Uko Ingabo z’u Rwanda zakiriwe muri Jamaica mu mafoto

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigera mu 100 zigizwe n’inzobere mu bwubatsi ryageze muri Jamaica mu ijoro ryakeye, aho bagiye gufasha mu bikorwa byo kongera kwiyubaka bya Jamaica nyuma y’umuyaga ukabije wiswe Melissa, aho bakiriwe neza muri Jamaica kandi basobanurirwa urugendo rwabo rw’akazi. Abasirikare bahawe ibisobanuro birambuye na Komanda wa Brigade izakorana bya hafi na […]
Ethiopia irashinja Eritrea guha intwaro inyeshyamba zo muri Amhara

Igipolisi cya Ethiopia cyatangaje ko cyafashe amasasu ibihumbi n’ibihumbi yoherejwe na Eritrea ku nyeshyamba zo mu Karere ka Amhara muri Ethiopia, ikirego Eritereya yateye utwatsi ivuga ko ari ikinyoma kigamije gutangiza intambara. Ikirego cy’Igipolisi cya Leta ya Ethiopia cyongereye ubushyamirane hagati ya Ethiopia na Eritrea, ibihugu byamaze igihe kirekire bidacana uwaka mbere yo kugirana amasezerano […]
Uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe imyaka 5 y’igifungo
Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo wakuwe ku mirimo ye nyuma yo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu gihugu mu Kuboza 2024, yahamijwe ibyaha byinshi ashinjwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Mutarama 2026. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu. Icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Gatanu ni cyo cya mbere muri byinshi bifitanye […]
Lourenço yohereje intumwa i Kinshasa nyuma yo guhura n’abanyamadini ba Congo

Téte António, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola akaba n’intumwa ya João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yakiriwe ku wa Kane, itariki ya 15 Mutarama 2026, n’Umukuru w’igihugu cya Congo, Félix Tshisekedi, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa. Nk’uko byatangajwe […]
HRW yashinje FARDC gufata ku ngufu nk’intwaro y’intambara

Muri raporo yasohotse mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, HRW, uravuga ko abagize imitwe nibura itanu yitwaje intwaro ndetse n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, bakoze ihohotera rishingiye ku gitsina mu burasirazuba bwa DRC, harimo na M23. Kwiyongera kw’imirwano mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, na Kivu y’Amajyepfo, hamwe n’inkunga igabanuka ndetse […]
Burundi: Umunyamamakuru Sandra Muhoza yakatiwe imyaka 4 y’igifungo

Urukiko Rukuru rwa Ngozi, mu majyaruguru y’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama 2026, rwakatiye umunyamakuru Sandra Muhoza, umunyamakuru w’gitangazamakuru cyigenga La Nova Burundi, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga 200.000 y’Amarundi. Yashinjwaga guhungabanya umutekano w’igihugu no gukurura amacakubiri ashingiye ku moko. Iki gihano, nubwo kitangana n’igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri n’ihazabu ya miliyoni […]
Luanda: Perezida Lourenço yakiriye abayobozi b’amadini muri RDC

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama, Perezida wa Angola, João Lourenço, uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye i Luanda, abayobozi b’amadini bo mu matorero gatolika n’abaporotesitanti (CENCO na ECC) yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Angola, ngo ibiganiro byibanze ku kuntu ibintu byifashe muri Repubulika ya Demokarasi […]
Uganda: Abagande babyukiye mu matora ya perezida mu cyoba

Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Mutarama 2026, abaturage muri Uganda berekeje mu matora mu bihe bitoroshye, mu gihe Perezida Yoweri Museveni ashaka kuguma ku butegetsi amazeho imyaka 40. Biravugwa ko imbaga y’abantu iri ku mirongo miremire mu turere tumwe na tumwe kubera ko ibiro by’itora byatinze gufungurwa kandi ibikoresho byo gutora byagaragaye ko byatanzwe […]
Ngoma: Urukiko rwaburanishije ukekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, ruri aho icyaha cyabereye, mu Mudugudu wa Kabasore, Akagari ka Kabasore, Umurenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, kuwa Kabiri rwaburanishije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 47 ukekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yatemwe umugore we ndetse n’umuhungu we akoresheje umuhoro. Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 5/11/2025 ubwo […]
RDF yohereje muri Jamaica abahanga mu bwubatsi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama 2026, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyohereje itsinda rya ba injenyeri muri Jamaica, igihugu cyo mu Birwa bya Karayibe, kugira ngo bafashe iki gihugu kongera kwiyubaka binyuze mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’umuyaga ukabije (Melissa) umwaka ushize. Kohereza ingabo byakozwe hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Jamaica […]
Umuyobozi wa RSC yakiriye ukuriye ‘Prison Fellowship International’

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ‘Prison Fellowship International’, Andrew Corley ku Cyicaro Gikuru cya RCS, hamwe n’ubuyobozi bw’ishami ryawo mu Rwanda, ‘Rwanda Prison Fellowship, baganira ku musaruro umaze kugerwaho no kongera ubufatanye muri gahunda z’igorora. Ikiganiro abayobozi […]
FDLR na M23 bibaho gusa kubera ubushake bw’u Rwanda – Muyaya

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Mutarama, mu gihe cyo kungurana ibitekerezo n’urubyiruko ku ncuro ya mbere muri uyu mwaka i Kinshasa, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagarutse iku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, kandi yemejwe na ba perezida b’ibihugu byombi ku itariki […]
Israel yahagaritse imikoranire n’imiryango mpuzamahanga 3 nyuma ya Amerika

Mu cyumweru gishize, Perezida Donald Trump yashyize umukono ku iteka ritegeka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu miryango mpuzamahanga 66 kuko “idakora mu nyungu z’Abanyamerika”. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Mutarama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko yahagaritse umubano n’imiryango itatu mpuzamahanga, harimo n’imiryango ibiri ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, nyuma y’uko Amerika […]
Masisi: Haravugwa ibitero bya wazalendo ku birindiro bya AFC/M23

Umutuzo usa nk’uwagarutse muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu, itariki ya 14 Mutarama 2026, i Kalembe, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto (Teritwari ya Masisi) iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yaraye ibaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo. Nk’uko amakuru […]
Nyamata: Sheikh Bahame Hassan yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwarekuye by’agateganyo Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata, rugaragaza ko nta mpamvu zifatika zo gukeka ko yakoze ibyaha aregwa. Bahame yari yatawe muri yombi akekwaho gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite, ndetse no gusaba cyangwa gushora mu busambanyi abantu bamwe na bamwe bajya kugororerwa muri icyo […]
RDC: Leta yabujije imyigaragambyo ku nteko ishinga amategeko

Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo babujije guterana cyangwa imyigaragambyo yose ku ngoro y’inteko (Palais du peuple), guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2026. Akurikije amabwiriza ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aimé Boji Sangara, umunyamabanga mukuru w’inteko ishinga amategeko yamenyesheje abaturage ati: “guhera ubu, imyigaragambyo no guterana kose birabujijwe mu mbuga […]
Abayobozi ba AFC / M23 bongeye gushimangira icyemezo cyabo cyo gukomeza urugamba

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 12 Mutarama 2026, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, i Goma bwagiranye ibiganiro by’ikimenyetso gikomeye hagati y’abayobozi bakuru bo mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) n’abantu bavuga rikijyana bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu muhango wo kungurana ibitekerezo, waranzwe n’ubusobanuro bukomeye mu bya politiki n’imibereho, wari umwe […]
Gen MK Mubarakh yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza ba APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Mutarama 2026, yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC kuri Mess y’Abofisiye bakuru, Kimihurura. Ni mu rwego rwo gushimira APR FC ku ntsinzi ikomeye yegukanye itsinze Rayon Sports ku mukino w’igikombe cya Super Cup. Mu ijambo rye, Gen […]
Somalia yasheshe amasezerano yose yari ifitanye na UAE

Kuri uyu wa Mbere ushize, Guverinoma ya Somaliya yavuze ko isheshe amasezerano yose yagiranye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, harimo amasezerano y’icyambu n’ubufatanye mu bya gisirikare, ishinja UAE guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Inama y’abaminisitiri muri Somaliya yagize iti: “Iki cyemezo gishingiye kuri raporo zizewe n’ibimenyetso bifatika bijyanye n’ibikorwa by’urwango bibangamira ubusugire bw’igihugu, ubumwe bw’akarere, n’ubwigenge bwa […]
Trump agiye guhura na Machado wamutwaye Prix Nobel

Nyuma yo gutsindira Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, Perezida Trump yashakaga, hanyuma agashyirwa ku ruhande mu bantu basimbura Maduro, ubu Machado yiteguye kubonana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatumiye uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela […]
Rutshuru: Imidugudu myinshi ya Bukombo yabaye isibaniro hagati ya AFC/M23 na wazalendo

Imirwano ikaze yabaye mu gitondo cyose cyo kuwa Mbere, itariki ya 12 Mutarama, hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru). Nta mibare y’abiciwe muri iyi mirwano yatangajwe. Amakuru aturuka muri ako gace agera […]
Mahama: Impunzi zakanguriwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Mutarama 2026, mu nkambi y’impunzi ya Mahama, ituwe n’abanyamahanga basaga 72,184 baturuka mu bihugu 14 bitandukanye, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hakomereje ubukangurambaga bugamije gukangurira abatuye inkambi gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Muri ubu bukangurambaga, abaturage basobanuriwe igisobanuro cy’ibiyobyabwenge nk’uko biteganywa n’amategeko, […]
Cibitoke: Abasirikare barashe umuturage wari ugiye mu murima we

Umuhinzi w’imyaka 53 yarashwe n’abasirikare b’Abarundi ubwo yajyaga mu murima we w’umuceri uri ku ruzi rwa Rusizi, rutandukanya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Burundi, muri Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi. Aya mahano yabaye ku wa Gatandatu, itariki 10 Mutarama, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma […]
Uganda: Inzego z’umutekano ziryamiye amajanja mbere y’amatora

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki ya 15 Mutarama, akubiyemo amatora ya perezida, abagize inteko ishinga amategeko, n’inzego z’ibanze. Ariko, kuva ku itariki ya 10 Mutarama, Ingabo za Uganda zongerewe mu mijyi minini y’igihugu. Ubu ingabo zirakorana irondo n’abapolisi. Nk’uko Umuvugizi w’Ingabo za Uganda abitangaza, ngo kohereza ingabo […]
Gitega: Igaraje ibagirwamo inkoko zipfushije ihangayikishije rubanda

I Kigali haravugwa igaraje iri inyuma y’isoko rizwi nko kwa Kamali mu Murenge wa Gitega, bivugwa ko ribagirwamo inkoko zapfuye kandi rikaberamo n’icuruzwa ry’inyama zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Abaturage n’abacuruzi bakorera mu Kagari ka Akabahizi, mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bikomeje kuvugwa muri iri igaraje rizwi […]
RDC: Abantu 8 biciwe mu mirwano ya FARDC n’abaharanira ubwigenge bwa Katanga

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 11 Mutarama, abantu umunani bapfuye abandi benshi barakomereka mu mirwano, hagati y’abarwanyi bo mu mutwe wa Bakata Katanga n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) i Bukama, Intara ya Haut-Lomami. Nk’uko umuyobozi w’agateganyo wa teritwari abitangaza, ngo abakomerekejwe n’amasasu basaba kwimurirwa mu bigo nderabuzima bifite ibikoresho bihagije kugira ngo […]
Sudani: Guverinoma yasubiye i Khartoum nyuma y’imyaka ibiri

