Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

​Polisi y’u Rwanda Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye. Ubu butumwa buje bukurikira, ababyeyi bitwa Haguminshuti Damien na Mukamurenzi Jacqueline bo mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara, bohereje umwana wabo w’imyaka 12 mu kirombe gucukura itaka ryo gusiga mu nzu, ikirombe kikaza kumugwira akahasiga ubuzima. Byabaye tariki ya 7 Mata 2016. Urugero ni urw’aho […]

Tugomba kwibuka kuko nta sosiyete n’imwe itibuka – Depite Byabarumwanzi

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni ngombwa; bizafasha gukumira no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, no kurinda ko Jenoside yazasubira ukundi. Ibi bagarutsweho ku wa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, mu biganiro byatanzwe hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ruhango, hakaba hari ku munsi wa mbere w’ibiganiro byateguwe muri gahunda y’Icyumweru cy’Icyunamo […]

Uganda ni iyacu nta n’umwe ukwiye kuduha amabwiriza hano – Museveni

Ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka NRM bari bateraniye ku rubuga rwitiriwe ubwigenge rwo muri Kololo kuri uyu wa Gatandatu, bishimira intsinzi ishyaka ryabo riheruka kwegukana mu matora, Museveni yavuze ko abanyamahanga bagerageje kumuha amasomo kenshi ku bibazo bireba Uganda ariko akavuga ko inama zabo zidakenewe. Perezida Museveni yagize ati: “Sinshobora kubemerera ko bampa amabwiriza […]

Abashaka kwinjira muri Polisi kwiyandikisha bizarangira kuwa 30 Mata

Polisi y’igihugu iramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko guhera tariki 10 Mata kugeza kuwa 30 Mata 2016 izandika abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato. Dore itangazo ryose uko ryakabaye: DEPARTMENT OF HUMAN RESOURCE MANAGEMENT PO BOX 6304 KIGALI www.police.gov.rw Polisi y’igihugu iramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi […]

Perezida Kagame aravuga ko abashaka gutera u Rwanda nabo bazi ko bitabahira

Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru ikiganiro bamubaza ibibazo bitandukanye birebana n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu by’umwihariko ibyo mu karere ndetse abazwa n’ikibazo kirebana n’umutekano w’u Rwanda aho yavuze ko yumva mu baturanyi hari abashaka gufasha abashaka gutera u Rwanda ariko ngo ikibatinza nuko bazi ko bitabahira. Hari kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata mu […]

Belgique: Umunyarwanda mu bakekwaho kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba

Umushinjacyaha w’Umubiligi aravuga ko umugabo watawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu ushize yemeye ko ari we mugabo wari wambaye ingofero wagaragaye ari kumwe n’abagabye ibitero bbya bombe ku Kibuga cy’Indege cya Buruseli mu Bubiligi. Uyu akaba ari umwe muri batandatu barimo Umunyarwanda baherutse gutabwa muri yombi. Biravugwa ko uyu mugabo witwa Mohamed Abrini yabwiye […]

Hari abagishaka gupfobya Jenoside no gusubiza inyuma ibyo u Rwanda rwagezeho

Mu myaka 22 ishize hari ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko abagishaka guhungabanya ibyo rwagezeho ntibazabishobora nk’uko bivugwa na perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Kuri uyu wa 9 Mata, I Remera mu Ijoro ryo Kwibuka , umukuru w’igihugu yagarutse ku kababaro k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ,cyane cyane ku bagishaka […]

Inkuba yishe umuntu abandi bane barakomereka

Ku itariki ya 7 Mta 2016, mu Karere ka Karongi, umurenge wa Ruganda, akagari ka Rugobagoba, inkuba yakubise umuyobozi w’umudugudu wa Nyarutemba arapfa abandi 4 barakomereka. Muri 4 bakomeretse, batatu bajyanywe ku bitaro bya Kirinda undi umwe ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Mwendo. Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ati “Mudugudu yahise apfa, bane barakomereka […]

Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abasirikare bari muri batayo ya 2 y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa Rwanda FPU1, abapolisi bakora batari mu mitwe nabo bakorera muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile cyangwa Malakal bagera kuri 800 ,inshuti z’u Rwanda zikorera muri UNMISS , mu miryango itegamiye kuri Leta, ku italiki ya 7 Mata 2016 bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside […]