Dore uburyo 6 umugabo ashobora gukoramo imibonano mpuzabitsina umugore we akanyurwa

Akenshi benshi benshi bibwira ko imibonano mpuzabitsina ari imbaraga nyinshi cyane ibintu bakabigira intambara, ariko si ko biri, imibonano mpuzabitsina ni mu mutwe, ibintu ukabitwara gake ubundi ukanezeza umugore kakahava. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] 1. Uretse gutegurana mukorakoranaho mu gihe mugiye kwinjira muri icyo gikorwa,ni na byiza cyane ko musomana kandi mu bwitonzi kuko buriya iyo usomye […]

Abana b’impanga bavutse mu myaka ibiri itandukanye (2016 na 2017)

Sawyer Matthew na Everett Jackson ni abana b’impanga bavutse mu myaka ibiri itandukanye 2016 na 2017, bitewe n’uko umwe yavutse umwaka wa 2016 ubura iminota mike ngo urangire undi ajya kuvuga undi watangiye ( kuri bonne annĂ©e ). Ikinyamakuru 7sur 7 gitangaza ko Sawyer Matthew yavutse ku wa 31 Ukuboza 2016 ku isaha ya 23:51, […]

Ababitsi b’impapuro z’ubutaka basabwe kwitwararika kuri ruswa iba muri uru rwego

Ibi byagarutsweho na perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege mu muhango wo kurahiza Ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka 5 kuri uyu wa 06 Mutarama 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abarahiye ni Nishimwe Marie Grace, Mukamana Esperance, Mukunzi Augustin Emmanuel, Muyombano Sylvain na Muvara Protais. Aba bose bazakorera imirimo yabo ku biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo kamere. Mu butumwa […]

Burera: Ikibazo cy'abana b’abakobwa batwara abagabo b'abandi cyafashe indi ntera

Ubusanzwe gushaka abagore barenze umwe, ni igikorwa kitemewe n’amategeko yo mu Rwanda. Gusa nubwo iki kintu kitemewe, kiracyagaragara mu duce tumwe na tumwe two hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro. Akarere ka Burera, ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru tukirangwamo uyu muco ku kigero kiri hejuru aho usanga abana b’abakobwa […]

Donald Trump yaba yirukanye b’Ambasaderi bose bashyizweho na Obama

Donald Trump uri kwitegura kuyobora Amerika yasabye abahagarariye iki gihugu mu mahanga bashyizwe muri ako kazi na perezida ucyuye igihe Barack Obama kuzaba bamaze bose gusezera mu kazi mbere y’uko azaba arahirira kuyobora nka perezida w’Amerika wa 45. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aya makuri yatangajwe n’Ambasaderi w’Amerika mu gihugu cya New Zealand kuri uyu wa 06 Mutarama […]

Ubucuruzi bw’amazi ava mu Rwanda butunze benshi muri Congo harimo n’abaminuje

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu ruvuga ko abarangije amashuri na Kaminuza byo mu Rwanda bakwiye kureka umwirato bakigira kubanyekongo bo baharanira gukora ikibaha umugati icyo aricyo cyose. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nkurunziza Pierre bakunze kwita Damacsene akorera ku umupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo i Rubavu. Akora akazi ko kwikorera imizigo, ayitwaje abantu bambuka n’abaza […]

ADEPR igiye gutanga amagare mu Rwanda hose

Abafashamyumvire (abajyanama) bibumbiye mu matsinda yo kugurizanya bagiye guhabwa amagare n’itorero rya ADEPR mu rwego rwo kugirango basohoze inshingano zabo. Mu rwego rwo kugumya gukora ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere, ADEPR igiye gutanga amagare nk’inkunga mu ntara n’uturere 30 tugize igihugu, aho aya magare azahabwa abitwa abafashamyumvire (abajyanama) mu bijyanye n’iterambere mu matsinda 5500 yo […]

Uganda: Umwe mu barinzi bafunganywe n’umwami wa Rwenzururu yapfuye

Umwe mu barinzi 152 bafunganywe n’umwami wa Rwenzururu nyuma y’intambara yahuje ubu bwami n’igisirikari cya leta ya Uganda yaguye mu munyururu aho bafungiye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi w’amagereza mu gihugu cya Uganda, Frank Baine yemeje ko umwe muri aba barinzi witwa Yosam Bagheni wari ufite imyaka 65 yishwe n’indwara ya malariya y’ubwonko nyuma y’icyumweru yari amaze […]

Bidasubirwaho umuhanzi Nicky Minaj yatandukanye n’uwari umukunzi we

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2017, nibwo umuhanzi w’ikirangirire ku mugabane w’Amerika Nicky Minaj yatangaje ko nta mukunzi agira nyuma yo gushwana n’uwo bakundanaga guhera mu mpera z’umwaka washize wa 2016. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko mu mpera z’umwaka wa 2016, uyu muhanzikazi yatangaje ko uyu mwaka wa 2017 ugomba gutangira ari wenyine. Aya makimbirane hagati […]

Menya Isezerano ryawe n’Imana (Igice cya 5)

UMUMARO WARYO. Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n’urubanza imbere y’Imana, ABAROMA 3:19. Reka ubanze wumve neza iki cyanditswe! Ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa nayo.Ntabwo ibyo amategeko avuga abibwira abantu bose,kandi nta kintu na kimwe amategeko abwira abadatwarwa nayo.Umumaro […]

Abana 2 bo mu mashuri abanza biyahuye nyuma yo gusanga barateranye inda

Muri Kenya haravugwa inkuru y’abana 2 b’inshuti bafashe icyemezo cyo kwiyahura ndetse bakanabishyira mu bikorwa ku munsi w’ejo tariki ya 5 Mutarama 2017, nyuma yo gusanga umwe yarateye undi inda. Aba bana 2 batatangajwe amazina barimo umuhungu ubarirwa mu kigero cy’imyaka 14 na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, baravugwaho kuba bari bakiga mu mwaka […]

Umupasiteri wafunzwe ashaka gukubita nyirabukwe, ngo ntaho ahuriye na ADEPR

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko umupasiteri witwa Hakizimana Stephen, yafunzwe na polisi y’u Rwanda ashinjwa gushaka gukubita nyirabukwe ko yaba ari uw’itorero rya ADEPR, ubuyobozi bw’iri torero ryayahakanye ndetse ko butanamuzi. Pasiteri Niyitanga Salton, Umuyobozi w’ishami ry’ivugabutumwa n’ubuzima bw’itoreromuri ADEPR yahakanye avuga ko uyu mupasiteri atari uwa ADEPR muri aya magambo: “Amakuru yavugwaga ko […]

Algeria na Uganda byaciye agahigo ko kugira abami ba ruhago 2016 muri Afurika

Umukinnyi Riyad Mahrez ukomoka mu gihugu cya Algeria niwe waciye agahigo ko kuba umwami wa ruhago ku mugabane w’Afurika muri 2016. Mu nama yabereye Abuja muri Nigeria kuri uyu wa 5 Mutarama 2017 y’abagize urugaga rw’inama mpuzamahanga mu mupira w’amaguru, yemeje ko uyu mukinnyi Riyad Mahrez ariwe witwaye neza mu marushanwa atanduukanye yagiye abera girya […]

Burundi: LONI yamaganye icyemezo kigamije gufasha imbonerakure gukomeza kwica abaturage

Umuryango w’Abibumbye wihanangirije igihugu cy’u Burundi ugisaba kwisubiraho kigahindura icyemezo giherutse gufatwa cyo guhagarika umuryango Ligue Iteka bivugwa kigamije guha agahenge imbonerakure igisirikare n’igipolisi ngo bakomeze gukorera iyicarubozo abatavuga rumwe na leta ya Nkurunziza no kubacecekesha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Leta y’u Burundi iherutse guhagarika umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wakoreraga mu Burundi witwa Ligue Iteka, leta […]

Nyuma yo kwica Osama Bin Laden, ubu USA irashakisha umuhungu we

Urwego rushinzwe ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bwatangaje ko bufite ku rutonde rw’umukara (liste noir), Hamza Ben Laden, umuhungu wa Bin Laden, nk’umwe mu bo bafite ku rutonde rw’abiyahuzi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uru rwego rwa USA, rwatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2017, ko Hamza Ben Laden w’imyaka 25 y’amavuko […]

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bibye

Mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye tariki ya 4 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye abagabo babiri ibiro 419 by’amabuye y’agaciro yitwa Cassiterite ya sosiyeti yitwa “Rutongo Mining Company” iyacukura mu karere ka Rulindo . Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba,yagize ati:” abafashwe ni […]

Nkurunziza natavaho vuba azavaho ku ngufu, aho turi ntabwo turera amaboko- Gén. Habarugira & Niyombare

Iyi ni imvugo ya GĂ©n. Philbert Habarugira na Gen Niyombare abasirikare b’u Burundi bahunze nyuma y’ipfuba rya Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015. GĂ©n. Philbert Habarugira, we akaba yaravugaga ko uretse we ubwe, hari n’abandi basirikare bakomeye bahunze kandi bafite inyota yo kuzagaruka baza barwana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aganira na Vertsinfo, GĂ©n. Philbert Habarugira […]

Ese umugore umaze kubyara yategereza igihe kingana iki ngo akore imibonano mpuzabitsina

Abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo. Nyamara uko barushaho kukibaza ni nako batumva kimwe igisubizo kuko buri wese ashobora kugisubiza bitewe n’amarangamurima ye cyangwa uko abyumva. Gusa birumvikana ko uko byagend kose umugore atagomba guhita akora imibonano mpuzabitsina akibyara kuko hari impinduka ziba zikiri mu myanya myibarukiro ye, impinduka mu mitekerereze n’ibindi bigomba kubanza guhinduka […]

Perezida Kagame azitabira ubutumire bwa minisitiri w'intebe w'Ubuhinde

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azitabira Ubutumire bw’igihugu cy’Ubuhinde guhera ku wa 09-12 Mutarama 2017, Biteganyijwe ko perezida Kagame azajyana n’itsinda ry’abarwiyemezamirimo bo mu Rwanda ku butumire bwa minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi watumiye u Rwanda mu nama ku bukungu izaba ibera muri iki gihugu [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi nama izitabirwa n’abashoramari batandukanye baturutse mu bice […]

Gisagara: E-KAYE,intwaro yo kurwanya akarengane no gutanga serivise inoze

Mu rwego rwo gutanga serivise zinogeye abaturage hashyizweho E-KAYE nk’intwaro yo kurwanya akarengane na ruswa bifasha kumenya niba uwagannye ubuyobozi yakiriwe neza. Gahunda bise E-KAYE (Eletronic Book) ifasha akarere gutanga amakuru ko umuturage wagannye inzego z’ubuyobozi yakiriwe neza,ibi bikaba bikorwa kuva ku Kagari kugeza ku Karere aho umuturage wagannye ubuyobozi bimenyekana niba yakiriwe neza .Ibi […]

Burundi: Col. Léopold Hatungimana yatumye ibintu bizamba muri gereza ya Gitega

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2017, ubwo Col. LĂ©opold Hatungimana bakunda kwita Muporo yari ajyanwe bamwimuriye mu yindi gereza, nibwo izindi mfungwa zigaragambije, zisaba ko agarurwa. Iyo myigaragambyo yatumye icyo gikorwa gisubikwa, Col. LĂ©opold Hatungimana, ubu afunze ashinjwa gukorana bya hafi n’abasirikare n’abandi bagiye bagaragaza ukurwanya perezida Nkurunziza kuri manda ye ya gatatu […]

Nyarugenge: Batanu bakekwaho kwiba ikigo cy’amashuri cya GS Nzove batawe muri yombi

Abagabo 5 barimo Ndahayo Martin w’imyaka 32, Nambajimana Celestin w’imyaka 31, Ndagijimana Cyprien w’imyaka 27, Rubayiza Donat w’imyaka 41 ndetse na Ndagijimana Valens w’imyaka 37, bafungiye kuri Sitasiyo ya Kigali bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye byo mu kigo cy’amashuri kisumbuye cya GS Nzove giherereye mu murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge. Aba bagabo bakurikiranyweho kwiba ibikoresho […]