Ese koko ku mukino wo kwishyura Amavubi azigobotora Ile Maurice?

Sangiza iyi nkuru

Umukino watangiye saa saba mu masaha ya Kigali, ariko Amavubi akaba yatangiye umukino yamaze guhiga gutahana amanota 3 ariko bibaye ubusa kuko Ile Maurice isigaranye amanota 3, bityo abafana bakaba bibaza niba Amavubi azashobora kwigondera ku mukino wo kwishyura.
amavubi
Igiche cya mbere kingana n’iminota 45 cyarangiye nta ikipe n’imwe yigeze ireba mu izamu, kikaba cyarangiye ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 55 w’umukino ikipe ya Ile Maurice ikaba yinjije igitego cya mbere cy’umupira wari uvuye muri korneri.
Icyatunguranye ni uko hafi abakunzi ba ruhago bemezaga ko muri Ile Maurice nta ruhago ihambaye ibayo, ariko ku munota wa 55 nibwo berekanye ko amazi atari yayandi, bityo bakaba bironkeye amanota 3.
Mbere y’uko umukino utangira amakipe yambi yari yavuze ko atahukana amanota atatu, ariko by’umwihariko Ile Maurice bakaba bari bavuze ko bazatekereza umukino wo kwishyura bamaze kubona amanota 3 y’imuhira.
Amavubi akaba ari bugaruke mu Rwanda uyu munsi saa moya n’igice kugirango babone n’ubundi kwitegura umukino wa kwishyura uzaba tariki 29 Werurwe uyu mwaka, bakaba basabwa byibuze kuzatsinda ibitego bibiri ku busa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *