Ibintu bibiri bigiye gukorerwa umusirikare w’uburundi wafashwe mpiri

Sangiza iyi nkuru

Gen. Aloys Nzabampema, umuyobozi w’ishyaka FNL rirwanya Leta ya Nkurunziza yatangaje ku mugaragaro ko hari ibintu bibiri bagiye gukorera umusikare wa Leta wafashwe mpiri n’abasirikare ba FNL.
Aya makuru yatangiye kumenyekana hari kuwa gatatu tariki 23 uku kwezi ubwo amafoto y’uyu musirikare yatangiraga kunyuzwa kuri facebook bivugwako yafatiwe mbiri mu ishyamba cyimeza rya Rukoko.

aloys
Gen. Aloys Nzabampema umuyobozi wa FNL

Igisirikare cya Leta kikaba cyemeza ko uyu musirikare yafashwe mpiri ariko ko nta mirwana yigeze iba hagati y’abasirikare ba Leta n’abasirikare bayobowe na Gen. Aloys Nzabampema, bati uyu musirikare ufite ipete rya Lieutenant yafashwe ari gutembera muri iryo shyamba nk’uko urubuga bishasha rubivuga.
Ku ruhande rwabarwanyi ba FNL hamwe n’umuyobozi wabo Nzabampema bakaba bavuga ko bari mu ishyamba cyimeza baza gukubitana n’abasirikare ba Leta maze barahangana karahava, abasirikare ba Leta babiri bahasiga ubuzima n’aho undi musirikare bavuga ko afite ipeti ryo hejuru agafatwa mpiri hamwe n’intwaro yarimo kurwanisha.
Gen Aloys akaba avuga ko uyu musirikare yamaze kugirwa imbohe y’intambara kandi ashobora gushyikirizwa Leta y’uburundi mu gihe Leta nayo ifunguye abasirikare ba FNL bafungiye muri za kasho zitandukanye ziri mu gihugu.
Akomeza avuga ko mu gihe Leta yanze bashobora kuzavugana n’umuryango w’uyu musirikare ukamusubizwa, bati nta hohoterwa azakorerwa kuko bakurikiza amategeko mpuzamahanga.
Uyu musirikare wafashwe ufite ibete rya Lieutenant azwi ku mazina ya Irambona Alexis, akaba abarizwa muri bataillon ya 412, bakaba bavuga ko nta kibi habe namba azakorerwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *