Nyuma yo kurusimbuka, umuhanzi Daphrose yashyize hanze album yise “Turaje nyirimpuhwe”
Umuhanzi Umuhoza Daphrose uzwi ku ndirimbo zo kurata impuhwe z’Imana n’iz’umuco nyarwanda, kuri ubu atangaza ko nyuma yo kurwara akagera kure yazanzamutse ahita ashyira hanze umuzingo (Album) yise “Turaje Nyirimpuhwe”. Aganira na Bwiza.com, Daphrose yatangaje ko yarwaye kuva muri Werurwe (tariki ya 19/03/2015) ararwara araremba kugeza mu kwa 10, azanzamuka ahita ashyira hanze iyi album. […]
Biranugwanugwa ko Desire Lusinda ashobora kongera kwandagazwa yambaye ubusa
Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Desire Luzinda uzwiho kwiyambika ubusa ku mbugankoranyambaga biravugwa ko gutandukana n’uwari umujyanama we mu by’umuziki byaba ari indi nzira yo kongera kwandagazwa. Amakuru aturuka ku nshuti za hafi z’aba bombi, yemeza ko uyu muririmbyikazi n’umujyanama we Ro Jose uzwi ku izina rya Cliff working ngo umubano wabo waba ukomeje kugerwa ku […]
Umukinnyi Tuyisenge Jacques yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yari iri muri CHAN, Tuyisenge Jacques, yerekeje muri Kenya aho agiye gukinira ikipe ya Gor Mahia, ifite igikombe cya shampiyona. Uyu mukinnyi wakiniraga Police FC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gor Mahia mbere y’uko imikino ya CHAN 2016 itangira, aho yaguzwe miliyoni […]
Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera byugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’abaganga
Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, ari nabyo rukumbi bizobereye mu kuvura indwara zo mu mutwe, kuri ubu biravugwa ko byugarijwe n’ikibazo cyo kubura abaganga aho bivugwa ko bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabyo. Ibi ngo bikaba byaraje bikurikira icyemezo cya minisiteri y’ubuzima yafashe abaganga batatu muri batanu ikabohereza mu bindi bitaro ari byo […]
Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko
Nyuma yo gutabwa muri yombi ari kumwe na mugenzi we mu kwezi kwa Nyakanga 2015 akekwaho ubufatanyanyacyaha mu cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi , Bwana Mujyanama Elizaphan Philos w’imyaka 32, ukomoka mu Karere ka Gasabo, akaba yari umukozi wa Ralga ariko mu buryo budahoraho (consultant) kuko yabakoresherezaga ibizami mu turere dutandukanye akanabikosora bakamuhemba, ariko ubusanzwe […]
Gasabo: Abajura bibasiye abaturage barabatemagura
Muri ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri mu Kagari ka Kirenga, Umudugudu wa Runyonza mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo abajura baraye batemaguye bamwe mu baturage bahatuye. Ibi ngo bikaba byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2016. Mu kiganiro yagiranye na […]
Dore bimwe mu bintu utaruzi ku muhanzi Tom Close
Abantu benshi bakunda kwibaza cyane ibintu byinshi ku muhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close iyi nkuru ikaba igiye kudufasha kumenya ibintu byinshi bitangaje utaruzi ku muhanzi Tom Close. Tom Close ni umuhanzi w’inararibonye muri muzika nyarwanda kuri ubu akaba asigaye abifatanya no kubaka urugo ndetse n’imirimo y’ubuganga akaba ari mu myiteguro yo gushyira ku […]
Uganda:Hashyizweho imitwe isa neza nk’imbonerakure cyangwa Interahamwe
Mu gihe muri Uganda bitegura amatora ya Perezida agomba kuba muri uku kwezi kwa kabiri icyoba gikomeje kuba cyose bitewe n’ishingwa ry’imitwe itandukanye ya gisivile ariko yitwara gisirikare.Guverinoma ya Uganda n’imiryango itegamiye kuri leta baravuga ko yaba leta ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bombi bashinze imitwe y’abasivili yitwara gisirikare bashinzwe kugarura umutekano mu gihe cy’amatora. […]
Uganda: Gen. David Sejusa mu rukiko rukuru rwa gisirikare
Abantu batari bacye basesekaye ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa 02 Gashyantare aho bagiye kumva urubanza rwa Gen. David Sejusa. Mu bitabiriye uru rubanza hakaba harimo abo mu muryango we, inshuti, abamushyigikiye ndetse n’itangazamakuru. Gen. Sejusa ari mu maboko y’ubutabera aho mu rukiko ashobora gushinjwa ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano n’ikinyabupfura […]
Burundi : U Burusiya n’u Bushinwa mu guteza akaduruvayo mu Burundi
Hashize iminsi hibazwa igituma akaduruvayo kadashira mu Burundi ndetse n’igituma Perezida Nkurunziza atava ku izima ngo arekure ubutegetsi. Mu nama iheruka y’umutekano ya ONUyashyize ku mugaragaro ko ibibazo bibera mu Burundi bikururwa n’u Burusiya n’u Bushinwa. Mu nama y’umutekano ya ONU yabereye i New York mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka Umwe mu bategetsi […]
Karongi: Hafashwe imodoka yari yikoreye litiro 420 za mazutu zibwe kompanyi y'Abashinwa
Ku itariki ya 1 Gashyantare 2016, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi yafashe litiro 420 za Mazutu zari mu majerekani 21, zibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka umuhanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa China Road and Bridge Corporation. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) […]
