Nyuma yuko mu mpera z’umwaka ushize w’ 2015 ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi butangaje ko abantu batunganyiriza imisasti muri amwe mu mazu ari mu mujyi wa Gicumbi bagomba kwimuka bakajya gukorera ahandi ngo bitewe n’uko aho bakoreraga hari hegeranye n’ahacururizwa inyama, uyu mwanzuro ntiwigeze unyura aba batunganya imisatsi kuko bifuzaga ko abacuruza inyama ari bo bakagombye kwimuka kuko ngo ari bo baje kuhacururiza nyuma kandi bakanavuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu buryo bw’ ikubagahu batabimenyeshejwe.
Bamwe bavuga ko ubu babuze uko bishyura ubukode bw’ amazu babamo ndetse abandi bo ngo bahise berekeza iy’ icyaro kubera kubura amikoro dore ko bamwe bavuga ko basabwe kujya gukorera ahantu hari inzu y’ amagorofa mu mujyi wa Gicumbi nyamara ibiciro byayo bihanitse ku buryo batabyigondera.
Bamwe mu bacuriruza hafi y’ aho aba bakuwe aho batunganyirizaga imisatsi baganira na Bwiza.com bagize bati:”Reka ntabagihari bagiye kera,bamwe bavugaga ko basubiye ku isuka mu cyaro iyo bavuka abandi bakakubwira ko nta kundi babaho ariko batazongera kugaragara mu mujyi wa Gicumbi kuko ubuyobozi butaboroheye, none se wowe ntureba ko ubuyobozi bwashyizeho amatangazo avuga ko ntawemerewe kongera kuhakorera?
Inzu bakoreragamo ubu nta muntu ukibarizwamo kuko zarangije gufungwa n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi ndetse hakanahyirwaho amatangazo avuga ko zifunzwe kubera isuku nke abazikoreragamo bakaba bagomba kujya gukorera ahari isuku.
Gusa ariko nubwo izi nzu z’ ubucuruzi zafunzwe zishinjwa kugira umwanda, abazikoreragamo batunganya imisatsi bakavuga ko byanabatunguye, ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi bwo burabihakana bukavuga ko bwari bwabateguje.

Mujawamariya Thérèse, umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho y’ abaturage yagize ati:”Barabeshya abo batunganya imisatsi, twebwe twigiriyeyo nk’ ubuyobozi tubereka ko harimo umwanda bagomba kujya gukorera ahandi hari isuku kandi tunabaha igihe cyo kwitegura. Hashize ndetse n’ igihe kandi na bo barabizi usibye kwihagararaho.”

Mujawamariya yasoje avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo ntihagire ubihomberamo ariko siko bimeze kuko nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo,aba batunganyaga imisatsi ubu bari guhura n’ ingaruko zikomeye kuko uretse kujya mu cyaro bavuga ko nta bundi buryo bwo gukura amaboko mu mifuka kuko ngo ariko kazi bashoboye kandi ngo nta n’ ahandi babona bakorera bitewe n’ amikoro akiri make.
Kimwe mu gihombo kandi batangarije Bwiza.com nuko bafungiwe kandi bari baratanze ipatanti muri Werurwe umwaka ushize w’ 2015 ikaba yaragombaga kuzarangira muri Werurwe uyu mwaka w’2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/Bwiza.com


