PAM irashinjwa guhungisha ababa bahigishwa uruhindu na Leta y’u Burundi
Porogaramu ya Loni ishinzwe ibiribwa PAM ikorera mu gihugu cy’u Burundi, irashinjwa kwinjira muri politiki y’igihugu ihungisha abo Leta iba irimo guhigisha uruhindu. Ibi bikaba byagaragajwe n’ubutumwa bwamwe bohorerezanya bashaka uko bahunga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro Pacifi Nininahazwe, umuyobozi w’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, umunyeshuli yamutangarije ko hari abasirikare barimo kumuhiga, mu […]
Umutoza wa Rayon Sports, Masudi ategereje ibaruwa imwirukana nyuma yo gutsindwa
Nyuma yo gusezererwa n’ikipe yo mu gihugu cya Nigeria, Rivers United mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, ikipe ya rayon sport yaba iri mu mugambi wo guhagarika bitunguranye umutoza wayo Djuma Masudi. Nk’uko yabitangarije ruhagoyacu dukesha iyi nkuru, umwe mu bayobozi b’imbere muri iyi kipe ya Rayon Sports yagize ati”twamuhagaritse imikino 2, ngo tubanze tumwibutse […]
Perezida Kagame yifuza ko abakuru b’ibihugu by’Afurika bakorera mu cyerecyezo kimwe
Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mata 2017, mu nama yari yahuriwemo n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo perezida w’u Rwanda Paul Kagame, perezida Deby ndetse n’umuyobozi w’inama y’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki muri Guinea, Perezida Kagame yasabye abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika gukorera hamwe ndetse mu cyerekezo kimwe hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje […]
Inkotanyi: Gukotana ni uguhangana n’ibibazo, kandi kubohora ni ukuzana ibisubizo
Gukotana ntibivuga kurwana gusa, ahubwo ni uguhangana n’ikitwa ikibi cyose: ubutegetsi bubi, ubujiji, ubukene, amacakubiri, ubusambo, indwara z’ibyorezo, ruswa, kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Ibi biri mu byaranze Inkotanyi kuva zibaho, aho zarwaniraga zafashaga abo zihasanze, zigeze ku butegetsi zigumana iyo ngeso, none ubu n’amahanga arazirahira mu bikorwa by’ubutabazi n’ibiteza imbere abaturage. Inkotanyi mu urugamba […]
Ubwo najyaga aho Papa bamwiciye, namusabye kubyuka arabyanga,yari yapfuye- Leah Mihana
Ni ubuhamya bwa Leah Mihana, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mudamu yatangiye ubu buhamya mu ijoro ryo kwibuka ryo ku wa 21 Mata 2017, ryateguwe na sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (primature) n’ibindi bigo biyishamikiyeho ku kicaro cya yo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Madamu Leah Mihana ni mwene nyakwigendera, Gervais wari […]
Urutonde rw’abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Kongo bitirirwa kuba Abanyarwanda
Igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni ibihugu bibiri nubwo bitangana mu buso ariko bituranye, bihahirana ndetse n’abaturage ba byo ugasanga hari n’imico imwe n’imwe bahuriyeho. Si igitangaza gusanga mu gisirikare cya RDC, harimo abasirikare bavuga Ikinyarwanda neza nk’Abanyarwanda cyangwa se bakaba bafite ababyeyi b’Abanyarwanda cyangwa se bakaba batuye mu Rwanda. Imiryango […]
Zimbabwe igiye kwirukana impunzi z’Abanyarwanda zikiri yo
Leta ya Zimbabwe yatangaje ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri kiriya gihugu zigomba gutaha vuba zikajya gufasha abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo mu gihe bigaragara ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kubaka ubumwe, amahoro n’iterambere. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta muri kiriya gihugu, Prisca Mupfumira, mu mpera z’icyumweru gishize aho […]
Burundi: Baramagana Benjamin Mkapa wasabye Perezida Nkurunziza kurekure abashakaga kumuhirika
Nyuma yaho umuhuza mu biganiro w’Abarundi, Benjamin Mkapa, asabiye Perezida Nkurunziza w’u Burundi, guha imbabazi z’agateganyo abafunze bashinjwa gushaka kumuhirika ku butegetsi, iki cyifuzo gisa nk’icyasamiwe ejuru cyamaganwa na Leta. Mkapa we yagejeje kuri Perezida Nkurunziza icyifuzo cye amutangariza ko byaba byiza kurushaho bariya na bo bafunze baramutse bitabiriye ibiganiro bihuza ishyaka riri ku butegetsi […]
Ku myaka 38 gusa, amaze kubyara abana 37
Umugore witwa Mariam Nabatanzi Babirye utuye mu karere ka Mukono mu gace ka Kabimbiri muri Uganda, aravugwaho umwihariko wo kubyara abana benshi mu gihe gito, aho kugeza ubu abana afite baruta ubwinshi imyaka afite. Uyu mugore umaze kubyara abana bagera kuri 37 bose ababyariye iwe mu rugo, afite imyaka 38 gusa y’amavuko, aba bana akaba […]
Ahantu habereye ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 23 Mata 1994
Abatutsi bari bahungiye i Kabuye/Gisagara, barishwe, ubwo jenoside yari yamaze gutangira i Butare nyuma y’ijambo ryo kuri 19/4/1994, Prezida Sindikubwabo ThĂ©odore ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, yavugiye mu nzu mbera byombi ya MRND i Butare, bakangurira abahutu, cyane cyane abategetsi bo muri perefegitura ya Butare, kwitabira gukora Jenoside aribo yitaga ba “Ntibindeba”. Jenoside […]
U Bufaransa: Babiri bazahatanira umwanya wa Perezida bamenyekanye
Mu gihe kuri uyu wa 23 Mata 2017, mu gihugu cy’u Bufaransa hari habyukiye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu cyiciro cya mbere, kuri uyu mugoroba hamenyekanye abakandida 2 bazahatanira uyu mwanya mu kwezi gutaha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abakandida bagera kuri 11 biganjemo abari bitabiriye aya matora mu matora aheruka yo muri […]
Polisi y’u Rwanda yongeye gutunga agatoki abatunze imbwa mu ngo batazitaho
Nyuma y’uko bigaragaye ko imbwa zikomeje kurya abantu n’amatungo hirya no hino mu gihugu, bityo bikagaragara ko ari zimwe mu bihungabanya umutekano wa rubanda, Polisi y’u Rwanda irakangurira abafite imbwa mu ngo kuzirinda kuzerera ku gasozi. Polisi itanze ubu butumwa nyuma y’uko hari imbwa zikomeje guhungabanya ituze rya rubanda hirya no hino mu gihugu bitewe […]