Algeria na Uganda byaciye agahigo ko kugira abami ba ruhago 2016 muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi Riyad Mahrez ukomoka mu gihugu cya Algeria niwe waciye agahigo ko kuba umwami wa ruhago ku mugabane w’Afurika muri 2016.
Mu nama yabereye Abuja muri Nigeria kuri uyu wa 5 Mutarama 2017 y’abagize urugaga rw’inama mpuzamahanga mu mupira w’amaguru, yemeje ko uyu mukinnyi Riyad Mahrez ariwe witwaye neza mu marushanwa atanduukanye yagiye abera girya no hino ku isi, uyu mukinnyi akaba ahagarariye umugabane wose w’Afurika nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi haba mu gutsinda, imyirwarire n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama kandi yagize umukinnyi wo muri Uganda Denis Onyango umukinnyi w’umwaka mu kurinda izamu, bityo Uganda nayo ikaba iza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu kugira abakinnyi b’indashyikirwa.
Uyu musore w’umunya-Algeria w’imyaka 25 y’amavuko aciye agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere mu majyaruguru y’Afurika mu bihugu by’abarabu, kuva iri CAF yatangizwa mu 1992.
Algeria ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika bifite ikipe itajya ibura mu irushanwa iryo ariryo ryose ku mugabane w’Afurika ndetse ikipe yayo ikaba agenda yitwara neza muri buri cyiciro irimo. Iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu mwaka wa 2016, naho ikipe ya Gabon ikaba ariyo ihabwa amahirwe muri uyu mwaka wa 2017.
Muri iri huriro hanatowe umukinnyi w’infashyikirwa mu bagore mu makipe yo ku mugabane w’Afurika, aho Asisat Oshoala wo mu gihugu cya Nigeria ari we wabaye umukinnyi w’umwaka, waje akurikiwe na Gabrielle Aboudi-Onguene wo mu gihugu cya Cameroon ndetse na Elizabeth Addowo muri Ghana.
Uyu mugore wo muri Nigeria aje kuri uyu mwanya ku nshuro ya 2 aho mu irushanwa ryo muri 2014 yari yongeye kugaragaza ubunararibonye mu mupira w’amaguru.
Pitso Mosimane nawe yahawe igihembo nk’umutoza w’umwaka mu ma-club, akaba yaragaragaye nk’uwakoze akazi kanini mu gutoza.
Ikipe ya Uganda nayo the Cranes ikurikiraho mu kugira umurinzi ukaze w’umwaka, aho Onyango yayihesheje ishema mu ruhando mpuzamahanga mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika.
Bakary Papa Gassama wo mu gihugu cya Ghana, nawe yabaye umusifuzi w’umwaka, aho nawe yabashije guhiga abandi basifuzi mu kubahiriza ibisabwa mu kibuga ku ruhande rwa refa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Manuel Lopes Nascimento wo mu gihugu cya Guinea Bissau nawe yatorewe kuba umuyobozi w’umwaka wa fereration nk’uko no mu bindi bihugu bigenda bigira aba bayobozi, uyu nawe akaba yaragaragaje ibikorwa byy’indashyikirwa mu guteza imbere ruhago mu gihugu cye.
Ibi bikorwa byo gutora abakinnyi n’abayobozi babaye indashyikirwa bo muri 2016 mu gihe muri uyu mwaka hitegurwa irushanwa rya CAF rizabera mu gihugu cya Gabo, amakipe azaryitabira arimo n’u Rwanda akaba yaratangiye gutanga urutonde rw’abakinnyi azakinisha ndetse na nimero bazakinaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *