ADEPR Nyarugenge bibutse abazize Jenoside- REBA AMAFOTO
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, Itorero ry’abapantecote mu Rwanda (ADEPR) muri Paruwasi ya Nyarugenge ururembo rw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2016, bibutse abazize Jenoside, umuhango watangijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye kuri uyu wa gatanu. Mbere ya saa sita abayobozi […]
Onesime Nduwimana arashinja abatagetsi b’u Burundi gukorana n’abakoze jenoside mu Rwanda
Onesime Nduwimana wahoze ari umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, kuri ubu akaba abarizwa mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, CNARED, yemeje ko mu Burundi habarizwa bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Uyu mugabo yashinjije ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza gukora ibishoboka byose ngo haduke intambara hagati y’u […]
Hagiye gushyirwaho ingamba z’ubushakashatsi mu kurwanya Malaria
Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda byatangaje ko byiteguye gushyiraho ishami ry’ubushakashatsi hagamijwe gukumira no kurwanya uburwayi bwa Malaria. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’ibi bitaro, Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro ubwo hafungurwaga kuri uyu 22 Mata 2016 inama mpuzamahanga kuri Malaria. Yagize ati “ Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda byiyemeje kwinjira muri uru rugendo rwo kurwanya Malaria, dufite […]
Mu mafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama ya 13 y’Umuhora wa Ruguru
Kuri uyu wa Gatanu perezida Paul Kagame yerekeje mu gihugu cya Uganda aho yitabiriye inama ya 13 ihuza ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru iteranira I kampala kuri uyu wa 23 Mata 2016. Dore uko perezida Kagame yakiriwe I Kampala   Amafoto: Village Urugwiro  Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri […]
Umugore yahambwe ari muzima azira kubangamira isenywa ry’urusengero
Umugore w’umuyobozi w’itorero ryitwa Beitou Church mu gihugu cy’Ubushinwa yahambwe ari muzima nyuma yo kugaragara nk’utambamira isenywa ry’urusengero rwabo. Ibi byabereye rwagati mu ntara ya Henan aho umuyobozi w’itorero rya Gikristo yafashwe n’umugore we bazira kutubahiriza amabwiriza ya Leta y’Ubushinwa yo gusenya insengero zose za gikristo . The Christian Post yatangaje iyi nkuru kuwa kabiri […]
Ihuriro G7 rirasaba Monusco kurinda umutekano wa Moise Katumbi
Ihuriro G7 rihuriyemo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, rirasaba MONUSCO gucungira umutekano umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, MoĂ ÂŻse Katumbi Chapwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 22 mata I Kinshasa, Visi perezida w’iri huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Olivier kamitatu Etsu, yavuze ko bafite impungenge z’uko Moise katumbi ashobora […]
Rubavu: Polisi yaganirije urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu irashimira abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP) bo muri aka karere kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano. Yabasabye kandi kurushaho gukangurira abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi bakagira uruhare mu kubumbatira umutekano. Ibi byavugiwe mu nama yabereye […]
Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside biradusaba kutaba ba Rukurikirizindi – Guverineri Munyentwari
Ibyo ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 21/4/2016 na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 I Murambi ho mu karere ka Nyamagabe. Icyo gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe aho I Murambi ho mu karere ka Nyamagabe cyabimburiwe n’urugendo ndetse n’ijoro ryo kwibuka ku wa 20/4/2016. […]
Uganda: Umusirikare yivuganye abantu barindwi barimo na bagenzi be
Igipolisi mu Karere ka Kanungu mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi umusirikare wa UPDF waraye urashe akica abantu bagera kuri barindwi mu gasantere ka Kihiihi. Uyu musirikare ufite ipeti rya Lance Corporal witwa Katungwensi Katooko Moses wakoreraga ku birindiro bya Mburamaizi muri Kihiihi, yishe abasivili ndetse n’undi musirikare nyuma yo kurwana n’umugore we. Abandi […]
Impamvu Abanyarwanda baba muri Zambia bibasiwe kurusha abandi
I Lusaka muri Zambia hari hamaze iminsi abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda bibasiwe n’abaturage b’iki gihugu. Bivugwa ko hari abantu batwitswe ari bazima bakekwaho ibikorwa bya gipfumu nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Zambia kuwa Gatatu tariki 20 Mata. Nubwo bashinjwa ibi ariko, abakurikiranira hafi ibintu bavuga ko aba banyamahanga nta kindi bazira usibye ishyari bagirirwa n’abanyagihugu kubera ukuntu […]
Batatu batawe muri yombi bakekwaho kujugunya ibendera mu musarane
Mu kagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera akarere ka Nyamasheke, abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kujugunya idendera ry’igihugu ryo ku ishuli ribanza rya Nyantunda mu byiherero. Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga w’uyu murenge ngo aba bafunzwe barigukorwaho iperereza kuko mu minsi ishize hari amagamba bafuze atari meza abwirwa umuzamu w’iryo shuli ndetse n’ushinzwe umutekana muri uwo mudugudu […]
Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi be bongeye gusabirwa igifungo cya burundu
Mu gihe urubanza rwabo rwaberaga mu mwiherero kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2016, Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi 27 bose basabiwe igifungo cya burundu. Umushinjacyaha wa Leta y’u Burundi, yakomeje gusobanurira abacamanza ko uko ari 28 bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi, bari bahuriye ku mugambi ndetse ko bakwiye igihano kimwe cyo gufungwa burundu […]
Polisi y’u Rwanda ikomeje kwihanangiriza abinjiza amasashe mu gihugu
Polisi y’u Rwanda ikomeje kwihanangiriza bamwe mu bantu bakigerageza kwinjiza amasashe mu gihugu kandi bitemewe ndetse bihanirwa. Ibi bije nyuma y’uko Polisi, ku italiki ya 21 Mata, ifatiye abantu bagerageza kwinjiza amapaki 80 y’amasashe baciye mu misozi y’umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze. Polisi yabonye amakuru ko hari abantu batatu bikekwa ko bashaka […]