rutshuru, itarabiherewe uruhushya”. MTN Group isanzwe ifite amashami mu bihugu birimo u […]
Abatoza 688 bahataniye gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko abatoza 688 bujuje ibisabwa ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare, yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa bariya batoza hagomba gukurikiraho kubajonjora hashingiwe ku mpamyabumemyi z’ubutoza, uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize […]
Icyo Mushikiwabo avuga ku kuba u Burundi na RDC bimurwanya ngo atazongera gutorerwa kuyobora OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko nta kibazo abona mu kuba u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarwanya ko atorwa muri Manda ya gatatu, kuko kuba itorwa rye ryarwanywa biri mu bigize umukino. Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyibanze ku cyemezo u […]
Abadepite ba Amerika bibukije RDC ko isabwa gusenya FDLR mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi

Abadepite bagize ishami rya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikurikirana ibibera muri Afurika, bibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo busabwa kubanza gusenya umutwe wa FDLR, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi reafashe. Babigarutseho mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 cyari kigamije “guteza […]
Jenerali wa UPDF yaguye mu nzira ari kujya gushyingura Jenerali mugenzi we

Major-General Deus Sande wari umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda ishinzwe gukoresha imodoka z’ibifaru, yapfuye ubwo yari mu nzira ajya gushyingura Jenerali mugenzi we uheruka gupfa. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvugizi w’umusigire wa UPDF, Colonel Chris Magezi, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Amakuba na none yongeye kugwirira umuryango wa UPDF, […]
Uko RDC yitabaje abacanshuro ba Erik Prince ngo barwanire na M23 muri Uvira

Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, byemejwe ko yohereje mu mujyi wa Uvira abarwanyi be mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuwurinda ndetse no gukoresha za drone z’intambara. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byatangaje ko aya makuru byayahamirijwe n’abantu bane bayazi neza. Mu Ukuboza 2025 ni bwo […]
Bite by’urusaku rwinshi rw’amasasu rwumvikanye i Conakry?

Amakuru aturuka i Conakry muri Guinée aravuga ko kuri uyu wa Kabiri hafi ya gereza nkuru yo muri uriya mujyi humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Kugeza ubu abarasaga ntibaramenyekana ndetse n’icyateye uko kurasa ntikizwi. Ubutegetsi bwa Guinée ntiburatanga amakuru asobanura ibyabaye. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko umwe mu babonye irasana riba yabibwiye ko yabonye imodoka […]
Uwagambaniye Gen. Niyombare na bagenzi be bikadobya umugambi wo guhirika Nkurunziza

Mu myaka igera kuri 11 ishize abasirikare b’u Burundi bayobowe na Général-Major Godefroid Niyombare, bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa kiriya gihugu, Pierre Nkurunziza ariko birangira uwo mugambi upfubye. Niyombare yari umwe mu nkoramutima za Pierre Nkurunziza akaba n’umwe mu bajyanama be mu bijyanye n’umutekano, ndetse yayoboye urwego rw’ubutasi kugeza muri Gashyantare 2015. Uyu mugabo […]
Tshisekedi yibukirijwe kwa Lourenço ko atarasenya FDLR

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya, ku wa Mbere yari i Luanda muri Angola aho yagiraniye ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu cye n’abarimo Perezida João Lourenço. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Perezida Faure Gnassigbé wa Angola umaze igihe yarahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC n’Umuryango […]
M23 yungutse ‘abakomando’ bashya barenga 7,500

Abakomando bashya 7,532 b’umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare binjijwe mu ngabo zawo, nyuma yo gusoza imyitozo ikaze bari bamaze igihe bakorera mu gace ka Tchanzu ho muri Teritwari ya Rutshuru. Umuhango wo kubinjiza mu ngabo za AFC/M23 wayobowe n’Umugaba Mukuru wazo, Gen. Sultani Makenga. Mu byo abasirikare bashya ba M23 barahiriye, […]
Umusirikare yarasiwe ku kibuga nyuma yo kubura Frw 820 yo kureba umupira

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare yarasiwe ku kibuga nyuma yo kubura amashiringi ya Uganda 2,000 (Frw 820) yo kwinjira ngo arebe umupira. Byabereye mu mujyi wa Kyatereka ho mu karere ka Kagadi, ku kibuga cy’Ishuri Ribanza rya Kiliziya Gatolika ryitiriwe Mutagatifu Petero. Amakuru y’urupfu rwa Mbale Akuzibwe […]
Nduhungirehe yagaragarije Hariana Verás ibihamya 5 bishimangira ko atari umunyamakuru w’inyangamugayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye umunyamakuru Hariana Veras, amugaragariza ibihamya bitanu bishimangira ko atari umunyamakuru w’inyangamugayo nk’uko we abivuga. Uyu munyamakurukazi wo muri Angola amaze iminsi ashinjwa gushyira ku ruhande inshingano ze nk’umunyamakuru, ahubwo agahitamo gufasha ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gukora icengezamatwara rigamije […]
Gen. Gakwerere wahoze ari numéro ya 3 muri FDLR agiye gushyikirizwa ubutabera

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere bwatangaje ko Brig. Gen. Gakwerere Ezechiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, akiri mu maboko y’inzego z’umutekano kubera ko hari ibyo akibazwa, ariko ko mu minsi iri imbere azagezwa imbere y’ubutabera. Byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi, mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’inzego zigize Urunana […]
Rulindo: Abarwanashyaka ba Green Party bateguriwe kujya guhugura bagenzi babo mu mirenge

Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Rulindo b’ishyaka DGPR riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bahawe amahugurwa abategurira kujya guhugura bagenzi babo bo mu mirenge 17 igize kariya karere. Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’ishyaka Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza wari uherekejwe n’abarimo umufasha we. […]
Green Party igiye kwegera abarwanashyaka bayo mu mirenge

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge aho riteganya gushyiraho komite z’ishyaka. Mu kwezi gushize ni bwo iri shyaka ryatangije amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Iri shyaka mu gihe inzego zaryo […]
Haravugwa akaboko k’ibihugu 2 mu rupfu rw’umuhungu wa Khadafi

Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza, biravugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Seif al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Colonel Mouammar Kadhafi wahoze ari Perezida wa Libye. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Seif yiciwe mu mujyi wa Zintan, mbere yo gushyingurwa mu mujyi wa Bani Walid ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026. Kugeza ubu […]
Erik Prince wa Blackwater yaba yafashwe na M23

Amakuru akomeje guturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umutwe wa M23 wataye muri yombi Erik Prince usanzwe ari umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivugwa ko uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Uvira muri iki cyumweru. Ubwo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta […]
Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yapfuye

Maj. Gen. Francis Takirwa wari Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Takirwa yari umusirikare muri UPDF kuva mu 1989, akaba yaragiye ahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bw’ingabo. Ni imyanya irimo kuba Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda ikorera i […]
Trump yasibye amashusho agaragaza Obama n’umugore we nk’inkende

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasibye ku rubuga rwe rwa Truth Social amashusho yari yashyizweho agaragaza Barack Obama yasimbuye ku butegetsi n’umugore we Michelle Obama bameze nk’inkende. Trump ku wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko nta kosa rijyanye n’ayo mashusho yigeze akora, ko ahubwo yabonye agace k’intangiro yayo mbere y’uko ashyirwa ku […]
M23 yasubije AU yayishinje kugaba ‘igitero cy’iterabwoba’ i Kisangani

Umutwe wa AFC/M23 wasubije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wawushinje kugaba “igitero cy’iterabwoba” ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko bibabaje kuba uriya muryango warise gutyo igikorwa cyarokoye ubuzima bw’abaturage. Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama no ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare ni bwo AFC/M23 yarashe ku kibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu […]
Gen. Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kumushimira ku bwa misiyo zo kurwanya iterabwoba yagiye akora. Gen. Muhoozi yambikiwe uriya mudali i Kabale, ahijirijwe ku nshuro ya 45 umunsi w’itariki ya 6 Gashyantare (tarehe Sita) ingabo za NRA zari […]
Kagame yasabye abo bireba gukorana ngo imbuga nkoranyambaga zibe ‘Monetized’

Perezida Paul Kagame yasabye inzego bireba gukora ubukangurambaga, kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bajye babona amafaranga aziturukaho. Mu busanzwe mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, YouTube na TikTok ntacyo binjiza, mu gihe mu bindi bihugu abazikoresha binjiza amafaranga biciye muri ‘publicité’ zinyuzwa mu bihangano byabo. Icyakora abari mu Rwanda bashobora kwinjiza […]
Minisitiri Nduhungirehe yavuze uko umubano w’u Rwanda n’amahanga wifashe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza, mu gihe rukomeje kotswa igitutu kubera ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabibwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, ku munsi wayo wa kabiri mu kiganiro kigaruka ku ishusho y’umubano w’u Rwanda n’amahanga. Yavuze ko u Rwanda ruhagaze […]
AU yamaganye igitero cya M23 ku kibuga cy’indege cya Kisangani, iyisaba guhita ihagarika imirwano

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe watangaje ko wamagana ibitero bya drone umutwe wa AFC/M23 uheruka kugaba ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usaba uriya mutwe guhita uhagarika imirwano byihuse. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani cyagabweho igitero cya drone. Umutwe wa AFC/M23 wigambye […]
Hahishuwe uko u Burundi bwoherereje FDLR abarimu bo guha imyitozo Nyatura

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col. Bahati Musanga Erasto, yahishuye ko muri 2014 u Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abarimu bo gufasha umutwe wa FDLR guha imyitozo abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura. Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Conspiracy Tracker Great Lakes. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’umwaka umwe umutwe wa AFC/M23 […]
Rayon Sports rwakingaga babiri yabonye umufatanyabikorwa wo kuyiha Frw miliyari 5

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire afite agaciro k’arenga Frw miliyari 5 n’ikigo cyo muri Tanzania cyitwa Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd. Ni amasezerano iyi kipe yemeje ko afite agaciro ka $ miliyoni 3.5 (Frw miliyari 5.109, akazamara imyaka itanu. Ibi bivuze ko buri mwaka kiriya kigo kizajya kishyura Rayon Sports arenga Frw […]
Perezida Kagame yavuze impamvu yigeze kuvuga ko atazi niba RDF iri muri RDC

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kiganiro yigeze guha umunyamakuru wa CNN wamubajije niba ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akamusubiza ko nta byo azi, avuga ko yabikoze abigambiriye mu rwego rwo kwirinda ibibazo. Muri Gashyantare 2025 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Larry Madowo wa CNN. Icyo gihe Madowo ubwo […]
Amerika, u Burundi na RDC mu bihugu 38 byambuye Loni amafaranga y’imisanzu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye urutonde rw’ibihugu 38 birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze igihe byarananiwe kwishyura ku gihe cyangwa burundu imisanzu bisabwa gutanga mu ngengo y’imari isanzwe y’Umuryango w’Abibumbye. Kutishyura imisanzu cyangwa gutinda kuyishyura, byateje ikibazo gikomeye ku buryo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aherutse kuvuga ko uyu […]
KNC yasabye imbabazi nyuma yo kwandagazwa na APR FC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles Alias ‘KNC’, yasabye imbabazi abafana b’ikipe ye nyuma yo kwandagazwa na APR FC. Ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare ni bwo Gasogi United yanyagiwe na APR FC ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego byo mu gice cya mbere […]
Tshisekedi yakiriwe muri Amerika, asabwa kurandura FDLR na Wazalendo

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asabwa kugaragaza uruhare rufatika mu gukemura ikibazo cy’imitwe ya FDLR na Wazalendo. Tshisekedi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira kiriya gihugu. Ku wa Gatatu tariki ya 4 […]
Nyuma y’ikibuga cy’indege cya Kisangani cyarashweho na M23 haba hatahiwe icya Bujumbura?

Nyuma y’iminsi ibiri ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka giherereye mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo kigabweho igitero cya za drone, umutwe wa AFC/M23 wemeje ko ari wo wakirasheho. AFC/M23 yemeje ko yarashe kuri kiriya kibuga ikanasenya ikigo cyayoborerwagamo ibitero bya za drone z’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), nyuma y’amasaha make Perezida wayo, […]
Uganda yaciye ku butaka bwayo Abanyamerika 2

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo guca burundu abanyamerika, Jeffrey Smith na Robert Amsterdam ku butaka bwayo, ibagaragaza nk’abantu batemerewe gukandagira ku butaka bwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda. Smith washinze ikigo Vanguard Africa, na Robert Amsterdam usanzwe ari umunyamategeko ukorera mu Bwongereza akaba n’umuyobozi wa Amsterdam & Partners LLP, Uganda ibafata nk’abakoze […]