Indirimbo “Ndabizi Neza” iyoboye izindi kuri DVD Mahoro Isaac agiye kumurika

Mahoro Isaac wo mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi agiye kumurika umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amashusho n’umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi mu gitaramo azafashwamo n’amakorari, amatsinda y’abaririmbyi ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bose bo mu itorero ry’Abadiventiste. [ad id=”44145″] Iyi mizingo ibiri izashyirwa ahagaragara kuri uyu wa 10 Ukuboza 2016 mu gitaramo kizabera i Nyamata […]

K8 Kavuyo yashyize ahagaragara video ya Ndaguprefera irimo ababyinnyi batangaje

Umuraperi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, K8 Kavuyo, yashyize ahagaragara video y’indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa Ndaguprefera ifite umwihariko w’ababyinnyi b’abakobwa tutari dusanzwe tubona muri video z’aba bahanzi nyarwanda babarizwa muri Amerika. [ad id=”44145″] Umuraperi K8 ubusanzwe amazina ye akaba ari Muhire Williams, ni umwe bahanzi bagize ihuriro […]

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Inganda

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Ugushyingo u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Inganda 2016 ufite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: Financing Industrialization: Challenges & Winning Strategies , ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari: ” Imbogamizi mu kubonera igishoro imishinga y’inganda n’ingamba zo kuzikemura “. [ad id=”44145”] Abitabiriye uyu munsi wizihijwe ku bufatanye […]

Inkongi idasanzwe yaciye ibintu muri Israel kwa Netanyahu (AMAFOTO)

Igihugu cya Israel kiri mu bihe bidasanzwe nyuma y’aho inkongi y’umuriro idasanzwe yibasiye icyo gihugu guhera ku wa 24 Ugushyingo 2016, biravugwa ko abantu barenga ibihumbi 50 bo mu gace ka Haifa gaherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Israel bagomba kwimurwa. Kugeza ubu ubwo ibikorwa bw’ubutabazi bikomeje, nta makuru y’ababa basize ubuzima muri iki kiza, icyakora […]

Dore urutonde rw’abasirikare 9 b’abarundi birukanwe muri Centrafrica

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, ni uko abasirikare bashyika ku 9 b’abarundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica birukanwe bazira ibyaha bashinjwa bakoreye mu Burundi mbere yo kujyayo. Nkuko bitangazwa na Matthew Russell Lee, ushinzwe itangazamakuru mu ngabo za loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA), kuri uyu wa Kane […]

Museveni arasanga we na bagenzi be baragambaniye Libya

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yongeye kwibasira ibihugu by’ibihangange cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) avuga ko nta mpamvu byari bifite yo gutera Libya na Irak ashimangira ko ingaruka z’ibi ari ubwiyongere bw’ikibazo cy’abimukira cyugarije u Burayi. [ad id=”44145″] Perezida Museveni yavuze ko bitari bikwiriye kandi ari amakosa kuba […]

Amavubi yigiye imbere ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA

Ku rutonde ngaruka kwezi rw’ Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda yigiye imbere nyuma y’uko umukino yaherukaga gukina yanganyije na Ghana igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabaye ku wa 03 Nzeri 2016 [ad id=”44145″] U Rwanda rwari ruri ku mwanya wa 107 ku isi na 27 muri Adurika, Urutonde rwashyizwe ahagaragara […]

Ku myaka 25, yabyaye rimwe arashaka umusore bakunda (Fungura ubone nimero ze)

1.Mukomere Bakunzibeza, Ndumumama Wumwanumwe Mfite Imyaka 25 Ndinzobe Narize Ntakibazo Kdi Mfite Ukombayeho Nibeshejeho Kdi Ndiyubashye Nkeneye Umugabo Cyangwa Umusore Utarengeje 35ans Unyereka Urukundo Wemera Kuntetesha Ndabikunda Kandi Wiyubashye Warangije Kwiga Kamenuza Kdi Ukora Nkamutetesha Kamukunda Kuburyo Twibagirwa Agahinda Twahuye Nabyo Ibindi Mpamagara Tuvugane Tel O722475628 Sinkina Nkeneye Udakina Nurukundo. [ad id=”44145″] 2.Undi nawe aragira […]

Abasirikare b’urugamba bapfuye mu buryo budasobanutse (igice cya 3)

Iki ni igice cya Gatatu cy’abasirikare bo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo bapfuye mu buryo budasobanutse, ni nyuma y’iminsi mike igice cya mbere n’icya kabiri nabyo bitambutse kuri uru rubuga Bwiza.com. Kuri iyi nshuro turibaza, ese Col Jean Bikomagu wayoboye igihe kirekire igisirikare cy’u Burundi yaba yarishwe na nde, ese yiciwe iki? [ad id=”44145″] […]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yitabiriye inama ya A.U. ku burenganzira bwa muntu

Guhera kuwa 23 kugeza kuwa 26 Ugushyingo 2016, Arusha muri Tanzaniya, harabera inama yo mu rwego rwo hejuru yateguwe n’Ubumwe bw’Afurika (Union Africaine), ikaba yibanda ku burenganzira bwa muntu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yarayitabiriye ku butumire bwa “African Court on Human and Peoples’Rights”. [ad id=”44145″] Ubumwe bw’Afurika […]

Uganda: Imirwano hagati y’abashinzwe umutekano n’abitwaje intwaro yaguyemo byibuze abantu 8

Urusaku rw’amasasu ruremereye rwumvikanye mu ijoro ryakeye mu bice bya Rwenzori mu gihugu cya Uganda umutwe w’ingabo kabuhariwe wahanganaga n’abantu bitwaje ibirwanisho abantu batari bacye bakahasiga ubuzima. Biravugwa ko byibuze abantu 8 byemejwe ko bapfuye nubwo ngo imibare ishobora kwiyongera. [ad id=”44145″] Abayobozi muri guverinoma ntibabashije kuboneka ngo bagire icyo bavuga kuri iyi mirwano, gusa […]

Menya impamvu Abanyafurika badakunda gukora ingendo z’indege

Ikigo gishinzwe iby’ikoranabuhanga mu ngendo z’indege ku isi cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragasa impamvu nyamukuru ituma abatuye ku mugabane w’Afurika batajya bitabira kugenda mu ndege. [ad id=”44145″] Ikigo cya Global travel technology provider, kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa interineti (www.Sabre.com), cyatangaje ko Abanyafurika bafite impamvu zumvikana zibatera kudasurana mu bihugu bitandukanye ariko ko izi mpamvu zizagabanuka […]

Polisi irasaba Abanyarwanda gukoresha neza imirongo y’ubutabazi aho kuyikiniraho

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge n’imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), Minisiteri y’Ubuzima n’Ibigo by’itumanaho mu gukangurira abaturage kureka gukoresha nabi imirongo bahamagaraho basaba ubufasha cyangwa ubutabazi. [ad id=”44145″] Ubu bukangurambaga buje nyuma y’aho ibigo byinshi byinubira imikoreshereze y’iyi mirongo ku bashinzwe kugena uko ikoreshwa aho ikomeje gukoreshwa nabi , ibi bigateza umubyigano ku […]

U Burundi ntibukozwa gukorana n’impuguke nshya za Loni zagenwe gucukumbura ukuri ku bihabera

Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu nshingano ze mu Burundi yatangaje ko leta y’iki gihugu itazakorana n’itsinda ry’impuguke ziherutse kugenwa n’Umuryango w’Abibumbye ngo bajye gucukumbura ukuri ku byaha bikomeye byakozwe mu Burundi kuva muri Mata 2015. [ad id=”44145″] Minisitiri Martin Nivyabandi yasobanuye ko izo mpuguke nta kintu na kimwe gishya zizazana kuko zije zikurikira izindi […]

Nahimana Thomas ushaka kuba perezida mu Rwanda yaraye ku ntebe muri Kenya- REBA AMAFOTO

Mu gihe Nahimana Thomas yagombaga gusesekara ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, bikarangira aheze muri Kenya, amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko we n’abo bari kumwe baraye mu ntebe ku kibuga cy’indege i Nairobi. Nyuma yo gusanga batemerewe kugera mu Rwanda ubwo bari bamaze […]

Kuwa 03 Mutarama 2017 hazamenyekana bidasubirwaho aho Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa

Nyuma y’aho abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bananiriwe kumvikana ku hantu umugogo we uzatabarizwa, urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa. Icyo cyemezo kamarampaka gishobora gufatwa kuwa 03 Mutarama 2017. [ad id=”44145″] Ni nyuma y’uko hagaragaye ubwumvikane buke mu […]

Uganda: Abana 31 bamaze gupfa nyuma y’ifungwa rya Makerere

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda yatangaje ko abana 31 ari bo bamaze kugwa mu bitaro bya Mulango kuva ku itariki ya 01 Ugushyingo 2016 ubwo Perezida Museveni yafungaga kaminuza ya Makerere iherereye mu murwa mukuru, [ad id=”44145″] Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imirimo rusange mu gihugu cya Uganda, Sarah Opendi […]

Tanzaniya: Imbeba zagabanyije ubwinshi bw’abipimisha igituntu

Abahanga batandukanye barimo abaganga mu gihugu cya Tazaniya bemeje ko inyamaswa y’Imbeba ishobora kwifashishwa mu gupima abarwayi barwaye indwara y’igituntu kandi ikabikora mu gihe gito cyane. [ad id=”44145″] Aba bashakashatsi batangaje ko imbeba imwe ishobora gupima abarwayi 100 ikoresheje kwihumuriza amacandwe yabo mu minota makumyabiri gusa ikaba itanze ibisubizo mu gihe uburyo busanzwe bwafataga igihe […]