Mu gihe muri iyi week end ishize Sudani yarengeje ikigereranyo cy’iminsi 1.000 y’intambara y’abenegihugu, Minisitiri w’intebe yatangaje ku Cyumweru, itariki ya 11 Mutarama, ko guverinoma yasubiye ku mugaragaro mu murwa mukuru Khartoum. Muri Mata 2023, ingabo za leta zari zarirukanwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Rapid Support Forces nk’uko bitangazwa na RFI. Ingabo za leta […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye na Oman

I Muscat, intumwa z’abayobozi b’u Rwanda zasinyanye amasezerano ane (4) na bagenzi babo bo muri Oman mu rwego rwo kurushaho kunoza ubufatanye bw’u Rwanda na Oman mu bijyanye na: Serivise z’ibikoresho, harimo guteza imbere ibyambu byo ku butaka n’ibikorwa, hamwe na serivisi zijyanye n’ibikoresho no gutanga amasoko; Ubwikorezi, gukora ingendo z’indege hagati ya Muscat na […]
CAF yabujije Stade de Martyrs kwakira imikino mpuzamahanga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryahagaritse, guhera muri Mutarama 2026, kwemerera Stade des Martyrs i Kinshasa kwakira imikino mpuzamahanga. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 9 Mutarama, mu ibaruwa yandikiwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Congo (FECOFA). Raporo ya tekiniki yohererejwe FECOFA, ivuga ko hagaragaye amakosa menshi mu igenzura riheruka, arimo: – […]
Masisi: FARDC/Wazalendo zabyukiye mu bitero ku birindiro bya AFC/M23

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 11 Mutarama 2026, habaye imirwano, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na FARDC/Wazalendo i Kazinga, mu Murenge wa Osso Banyungue, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka mu bayobozi gakondo abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zikorana bya hafi n’Ingabo za FARDC, zateye ibirindiro by’inyeshyamba guhera saa […]
FARDC iravuga ko yasubije inyuma igitero cya AFC/M23 i Katongo

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kiravuga ko cyaburijemo igitero cyagabwe n’inyeshyamba za AFC/M23 mu Mudugudu wa Katongo, Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko amakuru agera ku Biro Ntaramakuru by’Abanyekongo (ACP) ava mu gisirikare avuga. “Igitero cyaburijwemo na FARDC mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, itariki ya 10 […]
Umuryango w’Abibumbye uremeza ko Abanyekongo 53 bamaze gupfira mu Burundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi ryatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko impunzi zirenga 50 zahunze imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimaze gupfira mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Iri shami kuwa Gatanu ryavuze ko mu bantu 53 bapfuye banditswe, abagera kuri 25 bapfuye bazize icyorezo cya kolera, mu gihe abandi batandatu bapfuye […]
Zambia: Minisitiri Marizamunda mu bitabiriye inama ya ICGLR ku kibazo cya Congo

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, yitabiriye Inama idasanzwe y’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yabereye i Livingstone, muri Zambia. Iyi nama yibanze ku kibazo cy’umutekano n’ubutabazi byiganje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ingaruka zabyo mu karere. Iyi nama y’abaminisitiri yabanjirijwe n’inama ya komite […]
Huye: Batatu bakurikiranweho gufata ku ngufu umugore w’imyaka 47

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abasore babiri n’umugabo umwe bakekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47. Icyaha bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 26 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, ubwo bahuriraga n’uyu mugore mu nzira atashye. Ubwo […]
Ingabo za Danemark zemerewe kurasa zitabajije Amerika nishaka gufata Greenland

Ibitangazamakuru byo muri Danemark byatangaje ko ingabo z’iki gihugu zigomba kurasa, nubwo zaba zitabiherewe uburenganzira, mu gihe Ingabo za Amerika zaba zigerageje gufata Greenland zikoresheje imbaraga, nk’uko amabwiriza yo mu 1952 Minisiteri y’Ingabo ya Danemark yemeje ko akiriho, abiteganya. Aya mabwiriza avuga ko abasirikare b’iki gihugu bagomba kurasa badategereje amabwiriza mu gihe hari ugerageje […]
Perezida Lourenco yasabye impande zirebwa n’ikibazo cya Congo kubahiriza ibyo ziyemeje

Ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze icyumweru, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we wa Angola akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, wasabye abarebwa n’ikibazo cya Congo kubahiriza ibyo biyemeje. Nk’uko Perezidansi ya Angola yabitangaje, ngo uru ruzinduko rwo kuwa Kane, itariki ya […]
USA: Uwahoze ari minisitiri muri Ghana yatawe muri yombi

Uwahoze ari minisitiri w’imari muri Ghana ubu afungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma gufatwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka (ICE). Ibi byatangajwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu, itariki 7 Mutarama, rishyira kuwa Kane, itariki 8 Mutarama 2026, n’abunganizi ba Kenneth Ofori-Attah. Inkuru dukesha RFI ivuga ko uyu wari umuntu ukomeye mu buyobozi bw’uwahoze ari perezida, […]
RDC: Uwahoze ari minisitiri arashinja inzego z’ubutasi gushimuta abana be

Kuri uyu wa Kane, Marie-Ange Mushobekwa wahoze ari minisitiri akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, yashinje umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) ko yategetse ishimutwa n’iyicarubozo ry’abana be babiri bato, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa. Nk’uko Mushobekwa abitangaza, ngo ibyo bintu ngo byabereye mu ijoro ryo […]
Nyamata: Sheikh Bahame Hassan yagejejwe imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare 2026, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ku itariki 22 Ukuboza 2025 RIB yatangaje ko yafunze Bahame Hassan, akekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri […]
Goma: AFC/M23 yateguye umuhango wo gushyingura abaturage biciwe mu gitero cya drones nyuma y’ubunani

Ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa Kane, itariki 7 Mutarama 2026 ryateguye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abaturage biciwe mu gitero cya drones za FARDC mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ni igitero cy’indege zitagira abaderava cyagabwe n’Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ku itariki ya 2 Mutarama 2026, muri Masisi-centre. Iyi mibiri y’inzirakarengane yashyizwe […]
RDC: Umunyapolitiki Diongo asanga raporo ya Loni igamije gusa gukomeza intambara

Perezida w’ishyaka Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Frank Diongo, yanenze cyane raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku bijyanye n’umutekano n’ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Mutarama, kuri konti ye ya X, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko iyi raporo itagamije kwimakaza amahoro, ahubwo […]
Trump yavanye Amerika mu miryango mpuzamahanga 66

Imyinshi muri iyi miryango ni ibigo bishamikiye ku Muryango w’Abibumbye byibanda ku mihindagurikire y’ikirere, umurimo, abimukira na politiki y’imibereho. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko ibigo bikora kuri gahunda zinyuranyije n’inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Donald Trump yategetse Amerika kuva mu mashyirahamwe 66 mpuzamahanga, harimo n’inzego zikomeye z’Umuryango w’Abibumbye, mu rwego […]
Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Mutarama 2026, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bria, muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), bahawe imidari y’ishimwe ya Loni mu rwego rwo kubashimira ubwitange mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu. Iyi midari yahawe abagize Rwanda Battle Group VII (RWABG VII), Ibitaro by’Ingabo […]
RDC: Abunganira General Yav barasanga urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 6 Mutarama 2026, itsinda ry’ubwunganizi bwa Lt. General Yav Irung Philémon, wahoze ayobora akarere ka gatatu ka gisirikare k’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryatanze ikirego mu rukiko rukuru rwa gisirikare, ritanga urukurikirane rw’inzitizi kandi rusaba ko yarekurwa. Muri uru rubanza rwibanze ku gusuzuma ingingo z’ibanze nk’uko tubikesha […]
Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

Tanzaniya ikomeje politiki yayo yo gusenya inzu z’impunzi z’Abarundi mu nkambi za Nduta na Nyarugusu mu rwego rwo kubahatira gusubira iwabo mu Burundi, aho bahunze baturuka kuva mu 2015. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Mutarama, abapolisi batangiye gusenya inzu zo muri Zoneya 17 y’Inkambi y’Impunzi ya Nduta. Igikorwa cyatangiriye mu midugudu iri mu […]
RDC: Umwe mu begereye Tshisekedi yakangishije kwifatanya n’inyeshyamba

Umuntu ukomeye mu ishyaka rya perezida, Mfumu Ntoto, wegereye Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ku mugaragaro ko ababajwe cyane no kudahabwa agaciro mu ihuriro riri ku butegetsi, Union sacrée de la Nation, nubwo hashizeamaze imyaka ari indahemuka kandi yariyemeje gushyigikira umukuru w’igihugu, akangisha kwiyunga kuri AFC/M23. Mu itangazo ryasaga nk’umuburo ku wa Mbere, itariki ya 5 […]
Somalia: Urugendo rwa minisitiri wa Israel muri Somaliland rwongereye amazi mu mavuta

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar yasuye Somaliland mu rugendo rwamaganwe na Somalia, nyuma y’iminsi 10 Israel yemeye ku mugaragaro ko Somaliland ari igihugu cyigenga kandi gifite ubusugire. Israel nicyo gihugu cyonyine cyemeje ku mugaragaro icyifuzo cya Somaliland cyo kwiyomora kuri Somalia, yasobanuye ko icyemezo cya Israel cyo kwemera Somaliland […]
Butembo: Gen. Kakule Kaputu yiciwe mu mirwano n’undi mutwe wa wazalendo

Uwihaye ipeti rya General witwa Kakule Kaputu, bakunze kwita “Tango Fort” yarasiwe mu mirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba za wazalendo ayobora n’inyeshyamba za mugenzi we batavuga rumwe, Fiston Njoli, I Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyo mirwano yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru ku gasozi ka Munzambaye, mu gace ka Congo ya Sika, Komini ya Vulamba, mu […]
Burkina Faso: Uwahoze ari perezida arashinjwa kugerageza guhirika Ibrahim Traore

Guverinoma ya Burkina Faso yagize icyo ivuga ku gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi giheruka, cyaburijwemo ku wa Gatandatu, itariki ya 3 Mutarama. Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu, Minisitiri w’umutekano yasobanuye ko abakoze iki gikorwa bagambiriye guhitana Capt. Ibrahim Traoré hamwe n’abasirikare benshi n’abasivili. Abantu benshi batawe muri yombi bakekwaho uyu mugambi, leta ikaba ivuga […]
Huye: Umugabo w’imyaka 74 akurikiranweho kugerageza kwica umugore we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 74 utuye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara ukekwaho kuba ku itariki ya 19/11/2025 saa munani z’ijoro yarashatse kwica umugore we w’imyaka 57 amukubise umuhoro mu musaya. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa […]
RDC: Ntibishimiye ihamagazwa ry’umusirikare wagaragaje ko abayobozi bari inyuma y’umutwe wa Mobondo

Abaturage bahuye n’urugomo rw’inyeshyamba za Mobondo bagaragaje umujinya mwinshi nyuma yo guhamagaza i Kinshasa, Capt. Anthony Mwalushayi, Umuvugizi w’Akarere ka 11 ka Gisirikare muri FARDC. Iki cyemezo cyo guhamagazwa kije nyuma gato y’uko uyu muvugizi w’ingabo agaragaje ku mugaragaro ibivugwa ko ari ubufatanyacyaha bw’abanyapolitiki bamwe mu ihungabana ry’umutekano muri Mai-Ndombe, Kwango, na Kwilu. […]
Huye: Arashinjwa kwica mukuru we amuziza ibiceri 250Frw

Umugabo w’imyaka 28 utuye mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara ushinjwa kwica mukuru we bapfuye ibiceri 250Frw. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, buvuga ko ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba yakubise intebe mu gahanga mukuru we ufite imyaka 40 bikamuviramo gupfa. Mu […]
Niba mutanakunda Tshisekedi mukunde Congo – Muyaya

