Burundi : Urubyiruko rurahigwa bukware

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu Burundi, ubu amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko urubyiruko cyane cyane abasore bagize uruhare mu myigaragambyo mu kwezi kwa kane umwaka ushize batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, bamwe bagafungirwa ahantu hatazwi abandi bakarigiswa. Ngo abenshi muri aba batabwa muri yombi ntibazi ibya politiki ntan’iyo bagezemo . Ngo bakekwaho gufatanya n’umwanzi kubuza umutekano igihugu.
Ikinyamakuru Jeune Afrique mu bushakashatsi cyakoze kigaragaza ko uduce twibasiwe cyane ari uduce twitwa ko turwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Utu duce ngo nta gihe cy’ubusa hataboneka umuntu wishwe yaba ku bashinzwe umutekano cyangwa abaturage basanzwe.

imyigaragambyo
Ngo Abenshi mu bigaragambya usanga ari urubyiruko kandi nanone mu bahigwa bukware na leta ni urubyiruko

Muri utu duce kuba umusore cyangwa inkumi ngo ni icyaha cya Sakirirego nk’uko iki kinyamakuru kibivuga. Umusore we bafatiye mu muhanda iyo atari imbonerakure ajyanwa gufungwa.
Utundi duce twibasiwe n’abashinzwe umutekano mu Burundi ni uduce tw’icyaro ariko dufite imisozi miremire. Muri iyi misozi miremire ngo niho nyeshyamba zirwanya ubutegetsi ziherereye.
Ngo ibitero by’amasasu,imitego y’igico (Ambush) itegwa abasirikare n’abandi bategetsi ngo niho itegurirwa. Urubyiruko ruri muri utu duce tw’imisozi miremire ngo nta mahoro rugira kuko umunota ku munota abashinzwe umutekano ku ruhande rwa leta bararufata bakarufunga, ndetse inshuro nyinshi aho bafungiwe ntihamenyekana.
Ikindi kandi abafunzwe ntibongera kugaragara hanze habe no kuba bakwegerezwa ubutabera.
Amakuru aturuka i Burundi avuga ko abarwanya ubutegetsi ku manywa birirwa bidegembya mu mugi n’inkengero zawo ariko ku mugoroba bagataha mu misozi miremire ari nayo mpamvu urubyiruko rutuye mu nkengero z’iyi misozi ruhohoterwa rukekwaho gukorana n’umwanzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *