Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi—umubano uhora muzunga uzazahurwa niki?

Sangiza iyi nkuru

*Kajugujugu z’u Rwanda i Bujumbura…!
*Miliyoni z’Amadorali y’Amereka u Rwanda rwafashishije U Burundi …!
*u Burundi bwahagaritse imyaka y’ibihingwa yinjira mu Rwanda
Ubusanzwe kubana neza hagati y’ibihugu bituranye ni ingenzi . Nubwo atari ihame ariko biranezeza byazamo agatotsi nabwo ukumva ko bibabaje.
Umwanditsi Wa Zaburi ya 133 muli Bibliya Yera , ikaba Zaburi ya Dawidi yagize ati ;

Mu bigaragara ntako byari gusa abanyarwanda n’abarundi iyo bagira amahirwe yo kubana neza cyane ko ntawushidikanya ku buvandimwe busesuye hagati y’abatuye ibi bihugu byombi umuntu yageranya n’ibihugu-mpanga !

Nyamara amateka ya hafi na kure atwereka bucece ko kubana no guturana kwibi bihugu byagiye bigira umuze kenshi gashoboka aho ku mpamvu iyi cyangwa iriya , izifatika n’izidafatika ,izishinga n’izidashinga rwose u Rwanda n’u Burundi bitigeze bicana uwaka uretse kurenzaho kandi uwo murenzaho ukajya urumba iko bwije n’uko bukeye .

2.Ibijya gucika bica amarenga iki kibazo si agahinja

Buriya iyo ubajije abantu bahungiye i Burundi muli za 1959 bakubwira ko niba hari amahanga yabagoye kubamo u Burundi butaboroheye harimo nko kuba abatarashoboraga kwihengeka Bujumbura nabwo ku mayeri asa no kwiheba barajyanywe kuba mu Nkambi zo mu mikenke n’inyamaswa zikaze nkaho isazi ya Tsé Tsé yibasiye imbaga igatsemba benshi hagasigara ngerere iyo za Mushiha mu ntara ya Muyinga n’ahandi hashyiraga abanyarwanda mukaga .

Hari kandi n’akandi kantu nakwita agashya ariko bamwe bemeza ko ari ukuri abandi bakabihakana nkaho ngo umwana w’impunzi w’umunyarwanda iyo yarangizaga amashuri y’intango habagaho gutsindira ku mpuzandengo ihanitse ugereranije n’umwana kavukire w’Umurundi bamwe bakemeza ko utarabonaga 80% atajyaga mu batsinze mugihe Umurundi yasabwaga 60% yonyine kandi barabaga bigana.
Nyamara kwihinga kw’abana b’impunzi b’u Rwanda ngo byatumye bigana ubukerebutsi bukataje bwabaviragamo gutsinda ku bwinshi !

Batera imbere batyo , bariga ariko bigoye , baracuruza batera imbere ariko iryinyo kurindi nk’uduca n’imishwi .

Umwe mu bahoze bayobora u Burundi we ngo yaratuye abwira Abarundi ko badakwiye gukomeza kuba inganzwa muby’ubukungu n’abavamahanga b’abanyarwanda ko ariko ntawe ukwiye guhirahira abangamira iterambere ryabo ryari ryiganjemo ubwubatsi bw’amazu n’ibindi bikorwa remezo bihanitse byabaga byiganje Bujumbura nahandi mu migi maze mu rwenya rwinshi ngo agira ati ;Mubareke bubake nta ma pine cyangwa imitende bazashyiraho nibataha iwabo tuzabigumana !

3.Inyifato y’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda muri za 1972 yasize ibikomere bikomeye mu Rwanda

Mu makimbirane yabaga i Rwanda muri 1959 hahunze imbaga y’abanyarwanda inyanyagira amahanga ariko nyuma muri za 1972 naho Abarundi isinzi barataye baromoka bajya imahanga benshi bahabwa ubuhungiro i Rwanda .

Iyo wabazaga Abarundi babaga bakambitse mu Rwanda kubaturanye nabo uti mwahunze iki bakubwiraga ko bahunze imisore y’abarundi n’abanyarwanda yabatesheje ibyabo i Burundi bagahunga kuburyo mu maso yabo wababonagamo umujinya n’ubugome bitagira ingano .

Ku bantu batuye mu Mayaga ya Ntyazo na Muyira ndetse na Ntongwe mucyahoze ari Butare , ukongeraho amateka y’impunzi z’Abarundi zari zikambitse ahitwa Gashenyi yo mu Ndatemwa za Kiziguro ya Gatsibo y’ubu mu Rwanda nibwo ubona cyangwa ubwirwa ubukana bw’ubunyamaswa Abarundi b’impunzi bakoreye Abanyarwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 na mbere yaho gato .

Rufigi Jean Pierre umwe basaza barerewe kandi bagaturana nazo kuri micro ya Bwiza.com yagize ati :Abarundi baturutse Rukomo ya Muvumba muri Byumba bamanukana n’abimurwaga n’intambara nibo boretse aka gace ka Kiziguro kubufatanye bukaze n’Interahamwe cyane ko kuri bo ijambo Umututsi cyari ikizira mu mitima yabo….

Habimana Leonard Shinani utuye Kiramuruzi ntatinya kunga murya Rufigi avuga ko uwavuga ko Abarundi babaye abarimu b’amabi ataba abeshye!

Kimwe n’ahandi habaga izi mpunzi nka za Gikongoro nta Mututsi wacikaga icumu ryabo bantu-nyamaswa kuko bitumvikanaga ukuntu abantu bahawe indaro mu gihugu aribo bakagitikije .

U Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rwagerageje gutangiza amaperereza ku Mpunzi z’Abarundi basize baruhekuye bidegembya kubutaka bw’u Burundi ariko Leta y’u Burundi yayoborwaga na UPRONA ivunira ibiti mu matwi .

Na magingo aya Interahamwe zo mu bari impunzi z’Abarundi mu Rwanda arinazo shingiro ryo gushingwa kw’imitwe y’Imbonerakure ziracyaritsira ahanini aba bantu baba bikanga ubutabera bw’u Rwanda bibaza ko Igihe cyose u Rwanda rwagira umubano ufatika n’u Burundi habaho ko bakurikiranwa byakongeraho ko bamwe mu bana babo aribo bari mu Nzego z’Umutekano , Politiki n’Iperereza mu Burundi bigatuma bumva bakora igishoboka cyose kugira hatabaho ukuzahuka kwuyu mubano uhora udigadiga nk’urwaye muzunga .

4.Kuki nyuma yo kuvanga Ingabo mu Burundi abahoze mungabo z’u Burundi za Kera Ex-FAB bahozwaho ijisho Na CNDD-fdd ?
Nubwo kuva kera ntaho abahoze mu ngabo z’u Burundi bagaragara nk’abafite uruhare rwiza muli Politiki y’u Burundi n’u Rwanda ariko Ishyaka riri Ku butegetsi mu Burundi CNDD-fdd ntirizibagirwa ko ibikorwa byo guhiga abasize bahekuye u Rwanda mu mashyamba ya Congo byabaye muri za 1997 n’imyaka yakurikiyeho byakozwe n’izahoze ari Ingabo za RPF/RPA Inkotanyi , ibibikorwa rero byasize byibasiye bikomeye ibyari ibirindiro bikomeye by’Inyeshyamba zabo kandi bikavugwa ko operasiyo zihambaye zabaga ziyobowe n’u Rwanda Ingabo za FAB zibereye mu kuryoshya .

Twibukiranye ko ugusenyuka kw’ibirindiro bya CNDD-fdd kwatumye itakaza inzozi zayo zo gufata Bujumbura Ku mbunda ariryo pfunwe rituma ihora ihonda agatoki kukandi ihigira u Rwanda itibagiwe n’abahoze mu Gisirikare cya kera cya FAB .

abahoze ari Inyeshyamba za CNDD-fdd bashegeshwe na Operation z’ingabo z’u Rwanda [/caption]
Kandi koko muri plan za CNDD-fdd ntiharimo ugusaranganya imyanya mu Gisiririkare iyo iza gufata igihugu ku ngufu birumvikana Arusha Peace Agreement ntiyari kubaho arinayo yajemo Isaranganyabutegetsi.

5.Politiki ya Quota mu marembera mu Burundi.

Byabaye nk’ihurizo rikomeye ryatumye iri shyaka riri kubutegetsi ryiyumva nk’iryatsinze amanyoma ko amaherezo ariko rizagenda riyungurura inzego rivanamo igice runaka ritifuza maze politiki ya kugabangana ubutegetsi ikaba igiye uruhenu .
Kuba CNDD-fdd nanubu ikiritsira kandi bisa naho yakuye impamba y’Ingengabiterezo zikaze muri twa duce twavuze haruguru yasaga n’iyigaruriye mu Rwanda rwa kera,
Utu duce kutwigarurira ntibyabaga binagoye kandi kuko wasangaga izi mpunzi muli systeme yose y’Ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali nko mu Butegetsi bwite bwa Leta, Uburezi , Ubuvuzi n’ibindi bisata bikomeye byafataga ibyemezo .

Ntawanabura kuvuga ko Ingamba za Leta y’u Rwanda zo kubakira ubutegetsi ku bunyagihugu muri gahunda ya Ndumunyarwanda kandi igatanga umusaruro uboneka byabaye nk’ibikoma mu nkokora Ubutegetsi bw’u Burundi bwumvaga bwakwiyegereza abaturage bwita ba Nyamwinshi bukoresheje iturufu y’icyo bwo bwita Ubwinshi bw’Abahutu b’Abarundi.

Bibazaga ukuntu bagabangana butegetsi kuli 50/50% ngo batanganya ubwinshi byakomeje kwibasira imitima y’abacurabwenge ba CNDD-fdd kubera kubatwa n’ivangurabarundi kandi bo bumvaga ari nk’ishema bajunditse .

U Burundi rero bugasa n’ubwibaza buti : none u Rwanda rwavaho ruhirwa mu kwegeranya abanyarwanda muri Ndumwenegihugu twe tugasigara twagana he he cyangwa kubona indi slogan ituma twigarurira roho za benshi mu Burundi twayikura he he ?

6.U Rwanda rwararumaga rugahuha nk’urwoza icwende ubusanzwe ritôzwa!
Mu nkuru dukesha The New Times yo kuwa 24.12.2008, inkuru yanditswe n’umunyamakuru Edwin Musoni itugaragariza ko Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, aribwo Leta y’u Rwanda binyuze mu Nteko Ishinga amategeko yafashe umwanzuro wo gukora mu bubiko bw’amafranga yayo [ National Treasury ] rugafashisha igihugu cy’amahanga amafranga mu biganiro Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagiranye n’uwari Ministri w’Ubukungu Bwana Musoni James hemezwa ko u Rwanda rwishyurira u Burundi amadolari y’Amerika 1.000.000 ahwanye n’imiliyoni zisaga 550.000.0000 Frw yagombaga kwishyurirwa u Burundi nk’Umusanzu rwasabwaga mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba .

U Rwanda kandi ahagana muri 2014 ntirwazuyaje kwohereza Kajugujugu za Gisirikare mu mujyi wa Bujumbura kuzimya isoko rikuru rya Bujumbura ryari riraye riri bube umuyonga kubera inkongi y’umuriro wari waryibasiye bivugwa ko izi ndege z’intambara z’u Rwanda zakoze Akazi katoroshye mu kirere cya Bujumbura byatumye benshi imitima itsikimba bati rwose ubanza ahari umucyo waramaze kurasira u Rwanda n’u Burundi .

Ibi kandi byazaga bikurikira ukwitabira ibirori byo kurahira kwa Petero Nkurunziza kwari kwitabiriwe na Nyakubahwa Perezida Wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame muli 2010 mu muji Wa Bujumbura .

Nyamara ibi byose ntibyabujije ko intureka z’uko u Burundi bwashatse gusomborotsa u Rwanda bwigarurira Ikirwa cya Sabanegwa zahise zigurumana kugeza n’aho ibihugu byombi birundanya Ingabo Ku mipaka , ikibazo cyaje kwinjirwamo n’Inzego z’Ubutabera mpuzamahanga bikarangira u Rwanda rutsindiye bidasubirwaho iki kirwa giherereye hagati y’agasozi ka Rukurazo muri Commune ya Mwumba mu Ntara ya Ngozi kuruhande rw’u Burundi hamwe n’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda .

Ijugunywa ry’imirambo itaramenyekanye inkomoko mu kiyaga cya Rweru ahagana Bugesera na Kirundo naryo ryasize rishegeshe umubano w’Ibihugu byombi hamwe aho gutegerezako habaho amaperereza atabogamye Umushinjacyaha mukuru w’U Burundi Bwana Bagorikunda we yahise asohora inyandiko zishinja u Rwanda ubwo bwicanyi butagira ibara , mu birego Leta y’u Rwanda yahise itera utwatsi .

7.Politiki y’Umwana w’Intama n’Ikirura [ Politique du Bouc-émissaire/ Scapegoat Political Methodology ]

Abize amashuri y’intango n’utugani tw’ubwenge twabagamo bazi neza akagani k’Umwana w’Intama washinjwaga gutoberwa amazi n’Ikirura cyashagakaga kukanduranyaho ngo kibone uko kirya ako kana k’intama ! Nyamara mu mpamvu Ikirura cyatangaga cyavugaga ko uwo mwana w’Intama ari gutoba amazi y’Umugezi ikirura cyanyweragaho aricyo kiri haruguru .

Agatama kakibaza ukuntu kashinjwa ibyo byose kandi ariko karimo kanywera hepfo y’umugezi watembaga Ikirura aricyo kiri ruguru aho uwo mugezi waturukaga .
Ubu ni uburyo bukoreshwa iyo igihugu kimwe gishaka kwivanaho impamvu y’uruvugo rubi kikabiherereza kukindi bituranye .

Ikibazo gishingiye ku guhindura Itegeko-shinga no kwiyongeza manda kwa Petro Nkurunziza mu Burundi ugasanga u Burundi burashaka ko u Rwanda arirwo rubisubiza.

Habaho uguhunga kw’abenegihugu Burundi iti u Rwanda nirwo rwabahamagaye .
Abagenerali basabiswe n’inyota y’ubutegetsi basubiranamo bati ni babaturanyi babashutse !

Amaherezo na Tanganyika nigabanuka amazi bazavuga ko u Rwanda arirwo rwayadashye kandi bikorwa na Leta y’u Burundi izi ibyo ikora kuko iba ishaka kwikuraho ibibazo.

Hamwe Leta y’u Burundi yahirirwa nayo mayeri byatuma amahanga n’abenegihugu bavuga ko u Burundi buganganye n’ikindi gihugu cy’amahanga bigatuma ubutegetsi buriho bwikorera ibyo bushatse ntawitaye kubiri kubera imbere .

Ubusanzwe amahanga menshi kw’isi ahora akimbirana birasanzwe wabaza umu Israel ugasanga adacana uwaka n’Uminyamisiri , Waganira n’Umuyapani iyava akagera akakubwira ko Umushinwa ari umwanzi , Nta munye Pakistani usabana Amazi n’Umuhinde kubera intara za Cashimire bapfa!

Umu Russia n’Umu Turkiya cyangwa Ukraine ntibasuhuzanya, Koreya ya Ruguru Na Koreya y’Epfo byo bihora bigerana amajanja hamwe banubatse uruzitiro rw’ibisasu bibatandukanya.

Ethiopia na Eritrea ni urundi rugero rw’amahanga adasabana Amazi yewe na Cameron hamwe na Nigeria bakiranutse vuba bapfa ibirwa bya Bakassi bikungahaye kuli Petroli barwaniraga, Taiwan na China umwe yorora inkoko undi akorora uduca !
Nyamara usanga bo banafite ubwo butaka bapfa , wanareba ukaba wasanga batavuga ururimi rumwe .

None mwibaze igihugu nk’u Burundi u Rwanda ruhagurutsa Kajugujugu zarwo Na Essence izitwara zikajya kuzimya Umujyi Wa Bujumbura ariko ugasanga bwo ngo ntibushobora no guhahirana inyanya n’ibijumbu n’u Rwanda !
U Burundi u Rwanda rwafashije kwinjira muli East African Community bikarangira buhutaje Umunyarwanda Dr Maj Richard Sezibera wari Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango !

mu mwaka ushize Impunzi z’Abarundi nyinshi zahungiye mu Rwanda [/caption]
U Burundi u Rwanda rwakiriye abaturage barwo ibihumbi n’ibihumbagiza ariko bukirirwa buteza ubwega ko bwatewe n’u Rwanda mu Ntambara butavuga aho ibera !
Burundi Leta igatinyuka ikanyonga umudipolomate w’u Rwanda nka Jacques Bihozagara wiciwe mu Mpimba ntacyaha kimuhama.

U Burundi bubitse abicanyi basize batsembye imbaga y’abatusi za Ririma na Gatsibo , Mayaga ya Butare nahandi henshi ariko ukurenzaho kwibyo byose gukorwa n’u Rwanda bigasa naho ari yo ntandaro ibukongereza uburakari !

Ese amaherezo azabayahe ?
Ese buzatinda u Rwanda ruvuge rumwe n’u Burundi ?
Ese abantu bazagezaho babane nabi ariko babane ?
Ese abaturage b’ibihugu byombi bo babibona bate ?
Ikinyamakuru Bwiza.com kizagerageza kuvugisha abaturage batuye ibi bihugu byombi mu nkuru itaha yacu kandi tuzanifashiha impuguke muli Diplomasi mpuzamahanga tuzumve icyo impande zose zibivugaho .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na : Eugene David
Bwiza.com | Iburasirazuba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *