Indirimbo “Ndabizi Neza” iyoboye izindi kuri DVD Mahoro Isaac agiye kumurika

Sangiza iyi nkuru

Mahoro Isaac wo mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi agiye kumurika umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amashusho n’umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi mu gitaramo azafashwamo n’amakorari, amatsinda y’abaririmbyi ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bose bo mu itorero ry’Abadiventiste.
[ad id=”44145″]
Iyi mizingo ibiri izashyirwa ahagaragara kuri uyu wa 10 Ukuboza 2016 mu gitaramo kizabera i Nyamata mu mujyi w’Akarere ka Bugesera ku rusengero rw’Abadiventisite rwa Nyamata, nk’uko Mahoro yabitangarije bwiza.com ngo iyi DVD yahisemo kuyitirira indirimbo yitwa “Ndabizi neza” cyane ko ari mu mugambi wo gukomeza kwisunga Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru uyu muhanzi yatangaje ko umugambi nyamukuru w’iki gitaramo ari ugushimira Imana cyane ko cyanateguwe mu mpera z’umwaka kugirango abantu bashimire Imana yabarinze mu mwaka wa 2016 wose ariko hakaniyongeraho ko abazanyurwa n’indirimbo ze bazazitahana yaba abashaka Amajwi gusa cyangwa abashaka amashusho.
Mahoro Isaac yagize ati “Igitaramo cyateguwe ku bw’umugambi wo kugirango twongere twibuke kandi dushimire Imana gusa hazaba hari n’akarusho kuko tuzashyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo z’amashusho bwa mbere kuva natangira ubuhanzi ndetse n’umuzingo w’izindi z’amajwi wo wa kabiri”
ubutumire-22
Muri iki gitaramo umuhanzi Mahoro azafatanya n’amakolari, amatsinda ndetse n’abandi baririmba ku giti cyabo nk’ Ababimbuzi n’Abahamya zo ku Muhima, Maranath Family Choir, Orion Singers, Jean Luc Munyampeta, Yvonne Uwase, na Pastor Appolinaire Karangwa
[ad id=”44145″]
Umuhanzi Mahoro Isaac abarizwa mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi rya Nyamata, kuva atangiye kubyaza umusaruro iyi mpano y’uburirimbyi amaze gukora ibikorwa bitandukanye byivugabutumwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *