Umugore witwa Mariam Nabatanzi Babirye utuye mu karere ka Mukono mu gace ka Kabimbiri muri Uganda, aravugwaho umwihariko wo kubyara abana benshi mu gihe gito, aho kugeza ubu abana afite baruta ubwinshi imyaka afite.
Uyu mugore umaze kubyara abana bagera kuri 37 bose ababyariye iwe mu rugo, afite imyaka 38 gusa y’amavuko, aba bana akaba yarababyaranye n’umugabo umwe gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru cyo muri Uganda daily monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore yabyaye inshuro 6 abyara abana babiri babiri, akongeraho inshuro 4 abyara batatu batatu, agakurikizaho inshuro 3 abyara abana bane bane, hanyuma uwanyuma ari na we uheruka akaba yaravutse ari umwe wanavutse bamubaze.
Biragoye kwiyumvisha uyu muryango mugari ukomoka ku mugore umwe kandi mu gihe gito, kuko uretse no kuba aba bana ari indahekana, abenshi barangana haba no mugihagararo.
Umukuru muri aba bana afite imyaka 23 y’amavuko mu gihe umuto ari nawe uheruka kuvuka afite amezi 4 gusa, aba bana bakaba barimo abakobwa 10 abandi bose bakaba ari abahungu.

Uyu mugore avuga ko yashatse afite imyaka 12 y’amavuko agashakana n’umumotari. Impamvu nyamukuru yamuteye gushaka akiri muto, ni ukuba yararokotse urupfu ubwo mukase wamureranaga n’abavandimwe be 4 yamukubitaga hafi kumwica agahitamo kwigendera kuzerera mu gasozi ariko nyuma se akaza kumushyingira atabizi hatitawe ku myaka yari afite bagahita babana na we agatangira kubyara ubwo.
Uyu mugore avuga ko gushyingirwa kwe, se yabigizemo uruhare kuko ari we wamutanze atabizi akamuha umusaza w’imyaka igera kuri 40 akamutwara atazi ko agiye kurongorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugabo w’uyu mugore ngo yari asanzwe afite abandi bana benshi mu gasozi ku bagore batandukanye ndetse akaba yarashatse uyu mugore ngo aze kwita ku bana bato yari afite mu rugo kuko umugore yaherukaga gushaka yari yabamutanye. Gusa aba bana uyu mugore yagiye asanga muri ruriya rugo ntibabarirwa muri bariya 37 kuko ari abo yibyariye ku giti cye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


