Ni ubuhamya bwa Leah Mihana, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mudamu yatangiye ubu buhamya mu ijoro ryo kwibuka ryo ku wa 21 Mata 2017, ryateguwe na sirivisi zitangwa na Minisitiri wâIntebe (primature) nâibindi bigo biyishamikiyeho ku kicaro cya yo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Madamu Leah Mihana ni mwene nyakwigendera, Gervais wari utuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali igihe jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu 1994.
Leah Mihana wari mu kigero cyâimyaka 10 avuga inzira yâumusaraba yanyuzemo amarira akisuka mu maso ya buri wese, ikiniga kigashinga mu gituza cyâuwari uri mu busitani ubu buhamya bwatangiwemo wese.
Leah Mihana hari aho yagize ati ; âNubwo nari mfite basaza banjye ariko njye nari umukobwa wa Papa ,namuhoraga hafi kuko yari muremure nkakunda gukinira hagati yâamaguru ye.
Uku gukinira hagati yâamaguru ye kenshi ni ko yaje kumpendesha ubwenge mbere yâuko ajya kutwitangira ngo apfe asa nubona ko ahari we nibamwica harubwo twabahoâ.
Arakomeza âUbwo nari muherekeje agana ahari abicanyi, Papa yaratuje ampenda ubwenge arambwira ati, Urabona uko ndeshya nâukuntu mfite imbaraga mukobwa wanjye ? Subira inyuma batakwica wowe ntiwabasha kwiruka ngo usige abicanyi ariko njyewe nta nâumwe wanshyikira kandi mbarusha imbaragaâ.
Leah Mihana wakundaga Papa we cyane ngo yahise yizera ibyo Papa we amubwiye ndetse ahita anemeza ko koko nta muntu wari kubasha Papa we kubera ukuntu yamwizeraga ku bwenge nâubushobozi kandi ku bwâurukundo yamukundaga ngo yumvaga Papa we ntacyo azaba.
Nyuma gato ngo nibwo abana bâaho yari yihishe baje basimbagurika byâabana basubiramo uko Papa we bamaze kumurasa, akarambarara hasi .
Musaza wa Leah Mihana ngo yahise ajya kureba aho bivugwa ko Papa bamwiciye asanga byarangiye, yapyuye agaruka azenga amarira mu maso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leah ngo nawe yaciye mu rihumye abâaho yari yihishe ajya kureba Papa we asanga aravirirana amaraso.
Icyo yihutiye ngo ni ukumuhanagura amaraso aramwitegereza nâubwo yari yapfuye ngo aramuhamagara ati â â Gervais (papa), byuka tugende , maze Papa arabyanga âŠkuko yari yapfuye â .
Urugendo rwa Leah Mihana rwaje no kumutandukanya na Mama we umubyara nâabandi bana bavaga inda imwe kuko uko imirwano yagendaga yicuma hagati yâIngabo za FPR Inkotanyi nâabicanyi, niko bagendaga batatana.
Gusa ngo mu gihiriri, agenda yerekeza i Gitarama yaje kongera kubona Mama we za Giticyinyoni gusa nubwo ngo yashoboraga kuba yasubira inyuma wenda akaba yarokorwa nâIngabo za FPR Inkotanyi ibi byasaga nâibidashoboka kuko uwasubiraga inyuma yicwaga, ngo asanze Inkotanyi.
Inkotanyi zari ziri hafi kwigarurira Jari na Gatsata ntizamurokoreye i Kigali kuko zamusanze iyo za Masango ya Gitarama kwa sekuru ubyara nyina ariko nabo bari barashize.
Leah Mihana arangiza ubuhamya bwe avuga ukuntu Leta yâUbumwe yagize neza cyane kuko yazanye ubutabera bwa Gacaca bwunga, byatumye u Rwanda rutera intambwe yo kubanisha Abanyarwanda, mu nzira yâUbumwe nâUbwiyunge.
Madame Leah Mihana akomeza avuga ko kuba Leta yâUbumwe yarashyizeho Ikigega cyashyiriweho gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe ikomeye yabayeho kuko icyo kigega FARG cyamufashije kwiga hamwe nâabandi bavandimwe be, ubu bakaba baranaminuje.
Ubu Madame Leah Mihana ni umukozi mu Kigo cya RURA, kibarizwa muri serivisi za Minisitiri wâIntebe ,arubatse ni umubyeyi ushima Imana kandi wizeye kubaho kandi neza bidasubirwaho, muri Jenoside yari umukobwa wâimyaka 10, ubu ni umubyeyi wâimyaka 33 yâamavuko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David/Bwiza.com