RDC : Abantu 36 barakekwaho ibikorwa by’iterabwoba mu mujyi wa Goma
Abantu 36 bavugwaho ibikorwa by’iterabwoba no gufungwa binyuranye n’amategeko barasabirwa kuzanwa imbere y’ubutabera bakabazwa ibyo bakoze. Hashize icyumweru ba bantu 36 bafungiye mu kigo cya gisirikare. Uburyo bafashwe n’uburyo bafunzwe ngo binyuranye n’amategeko agenga itabwa muri yombi ry’abafatiwe ku rugamba. Aba bantu bose bavugwaho kuba baragabye ibitero ku kibuga cy’indege cya Goma hari muri kamena […]
RCAA yahakanye ko indege yari itwaye impapuro z’amatora zizakoreshwa muri Uganda yabanje guhagarara i Kigali zigapakururwa
Umugenzuzi w’urwego rushinzwe indege za gisivili rw’u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko indege yari itwaye impapuro z’amatora zizifashishwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yabanje guca i Kigali mu Rwanda mbere yo gukomeza yerekeza muri Uganda. Guhakana aya makuru bije nyuma y’uko havuzwe ubugambanyi hagati y’abategetsi ba Uganda n’u Rwanda bwo kwiba amajwi mu matora […]
Burundi: Ahitwa Kinywabi hagaragaye ubwato bwari buturutse muri Congo bwikoreye ibirwanisho bya leta
Hari ibirwanisho byinjiye mu gihugu cy’u Burundi kuri iki Cyumweru gishize binyujijwe mu Kinywabi, aho byari bije biturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho abatungwa urutoki mu kwinjiza ibi birwanisho harimo Gen. Major. Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika n’umuyobozi wa Camp Chinois, bakaba bari bahagarikiwe na Gen. Prime Niyongabo, uyobora ibiro bikuru bya […]
Wema Sepetu akomeje kwiyama umuherwe Zari wigaruriye umutima w’umuhanzi Diamond
Wema Sepetu yatangaje ko yiyamye bikomeye Zari Hassan umugore wa Diamond, aho uyu mugore atesha umutwe Sepetu binyuze ku rubuga nkoranya mbaga (Instagram) bityo bituma amukurira inzira ku murima amusiba mu nshuti ze (brock). Sepetu yabaye nk’usubiza ibihe inyuma avuga ko adakunda abantu bapfa kuvuga bagenekerereza,aho bagiye batangaza ko ari Diamond wamwanze kandi mu by’ukuri […]
Huye: Urubyiruko rwasabwe gukomeza kwimakaza umuco w’ubutwari
Kwimakaza umuco w’ubutwari bushingiye ku kubaha no kubaka igihugu, ni bimwe mu byasabwe abitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari, cyane cyane aho ibi byasabwe cyane urubyiruko. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu nzu mberabyombi y’Akarere ahari hateraniye abenegihugu batandukanye barimo n’urubyiruko. Nk’uko byagarutsweho na Gervais BIZIRAMWABO mu kiganiro yatanze, yasabye urubyiruko kurangwa no kwimakaza indangagaciro zo […]
Uganda: Mu gihe hitegurwa amatora abadipolomate b’abanyamahanga bahawe gasopo
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora ya perezida mu gihugu cya Uganda atangire, guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere yahaye gasopo abahagarariye ibihugu byabo ibasaba kutivanga mu bibazo bya politiki byayo. Umuvugizi wa guverinoma, Ofwono Opondo, yabwiye abanyamakuru ko guverinoma yatumiye indorerezi mpuzamahanga zizakurikirana aya matora, hakaba nta mpamvu abadipolomate b’abanyamahanga […]
Umugaba mukuru mushya w’ingabo za Monusco yatangiye imirimo ye ku mugaragaro. Ese ni muntu ki?
Gen. Major Derrick Mbuselo Mgwebi, umugaba mukuru mushya w’ingabo za Monusco yatangiye imirimo ye ku mugaragaro kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, ku cyicaro gikuru cya Monusco i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunyabrazil Gen. Carlos dos Santos Cruz. Ku myaka ye 59 uyu mugaba mushya w’ingabo […]
Abasirikare b'Abarundi bari muri Somalia basabwe gutaha ngo barinde abarundi barimo gucura imiborogo
Ibi byatangajwe na bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi, bavuga ko UA yivuguruje ubwo yemezaga ko itazohereza abasirikare bayo kurinda umutekano w’abaturage mu gihe bakomeje kwicwa umunsi ku munsi. Vital Nshimirimana umuyobozi w’ihuriro FORSC (Forum pour le Renforcement de la SocietĂ© Civile) yatangaje ko ari ibintu bitangaje kubona aho umuryango w’ubumwe bwa Afurika […]
Inyama z’imbwa, inzoka n’imitubu mu ma hahiro ya kijyambere
Mu mpera z’icyumweru gishize mu gihugu cya Uganda, imwe mu mahahiro ya kijyambere izwi ku izina rya « karuma supermarket » iri muri cave y’igorofa bacuruza inyama z’imbwa, inzoka, ibikeri n’ibindi. Byabaye urujijo no kwitotomba kuri benshi bagana iryo hahiro bavuga ko bamaze kurya ibitaribwa bifatwa nk’ibizira mu muco w’abaganda. Ubusanzwe bari bazi ko bahabwa […]
Kigali:Barishimira kubona utwabo nyuma y’ amezi 7 bazi ko rwiyemezamirimo yabaziritse ku katsi
Bamwe mu bakozi bakoreye rwiyemezamirimo Mugenga Fabien binjiza amahoro y’ isuku rusange mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Rwamagana bakorera kompani yitwa Abisanga Gicumbi Ltd ubu barishimira ko uyu rwiyemezamirimo yabishyuye amafaranga yabo kandi ngo imibereho igiye kuba myiza dore ko bamwe bari bihebye bazi ko batazayabona aho bamwe bari banajyanye ikibazo cyabo mu itangazamakuru. […]