RDC :Abantu 18 baguye mu mirwano hagati y’Abatwa n’Abaluba
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017 ,abantu 18 nibo baguye mu gitero cyagabwe n’abo mu bwoko bw’Abaluba mu gace ka Mutiba gatuwe n’Abatwa kuri Kilometero 148 uvuye ku cyicaro gikuru cya Teritwari ya Manono mu Ntara ya Tanganyika ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri aka gace ngo muri […]
Rwanda :Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi
Nzamuye Jean Bosco, Ntawumenyumunsi Shaban, Shyirambere Donatien na Dusabeyezu Theophile bafunzwe bacyekwaho guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 24 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko; ariko ntibyabahiriye kuko bahise bafatwa barafungwa. Babiri babanza bafatiwe mu karere ka Rubavu ku wa 24 Werurwe uyu mwaka; uwa gatatu yafatiwe ka Kamonyi; naho uwa kane yafatiwe mukarere ka […]
Uganda:Umupolisi wari mu myitozo yakubiswe na Kajugujugu arapfa
Richard Kaweesa wabarizwaga mu gipolisi cya Uganda mu gashami gashinzwe kurwanya iterabwoba yishwe na Kajugujugu ubwo yananirwaga gufata neza umugozi yamanukiragaho ari mu myitozo n’abagenzi be. Umuntu utarashatse ko izina rye ritangazwa akaba yarabwiye Ikinyamakuru Chimpreport iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe,2017 ndetse ko Kaweesa yahise yitaba Imana. […]
Abantu bagera ku 5,000 buri munsi bahitanwa n’Indwara y’Igituntu
Kuri uyu wa gatanu, itariki 24 Werurwe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu Munsi Mpuzamahanga w’Igituntu, indwara bivugwa ko ihitana abantu bagera kuri miliyoni 2 buri mwaka, aho abantu bibasirwa cyane ari abo mu bihugu bya Indonesia, u Buhinde, u Bushinwa, Nigeria, Pakistan na Afurika y’Epfo. Mu Rwanda, uyu munsi w’Igituntu wahawe insanganyamatsiko igira iti: […]
Umwana udasanzwe ubasha guhindukiza isura ye ikareba inyuma (Video)
Umwana w’umuhungu ugezemu kigero cy’ubugimbi aravugwaho kuba asa n’uri mu kato mu gihugu cya Esipanye kubera ibyo akora bias n’ibidasanzwe, aho abasha guhindukiza umutwe we akareba inyuma mu mugongo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mwana abaturage bavuga ko akoreshwa n’amashitani ariko we akavuga ko nta kibazo ndetse ko ari muzima. Abo mu muryango w’uyu mwana bavuga ko […]
Umugabo yaguye gitumo umuhungu we na nyina basambanira mu buriri bwe
Hari saa kumi n’ebyiri z’igitondo, nibwo umugabo yatunguwe no gusanga umugore we arimo gusambana n’umuhungu we mu buriri bwe. Ibi byabereye mu mujyi wa Lome muri Togo. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bitangaza ko uyu mugabo yari asanzwe ahabwa amakuru ko umuhungu we aryamana na nyina ntabyemere abantu batangazwa n’urukundo rwagaragaraga hagati yabo, nyuma […]
Huye: Mu murenge wa Kinazi abakozi bageza saa yine bataraza
Abagana umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye, binubira abakozi b’umurenge bageza saa yine bataragera ku kazi, bigatuma bahata umwanya bategereje. Aha ni ku biro by’umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye, muri metero 100 iburyo, uvuye ahitwa kuri Arete, ku muhanda Nyanza-Huye. Ku rubaraza rw’umurenge, hari abaturage basaga icumi babuze ubakira, kuko n’umupalanto ubaha […]
Itsinda rya gatandatu ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro
Polisi y’u Rwanda iritegura kohereza itsinda rya gatandatu (FPU) ry’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iri tsinda ry’abapolisi ni irya kabiri rizaba ryoherejwe muri iki gihugu. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare, yavuze ko ibikoresho bizakoreshwa n’iri tsinda ry’abapolisi […]
Diamond ashobora gusenyerwa n’umukobwa yakoresheje muri Video
Hamisa Mobetto ni umukobwa wagaragaye muri Video y’indirimbo Salome y’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, muri iyo ndirimbo yari yambaye imyambaro isa n’iy’uyu muhanzi. Nyuma y’ibyo uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye ipantalo isa n’iya Diamond, ibi bikaba byatumye umugore we Zari agira icyo abivugaho. Hamisa nyuma yo gucisha iyo foto ye ku rukuta […]
Burundi: Imvura yasenye inzu zirenga 300 n'abantu 19 barakomereka
Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017 muri Komini ya Gihanga mu Ntara ya Bubanza mu gihugu cy’u Burundi yakomerekeje abantu 19 , amazu arenga 300 arasenyuka naho imirima itwarwa n’amazi. Iyi mvura kandi ikaba yasize imiryango irenga 300 idafite aho ikinga umusaya . Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi […]
Kayumba Nyamwasa aremeza ko ishyaka Green Party ryashinzwe na perezida w’u Rwanda
Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (AfCHPR) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, itariki 24 Werurwe 2017 rutanga umwanzuro warwo ku busabe bwatanzwe na Gen Kayumba Nyamwasa n’abandi bitabaje uru rukiko barega Leta y’u Rwanda. Byari biteganyijwe ko ku isaha ya saa yine ku isaha yo muri Tanzania ari bwo uru rukiko rutanga umwanzuro warwo […]
Dr Kiiza Besigye agiye gukorana indirimbo na Bobi Wine
Nyuma yo gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu inshuro zirenze imwe muri Uganda, umunyepolitiki Dr Kiiza Besigye yaba yamaze guhindura amayeri yo kwigarurira imitima y’abanyagihugu abinyujije mu muziki. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu munyepolitiki ukomeye muri kiriya gihugu akaba ari gukorana indirimbo n’umuhanzi na we wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye mu gihugu cyabo no mu karere, Bobi Wine. […]
Kampani zishinzwe umutekano zidahemba abakozi zigiye kujya zifungwa
Umuyobozi w’ishami rirwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda,Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose, asanga abafite kampani zishinzwe umutekano ku nyubako zitandukanye badahemba abakozi bakoresha ko ntacyo baba bashoboye bityo ko bagomba kuva mu bucuruzi. Ibi ACP akaba yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2017 mu nama yari igamije kujya impaka ku […]
U Rwanda ku rutonde rw'ibihugu bishobora kwibasirwa n’ibitero by’iretabwoba
Polisi y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa 23 Werurwe 2017 mu kiganiro n’abafite imiturirwa mu mujyi wa Kigali ndetse n’abafite inzego zicunga umutekano, ko ifite ibimenyetso simusiga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya Kigali yazibasirwa. Muri iki kiganiro, polisi yatangaje ko ibi bitero bishobora guturuka ku banyarwanda ubwabo binjiye mu mitwe y’iterabwoba igendera ku matwara […]
Uganda: Mu bitaro by’indwara z’amaso havumbuwe intwaro zitandukanye
Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita cyavumbuye imbunda 2, bombe 3 na grenades 3 byari bihishe mu bitaro by’amaso byo muri Tororo byitwa Benedictine Eye Hospital. intwaro zafashwe harimo imbunda imwe yirodinga (self-loading rifle) , indi ya SMG, bombe 3 ziraswa ibimodoka by’imitamenwa (Anti-tanks) na grenades 3. Nk’uko byatangajwe na […]
Rwanda :Hari abamotari batwara abagizi ba nabi abandi bakiba abagenzi batwaye
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda avuga ko hari abamotari bagaragara mu bikorwa by’ubujura, bwaba ubwa moto za bagenzi babo n’izindi, abiba abagenzi batwaye, gutwara nabi moto mu muhanda bituma habaho impanuka, abatwara ibiyobyabwenge. Hari kandi abatwara abagizi ba nabi ndetse n’abatwara ibinyabiziga […]