Onesime Nduwimana wahoze ari umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, kuri ubu akaba abarizwa mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, CNARED, yemeje ko mu Burundi habarizwa bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Uyu mugabo yashinjije ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza gukora ibishoboka byose ngo haduke intambara hagati y’u Burundi n’u Rwanda kugirango abantu bibagirwe ibibazo nyamukuru u Burundi bufite nk’uko yabitangarije Bishasha.com.

Nduwimana yakomeje avuga ko bamwe mu bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994 ubu bishyize hamwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD ndetse bamwe muri bo bakaba basigaye babyigamba hirya no hino nko muri Congo, mu Bubiligi n’ahandi ngo noneho babonye ubumva.
Onesime yavuze ko hari Abanyarwanda benshi cyane barimo n’Abahutu ushobora kuganira nabo ibyo kubaka ibihugu byanyu, ariko ngo ntushobora kwifatanya n’abakoze itsembabwoko ngo wabonye inshuti, ngo wabonye uwo musangiye urugamba.
Yakomeje avuga ko ibyo bashinja u Rwanda ejo bazabishyira kuri Tanzania, no ku bindi bihugu mu rwego ngo rwo kurangaza amahanga mu gihe bashaka ikintu cyasobanura inzira yabo igayitse bafashe .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


