Gatsibo: Abaturage basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abaturage bagera kuri 300 bo mu kagari ka Bugarama, ho mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Gatsibo, basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi basabwa kubyirinda no kubirwanya. Ibi babikanguriwe ku itariki 23 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) Eric Kabera. Aganira na bo, SP Kabera […]

Ubuhamya bw’abagore bahuye n’uruva gusenya, bafite ibitsina bito bitabasha kwinjiramo icy’umugabo

Ushobora kuba warumvise havugwa ko umugore ashobora kugira igitsina gitoya cyatuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina. Ibyo birashoboka, ariko nanone ikindi ni uko umugore ashobora kuba yarigeze gukora imibonano mpuzabitsina nta kibazo, nyuma kuyikora bikaza kumunanira, akajya yumva igitsina cye cyarabaye gitoya. Ahanini rero si ukuba gitoya, ahubwo ni ukubura ubushobozi bwo kwikanyura ngo cyaguke igihe […]

Ese koko ku mukino wo kwishyura Amavubi azigobotora Ile Maurice?

Umukino watangiye saa saba mu masaha ya Kigali, ariko Amavubi akaba yatangiye umukino yamaze guhiga gutahana amanota 3 ariko bibaye ubusa kuko Ile Maurice isigaranye amanota 3, bityo abafana bakaba bibaza niba Amavubi azashobora kwigondera ku mukino wo kwishyura. Igiche cya mbere kingana n’iminota 45 cyarangiye nta ikipe n’imwe yigeze ireba mu izamu, kikaba cyarangiye […]

Perezida mushya wa Benin agiye kugabanya manda za perezida ikaba imwe

Perezida mushya uherutse gutorwa muri Benin, Patrice Talon, yavuze ko afite umugambi wo kugabanya imyaka umukuru w’igihugu amara ku butegetsi akayigira manda imwe gusa y’imyaka itanu. Bwana Talon uherutse gutsinda minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu kiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu, ku wa 20 Werurwe 2016 yavuze ko ibi byafasha kurwanya icyo yise kwirara k’umukuru […]

Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abaturage bo muri Rubavu- AMAFOTO

Mu gikorwa cy’umuganda rusange cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016, Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba muri iki gikorwa batera ibiti by’imikindo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Perezida Kagame yakoranye umuganda n’aba baturage mu gihe ari mu ruzinduko mu karere ka Gakenke na Rubavu, nyuma […]

Amavubi arakina na Ile Maurice idafite abakinnyi 2 b’abahanga

Mu gihe u Rwanda rwitegura gukina umukino n’ibirwa Maurice kuri uyu wa Gatandatu saa saba z’i Kigali, mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika mu itsinda H, iyi kipe irabura abakinnyi babiri bakomeye barimo ukina mu Bufaransa n’uwatsinze igitego Mozambique muri Nzeri 2015 nk’uko ikinyamakuru Lemauricien kibivuga . Lemauricien cyanditse ko Michaà«l Bosqui ukinira CA Bastia yo […]

Nyanza :Abanyeshuri ba Nyanza Technical School bashyizeho itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari aherekejwe n’ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha, Inspector of Police(IP) Jean Baptiste Bizimana, kuri uyu wa kane taliki ya 24, yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 729 biga mu ishuri Nyanza Technical School , abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi […]

Diamond, Zari n’umukobwa wabo baryohewe n’ubuzima mu ruzinduko bagiriye muri Swede- REBA AMAFOTO

Umuhanzi Diamond ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya hamwe n’umugore we Zari n’umwana wabo Tiffah, bagaragaje umunezero bagiriye mu ruzinduko bagiriye ku mugabane w’Uburayi, nyuma y’amafoto yabo banyanyagije ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko byagaragaye ku rukura rwa Instagram rwa Zari, yagaragaje amafoto menshi yabo bombi bari mu munezero mu ruzinduko bagiriye mu gihugu cya Swede. Uru ruzinduko […]

Umushinwa yemeye ko yibye amabanga y’igisirikare cya USA

Umugabo umwe wo mu gihugu cy’Ubushinwa yemeye ko afite uruhare mu kwiba amabanga akomeye yerekeye uko igisirikare cya Amerika gikora. Su Bin w’imyaka 50 azwiho kuba mu ikipe y’abantu bahora biba amakuru yerekeye indege z’intambara, indege zo gutwara imizigo n’imbunda bya Leta zunze ubumwe za Amerika. Nk’uko bitangazwa na BBC Gahuza, ngo yafashwe akora akazi […]

Abasore bemeye kubambwa nk'uko YESU yabikorewe bibuka urupfu yapfuye-REBA AMAFOTO

Bijyanye n’imyemerere, abasore bahitamo kubabazwa nk’uko YEZU yababajwe maze bagakubitwa, bakambikwa ikamba ry’amahwa nk’uko Yesu yabikorewe, bikaba byakorewe muri Mexico na Philippine. Mu muhango wa kirizia ni igikorwa ngaruka mwaka aho bibuka urupfu rwa Yesu Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Leki@bwiza.com

Ibintu bibiri bigiye gukorerwa umusirikare w’uburundi wafashwe mpiri

Gen. Aloys Nzabampema, umuyobozi w’ishyaka FNL rirwanya Leta ya Nkurunziza yatangaje ku mugaragaro ko hari ibintu bibiri bagiye gukorera umusikare wa Leta wafashwe mpiri n’abasirikare ba FNL. Aya makuru yatangiye kumenyekana hari kuwa gatatu tariki 23 uku kwezi ubwo amafoto y’uyu musirikare yatangiraga kunyuzwa kuri facebook bivugwako yafatiwe mbiri mu ishyamba cyimeza rya Rukoko. Igisirikare […]

Karongi: Abamotari basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Bwishyura, Chief Inspector of Police (CIP) Bernard Gahima yagiranye inama n’abamotari 115 bakorera mu bice bitandukanye byo mu karere ka Karongi, maze abakangurira kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha, byaba ibifitanye isano n’umwuga wabo ndetse n’ibindi. Abo bamotari bibumbiye muri Koperative ebyiri ari zo : COTAMOKA […]