Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda, Maj. Gen (Rtd) Kahinda Otafiire, yatangaje ko nta rwango afitiye Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, ariko ashimangira ko adashaka ko aba Perezida wacyo.
Uyu Jenerali mu mashusho ye yashyizwe hanze yumvikanye abwira abari kumwe na we ati: “Kainerugaba nk’umuntu simwanga. Icyo ntashaka ni uko aba Perezida wa Uganda. Nkunda nkanubaha Kainerugaba nk’umuhungu wa Museveni, ariko sinshyigikiye ko aba Perezida wa Uganda.”
Gen. Kahinda Otafiire yunzemo ko ibyo kuba atifuza ko Gen. Muhoozi Kainerugaba aba Perezida wa Uganda azakomeza kubivuga mu buryo bweruye, ndetse ko adateze na rimwe kubisabira imbabazi.
Uyu mugabo yavuze ibi mu gihe amakuru avuga ko mu gihe Perezida Yoweri Kaguta Museveni azaba asoje manda ya karindwi yatorewe mu kwezi gushize, ashobora kuzasimburwa ku butegetsi na Gen. Muhoozi usanzwe ari umuhungu we.
Ni umushinga icyakora wakunze kurwanywa n’abarimo Otafiire usanzwe uzwiho kudacana uwaka na Gen. Muhoozi.


