Guha ubushobozi abagore ntabwo ari impuhwe, ni inshingano zacu — Perezida Kagame

Guha ubushobozi abagore ntabwo ari impuhwe, ni inshingano zacu. Ibi ni ibyatangajwe na perezida kagame kuri uyu wa 22 Mata 2017 aho yitabiriye Inama Nkuru ya 3 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi yari uhuriyemo Abagore bagera ku 2000 baturuka mu Intara n’Uturere by’igihugu . Perezidante w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Umuryango FPR-Inkotanyi, yakira Perezida Paul Kagame […]

Ubwicanyi bukomeye bwabaye kuwa 22 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

· Abatutsi bari bahungiye muri Centre ya JOC muri Nyarugenge, barishwe. · Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari komini Kayenzi, biciwe ku musozi wa Bibare, ubu akaba ari mu murenge wa Karama, mu karere ka Kamonyi. · Abatutsi bari bahungiye ahitwa Kabakobwa na Sahera muri Komini ya Ngoma, barishwe. · Abatutsi bari bahungiye kuri Komini […]

Igishushanyo cyerekana Perezida Jaco Zuma asambana na Nelson Mandela cyateje impagarara

Guhera kuri uyu wa 21 Mata 2017, muri Afrika y’Epfo hari kuvugwa inkuru y’umunyabugeni, Ayanda Mabulu washushanyije Umukuru w’Igihugu, Jacob Zuma yicaye mu ntebe yegamirwa na nyakwigendera Nelson Mandela, igishushanyo kigaragaza ko bakoranaga imibonano mpuzabitsina. Iyi shusho ikimara kugera ku rukuta rwa Facebook rw’uyu munyabugeni yahise yamaganirwa kure n’abantu b’imihanda yose barimo ishyaka rya African […]

U Burusiya buri kohereza ibikoresho bya gisirikare n’ingabo ku mupaka wa Koreya ya Ruguru

Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin biravugwa ko yatangiye kohereza ingabo n’ibikoresho bikomeye bya gisirikare ku mupaka w’iki gihugu na Koreya ya Ruguru mu gihe intambara ikomeje gututumba muri iki gice. Video bivugwa ko itarasuzumwa neza ngo harebwe niba ari iya nyayo yagaragayemo gari ya moshi ipakiye ibikoresho bya gisirikare yerekeza ku mupaka ureshya na miles […]

Umunyakenyakazi Huddah Monroe yongeye kwigamba ko akijijwe n’igitsina cye

Huddah Monroe, ni umunyamideli umaze kumenyekana mu gihugu cya Kenya mu mwuga wo kumurika imideli, uyu mukobwa akaba azwiho gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga bamwe basesenguramo gukangurira bagenzi be kwishora mu buraya. Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook “Kenyan Born Huddah Monroe”, uyu mukobwa yagize ati: “Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze ( ROLLS […]

Nyamasheke: Ababyeyi gito bagurisha amata yagenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi

Hamaze igihe havugwa ikibazo cy’abana bari munsi y’imyaka 5 bafite imirire mibi mu karere ka Nyamasheke batinda kuyivamo kandi bahabwa amata buri munsi na LODA kugira ngo bayivemo bagire imibereho myiza ariko bakanga bakayimaramo igihe, ibi bikaba biterwa n’ababyeyi bamwe baca ruhinga nyuma bakagurisha ya mata agenewe abana babo bari muri iyo mirire mibi. Ikibazo […]

Centrafrica: Umuyobozi muri MINUSCA yishimiye Ibitaro by'ingabo z'u Rwanda

Tariki ya 12 Mata 2017, Ambasaderi Madamu Christine KAPALATA, umuyobozi mushya w’ibiro bya MINUSCA mu burasirazuba bwa Repabulika ya Santarafurika yasuye ibitaro byo ku rwego rwa kabiri (Level II) by’ingabo z’u Rwanda bikorera mu butumwa bw’amahoro ahitwa i Bria. Akihagera yakiriwe n’umuyobozi w’ibitaro Col Dr John BYIMANA wamweretse ikipe y’abaganga bakorana, amusobanurira imikorere y’ibitaro. Nyuma […]

Twavuye mu mwijima, ubu turi mu miyoborere myiza- PM Murekezi Anastase

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (primature) n’ibindi bigo biyishamikiyeho, yatangaje ko ubu Leta y’u Rwanda itanga ikizere kiza cy’ejo hazaza nyuma y’amateka mabi rwaciyemo. Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2017, ubimburirwa no gusura […]

Afghanistan: Abasirikare byibuze 100 ba leta baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo

Igitero ku birindiro by’ingabo za Afghanistan biri hafi y’umujyi wa Mazar-e-Charif kuri uyu wa Gatanu cyaguyemo abasirikare ba leta byibuze 100 nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. “ Byibuze abasirikare 100 ba Afghanistan biciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo n’Abataliban kuwa gatanu hafi y’umujyi wo mu majyaruguru, Mazar-e-Charif ”, ibi ni […]

Umunyatanzaniya arashimira Polisi y’u Rwanda yamufashije kubona inka ze

Nyuma y’aho ku itariki ya 20 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ifatiye inka 26 z’umunyatanzaniya witwa Johansen Ernest Kabuzi w’imyaka 43 zari zaribwe zikazanwa mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata, uyu munyatanzaniya yasubijwe inka ze. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) […]

Abantu 13 bashinjwa uruhare mu rupfu rwa AIGP Kaweesi bagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere

Byibuze abantu 13 nibo bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi. Kuri uyu wa Gatanu nibwo umucamanza wo mu rukiko rwa Nakawa, Noah Ssajabi yasomeye abashinjwa biganjemo abasilamu ibirego bakurikiranweho. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko itangazamakuru ritari ryemerewe kwinjira mu rukiko rwari rurinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano. Iki kinyamakuru kikaba […]

Ubwicanyi bukabije bwaranze itariki 21/04/1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

· Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Runyinya no kuri Komini Runyinya, ubu ni mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, bagoswe n’ibitero by’Interahamwe zirabica bose. · Ku Kigo Nderabuzima cya Matyazo, hari hahungiye abatutsi basaga 6,000, baturutse muri za komini Ngoma, Maraba, Runyinya na Huye, bishwe n’Interahamwe. Ubu ni mu Murenge wa Ngoma […]

Abadepite bo muri E.U basanga mu myaka yose imaze MONUSCO ntacyo yakoze gifatika

Itsinda ry’abadepite baturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi zari zasuye intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane ushize, itariki 20 Mata 2017 ryatangaje Monusco itakoze ibihagije mu myaka isaga 15 yose imaze mu bijyanye no guhagarika ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Izi ntumwa z’abadepite zigera ku munani zikaba zarabonanye […]