Dore bimwe mu bintu utaruzi ku muhanzi Tom Close

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakunda kwibaza cyane ibintu byinshi ku muhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close iyi nkuru ikaba igiye kudufasha kumenya ibintu byinshi bitangaje utaruzi ku muhanzi Tom Close.
Tom Close ni umuhanzi w’inararibonye muri muzika nyarwanda kuri ubu akaba asigaye abifatanya no kubaka urugo ndetse n’imirimo y’ubuganga akaba ari mu myiteguro yo gushyira ku mugaragaro album ye ya 6.
14
Tom Close ngo indirimbo ze zose zakunzwe cyane n’izo yagiye akora nijoro ngo izo yagiye akora ku manywa nubwo nazo zakunzwe cyane ariko ngo ntago zagize umugisha wo gukundwa cyane nkizo yakoze mu ijoro.
Tom Close ni umuhanzi utajya unywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha ahubwo akunda kunywa ibinyobwa bidasembuye ndetse ngo nta nubwo ajya afata ku bitera imbaraga mbere yo kujya ku rubyiniro ahubwo akoresha imbaraga ze.
1394827177z
Tom Close yatangazaga ko agiye gushyira ku mugaragaro Album ye ya gatandatu mu mpera z’uyu mwaka akaba yifuza ko indirimbo yose izaba iriho izaba ifite amashusho yayo akaba yaranatangiye ibikorwa byo gukora video zazo.
Tom Close ubu yibarutse umwana w’umukobwa akaba ari mu byishimo byo kuba umupapa ndetse akaba yaranatangaje byinshi ku cyo yifuza umwana we yazaba namara gukura akarangiza amashuri ye.
e555ebe0ce426f7f9b2bef0706315e0c
Tom Close yatekerezaga kuzaba umuganga afite nk’imyaka 3 inzozi ze zikaba zaraje kumuhira nkuko we abyitangariza ngo kuko ibyo yifuje yabigezeho kuri ubu akaba akorana umuhate akazi ke k’ubuganga kandi ngo agafata abarwayi neza.
Umuhanzi Tom Close akunda ibishyimbo cyane mu biryo byose ngo umuhaye ibyo kurya bitariho ibishyimbo uba umuhemukiye kuko ngo aba yumva atariye neza nta bishyimbo.
arton67063
Uyu muhanzi atangaza ko atajya asohoka bimugwiririye ahubwo ngo abanza kubipanga mbere ndetse akanafata iminsi ibiri yo kubitekerezaho nyuma agafata umwanzuro waho azasohokera n’uburyo azabyifatamo.
Uyu mugabo w’umwana umwe kandi ngo burya ni umukirisitu uhora asenga kandi akihana, kugeza ubu akaba afite ibyiringiro byo kuzajya mw’ijuru ndetse mbere yo kujya ku rubyiniro akaba abanza gusenga.
Uyu muhanzi kandi ngo akunda cyane igihugu cya Scotland nyuma y’igihugu cy’u Rwanda avukamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *