Igipolisi mu Karere ka Kanungu mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi umusirikare wa UPDF waraye urashe akica abantu bagera kuri barindwi mu gasantere ka Kihiihi.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Lance Corporal witwa Katungwensi Katooko Moses wakoreraga ku birindiro bya Mburamaizi muri Kihiihi, yishe abasivili ndetse n’undi musirikare nyuma yo kurwana n’umugore we. Abandi bantu ngo banakomerekeye muri uko kurasana.
Babiri mu bapfuye bamenyekanye ni abitwa Medard Byamukama ndetse na Apophia, bose bakaba bari abaturage b’ahitwa Kumbagara muri aka Karere ka Kihiihi nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Umuvugizi w’ingabo muri Kigezi, yavuze ko uyu musirikare yagiranye ubwumvikane bucye n’umugore we (uyu mugore nawe ni umusirikare), maze ahita amwica ndetse yica n’undi musirikare wari ugerageje gutabara.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Paddy Ankunda, nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yemeje aya makuru, avuga ko uyu musirikare kuri ubu ari mu maboko ya polisi muri Kihiihi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./bwiza.com