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, arahamagarira abaturage ba Kongo gushyira ku ruhande ibyo batandukaniyeho muri politiki no kwerekana ko bakunda igihugu cyabo mu gihe cy’ibyo yita “ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’abaruhagarariye AFC/M23”. Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, akaba n’umuvugizi wa guverinoma yari yakiriwe mu kiganiro “Tubwire ukuri,” kiyobowe na Élysée Odia, agaragaza ko nubwo ubutegetsi […]
Niba Tshisekedi adashaka ibiganiro tuzabitegura adahari – Lamuka

Prince Epenge, Umuvugizi w’ihuriro Lamuka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, yagaragaje aho ishyaka rye rya politiki rihagaze nyuma y’ibyo yavuze ko ari “amayeri y’ubutegetsi bwa Tshisekedi” bugamije guhagarika imitunganyirize y’ibiganiro hagati y’abanyagihugu kandi birimo abantu bose kugira ngo bakemure ikibazo cy’umutekano kibangamiye uburasirazuba bwa DRC. Ibi Epenge yabitangaje muri videwo yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga kuwa […]
Kenya: Yajyanwe mu rukiko azira amashusho ya Perezida Ruto yakozwe na AI

Muri Kenya, umunyamuryango wa sosiyete sivile kuwa Mbere, itariki ya 5 Mutarama 2026, yagejejwe mu rukiko kubera gushyira ahagaragara amashusho ya Perezida William Ruto yakozwe hifashishijwe AI. Harrison Mumia, perezida w’umuryango utemera Imana muri Kenya, arashinjwa gutangaza “amakuru y’ibinyoma.” Uyu wari ufunzwe kuva kuwa Gatanu, itariki ya 2 Mutarama, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate […]
CAR: Perezida Touadera yatsindiye indi manda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera, yatsindiye manda ya gatatu mu matora yo mu kwezi gushize, nk’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bibigaragaza. Ibyavuye mu matora by’agateganyo byashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bushinzwe amatora mu masaha akuze kuri uyu wa Mbere ushize, byerekana ko Touadera yabonye amajwi 76.15%, mu gihe abitabiriye amatora bagera kuri 52%. Abakandida […]
New York: Perezida Maduro yoherejwe mu rukiko

Umuyobozi washimuswe w’igihugu cya Venezuela, Nicolas Maduro n’umugore we kuri uyu wa Mbere baritaba urukiko i New York ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, mu gihe Perezida Donald Trump ashimangira ko Amerika ubu ari yo igenzura Venezuela. Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez, arahamagarira umubano “ushyira mu gaciro kandi w’ubwubahane” na Washington mu gihe cy’inzibacyuho. Trump […]
Uganda: Itangazamakuru ryabujijwe gutangaza live imyigaragambyo mu gihe cy’amatora

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Uganda yavuze ko bibujijwe gutangaza imbonankubone “imyigaragambyo itemewe” n’ibindi bikorwa by’urugomo mbere y’amatora ateganyijwe mu minsi iri imbere, aho Perezida Yoweri Museveni ashaka kuguma ku butegetsi amazeho imyaka isaga 40. Ubutegetsi bwamaze gufunga abantu babarirwa mu magana bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora yo ku itariki ya 15 Mutarama […]
Abagaba b’ingabo bo mu karere bagiye guhurira mu nama muri Zambia

Minisiteri y’Ingabo ya Zambia kuwa Gatandatu yatangaje ko iki gihugu kizakira inama y’abaminisitiri y’iminsi itatu izibanda ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko iyi nama yasabwe n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), izaba kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 10 Mutarama ikabera […]
Rurambikanye hagati y’inyeshyamba za AFc/M23 na FARDC muri Kibati

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko imirwano ikaze ihuje kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 5 Mutarama 2026, inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Leta (FARDC) i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike iherereye muri Teritwari ya Walikale. Aya makuru yerekana ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, […]