Randal Koene agiye gushyiraho ikoranabuhanga rizarinda umuntu gupfa.

Umuhanga mu mikorere y’ubwonko( Neuroscience) Randal Koene, aremeza ko mu minsi iri imbere azaha abantu ububasha bwo kudapfa, bakabaho ubuziraherezo. Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi amaze iminsi akoze ku muntu ubwo yibaza icyazatuma umuntu atongera gupfa. Daily mail ivuga ko uyu muhanga mu mikorere y’ubwonko yemeza ko mu gihe kitarambiranye araba ashobora kohereza Roho y’umuntu muri […]

Abapasitoro 11 muri ADEPR bamanitse Bibiliya bahunga Past Tom Rwagasana

Abapasitoro 11 bo mu ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahagaritse akazi kabo k’ubupasiteri bavuga ko bahunze Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR Tom Rwagasana. Aba bapasitoro bavuga ko Tom Rwagasana abatoteza. Ikinyamakuru Ingenzi dukesha aya makuru kivuga ko aba bapasitoro kugira ngo batoroke ahanini hadutse amakuru avuga ko umuvugizi w’itorero ashaka kwifashisha abakirisitu kugira […]

HPV ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakangwa n’agakingirizo

Virus HPV yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi ntibigombera ko abantu baba basambanye ngo bagere ku byishimo bya nyuma ni ukuvuga igihe habayeho kurangiza ku mpande zombi. Impamvu bimeze gutyo ni uko kugirango umuntu yandure iyi virus bihagije gusa ko uruhu rwe rwikuba ku ruhu rw’uyirwaye. Ahandi yandurira mu buryo bworoshye ni mu gusomana byaba umunwa […]

Burundi : Perezida Nkurunziza yanze kuva ku izima ku iyoherezwa ry’ingabo za MAPROBU

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yaraye ashwishuje intumwa za ONU mu Burundi ko nta ngabo y’amahanga ikenewe ku butaka bw’u Burundi kuko igihugu kihagije ku mutekano. Mu rugendo rw’amasaha make bamaze mu mugi wa Bujumbura intumwa za ONU 15 zakomeje urugendo rwazo zigana I Gitega kubonana na Perezida Pierre Nkurunziza ari naho atuye. Mu byo […]

Burundi : Urubyiruko rurahigwa bukware

Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu Burundi, ubu amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko urubyiruko cyane cyane abasore bagize uruhare mu myigaragambyo mu kwezi kwa kane umwaka ushize batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, bamwe bagafungirwa ahantu hatazwi abandi bakarigiswa. Ngo abenshi muri aba batabwa muri yombi ntibazi ibya politiki ntan’iyo bagezemo . Ngo […]

Umunyezamu wa Manchester amaze hafi imyaka 4 nta mukino n’umwe arakina

Umunyezamu wa Manchester City Richard Wright, wasinye mu minsi 1,240 ishize (kuwa 30 Kanama 2012), ntarakina n’umukino n’umwe kugeza ubu. Inkuru ya The Daily Mail iravuga ko Richard Wright ahembwa ÂŁ350,000 ku mwaka. Kuba amaze iriya minsi yavuzwe haruguru, n’ukuvuga ko amaze imyaka irenga 4 adakina. Kandi ngo kuba adakina ntibimubuza kujyana n’abandi mu ndege […]

Gicumbi: Abatunganya imisatsi barashinja ubuyobozi kubakenesha

Nyuma yuko mu mpera z’umwaka ushize w’ 2015 ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi butangaje ko abantu batunganyiriza imisasti muri amwe mu mazu ari mu mujyi wa Gicumbi bagomba kwimuka bakajya gukorera ahandi ngo bitewe n’uko aho bakoreraga hari hegeranye n’ahacururizwa inyama, uyu mwanzuro ntiwigeze unyura aba batunganya imisatsi kuko bifuzaga ko abacuruza inyama ari bo […]

Inzoka y’ impiri yishe umugabo wari uyororeye iwe mu rugo

Nkurikiyabandi Jean Pierre bitaga “Bizigira” wari umuganga gakondo yishwe n’inzoka y’impiri yari imaze amezi ane ayororeye iwe mu rugo. Nkurikiyabandi w’imyaka 54 y’amavuko yari umuganga gakondo ariko abenshi bakamwita umupfumu wa kabuhariwe yari atuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza. Umugore wa Nyakwigendera Mukabucyana Elina yemeza ko umugabo we […]

Abasore 5 bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy'ubwambuzi bushukana

​Abasore batanu bakomoka mu murenge umwe wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bafungiwe kuri Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo gutekera umutwe abantu batandukanye bakabarya amafaranga yabo. Abakurikiranyweho iki cyaha, ni Bikorimana Jeremie,Tumushime Emmanuel,Habineza Sosthene,Uzabakiriho Donat na Bamurebe Jerome. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant […]