Charleroi: Abapolisikazi babiri batemaguriwe imbere ya hotel y’igipolisi

Abapolisikazi babiri bo mu gihugu cy’u Bubiligi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu batemaguwe n’umuntu witwaje umuhoro imbere ya hotel yabo iri mu mujyi wa Charleroi nk’uko byanemejwe n’igipolisi cya Charleroi ku rubuga rwayo rwa Twitter. Biravugwa ko umugabo yaje asanga abapolisi aho bari bahagaze asakuza ngo « Allah Akbar », cyangwa se ngo […]

Akarere ka Rubavu ku isonga mu kugaragaramo ibyaha byinshi mu mezi 2 ashize

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu niko kaje imbere mu mezi abiri ashize mu kugaragaramo ibyaha byinshi, aho gakurikirwa n’Akarere ka Rusizi ndetse n’aka Rutsiro nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu muri iyi ntara. Ibi byatangarijwe mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburengerazuba iherutse guteranira muri Hotel Bethanie, mu ntangiriro z’iki cyumweru, itariki 02 Kanama 2016, yari […]

Rutshuru: MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Mazembe yamenesheje impunzi nyuma yo gutwika inkambi yazo

Inyeshyamba zo mu mutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Mazembe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu zatwitse inkambi y’abavanwe mu byabo ya Ngoroba muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi nkambi yari icumbikiye impunzi zisaga 500 yatewe ku isaha ya saa mbiri za mugitondo n’abarwanyi bavugaga ko bari guhiga izindi nyeshyamba zo mu mutwe wa […]

Kubika inyandiko za Gacaca hakoreshejwe ikoranabuhanga birakomeje – CNLG

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ikomeje igikorwa cyo kubika inyandiko z’inkiko Gacaca hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Muri icyo gikorwa, CNLG irafatanya n’umuryango udaharanira inyungu witwa Aegis Trust. Kugira ngo icyo gikorwa kihute kandi kigende neza, habayeho kwongera abakozi bashinzwe kubika izo nyandiko hakoreshejwe ikoranabuhanga. Aho izo nyandiko ziri ku kicaro gikuru cya Polisi y’U Rwanda […]

Gicumbi: Uwari umuyobozi w’Ibitaro bya Kinazi yasanzwe muri motel yapfuye

Uwari umuyobozi w’Ibitaro bya Kinazi mu Karere ka Ruhango, Dr Niyomugabo Fidele akaba yiteguraga n’ubukwe, yasanzwe muri Nice Garden Motel yashizemo yitabye Imana. Dr Niyomugabo witeguraga gukora ubukwe kuwa 18 Nzeri 2016, yasanzwe muri iyi motel iri mu mujyi wa Byumba yapfuye bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye mu gihe hataramenyekana neza icyamuhitanye. Umurambo we ukaba […]

Ethiopia: Ubutegetsi bukomeje kwotswa igitutu n'abaturage bakeneye ko buhinduka

Imyigaragambyo yo kwamagana guverinoma muri Ethiopia yatangaiye kuva mu cyumweru gishize muri Gondar mu karere ka Amhara gaherereye mu majyaruguru ya Ethiopia, yakwirakwiriye no mu bindi bice by’igihugu bisaba ko ubutegetsi bwahinduka muri iki gihugu. Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraho ubutumwa buhamagarira abaturage kwiyunga ku bandi mu myigaragambyo yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu no ku […]

Jannifer Lopez ashobora kuba atwite ubuheture

Nyuma y’igihe kinini arikumwe n’umukunzi we, Jannifer Lopez aravugwaho kuba yitegura kubyara undi mwana wa gatatu nyuma y’impanga. Bitangajwe ko ateganya kubyara uyu mwana mu gihe umukunzi we Casper Smart bamaranye igihe, avuga ko yakwishima asanze yaramuteye inda y’umuhungu. Ikinyamakuri Life & Style kivuga ko hari hashize igihe uyu mugabo asaba Lopez ko yamubyarira undi […]

FOREBU ngo yiteguye kandi yiyemeje gukura Abarundi mu nzira ya Karuvali barimo

Umutwe wa FOREBU wemeye ku mugaragaro ko urwanya ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza, kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Kanama, watangaje ko witeguye kandi wiyemeje kurangiza inzira ya karuvali Abarundi barimo. Uyu mutwe uvuga ko wiyemeje kurwanya imvugo zihembera urwango n’amacakubiri n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ngo bikorwa n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, watangaje ibi ku rubuga […]

Gusanga abaturage iwabo kw’abayobozi kwitezweho guca urwikekwe hagati yabo

Abatuye i Bweramvura bwa Kinihira barashima Ubuyobozi bw’igihugu bwagennye ko umunsi wa gatatu wa buri cyumweru uharirwa gukemura ibibazo by’abaturage mu nzego zose, kandi bigakorwa abayobozi basanga abaturage iwabo mu midugudu. Ibi bongeye kubigaragaza kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 3 Kanama 2016, ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent MUNYESHYAKA, yafatanyaga n’abayobozi b’Akarere […]

Bugesera Fc yaguze abandi bakinnyi 2 bashobora kuzihimura kuri APR Fc nyuma yo kubirukana

Nyuma yo kwirukana bamwe mu abakinnyi bafatwaga nk’inkingi za mwamba muri APR Fc abandi bakagurishwa mu yandi makipe, biravugwa ko bishobora kuzageza iyi kipe mu mazi abira. Ibi bishingirwa ko ikipe ya Bugesera kugeza ubu yamaze kugura abandi bakinnyi 2 ba APR bari basanzwe bakomeye muri iyi kipe ariko nyuma bakaza kwirukanwa. Abasore baguzwe, ni […]

Sudani y'Epfo: Visi perezida wasimbuye Machar yemeye kumusubiza intebe ye

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yemeye iyoherezwa ry’ingabo mpuzamahanga muri Juba mu nama y’akarere ku kibazo cya Sudani y’Epfo yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, mu gihe Visi perezida wari wasimbuye Machar yatangaje ko yiteguye kumusubiza umwanya we. Visi perezida wa mbere wari uherutse gushyirwaho na Salva Kiir ngo asimbure Dr Riek Machar, ari we Taban […]

Nyuma yo kwikubita hasi umutima ugahagarara, yahuye na Yesu amukiza urupfu

Abantu benshi bifuza guhura na Yesu Christ ariko ntibabigereho kuko atari cyo gihe, cyangwa se hari inshingano basabwa kuzuza ntibazikore, nyamara abandi bagahura nawe nkuko byagendekeye uyu musore muto “Zack Clements” Zack Clements ubusanzwe ni umukinnyi wa ruhago, mu gihe yari mu myitozo ngororamubiri (Gym) yikubise hasi abura umwuka umutima urahagarara mu gihe k’iminota 20. […]

Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi—umubano uhora muzunga uzazahurwa niki?

*Kajugujugu z’u Rwanda i Bujumbura…! *Miliyoni z’Amadorali y’Amereka u Rwanda rwafashishije U Burundi …! *u Burundi bwahagaritse imyaka y’ibihingwa yinjira mu Rwanda Ubusanzwe kubana neza hagati y’ibihugu bituranye ni ingenzi . Nubwo atari ihame ariko biranezeza byazamo agatotsi nabwo ukumva ko bibabaje. Umwanditsi Wa Zaburi ya 133 muli Bibliya Yera , ikaba Zaburi ya Dawidi […]

Ibarura ry’abatora nirirangira nzaba uwa mbere gutangaza itariki y’amatora – Kabila

Perezida Joseph Kabila yatangaje ko amatora azaba nyuma y’igikorwa cyo kubarura abazatora cyatangijwe kuwa 31 Nyakanga muri Nord-Ubangi na komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI). Ibi perezida kabila akaba yarabitangaje kuwa 04 Kanama, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari ari kumwe na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni mu Karere ka Kasese ko muri Uganda. Perezida Joseph Kabila […]

Perezida Kagame yitabiriye inama yemeje iyoherezwa ry’ingabo muri Sudani y’epfo

Umuryango uhuza guverinoma mu guharanira iterambere (IGAD) wateraniye i Addis Ababa igitaraganya mu nama yahuje abakurub’ibihugu na za guverinoma harimo na perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kwiga ku kibazo cy’amakimbirane akomeje gufata intera muri Sudani y’epfo. Kuri uyu wa 5 Kanama 2016 mu murwa mukuru wa Ethiopia nibwo aba bakuru b’ibihugu na […]

Abasaga 60 bari banduye cholera muri Rubavu bose baravuwe barakira – RBC

Abayobozi muri minisiteri y’ubuzima baratangaza ko imbaraga zashyizwe mu kubuza icyorezo cya cholera cyari cyadutse mu Karere ka Rubavu, mu byumweru bitatu bishize, zatanze umusaruro. Nyuma yo kwaduka kw’icyo cyorezo, minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’abayobozi bo muri iki gice, bashinze inkambi yo kwakiriramo abantu bagaragayeho iki cyorezo mu rwego rwo kurinda ko icyorezo gikomeza gukwirakwira, kandi […]