Ubwo najyaga aho Papa bamwiciye, namusabye kubyuka arabyanga,yari yapfuye- Leah Mihana

Sangiza iyi nkuru

Ni ubuhamya bwa Leah Mihana, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mudamu yatangiye ubu buhamya mu ijoro ryo kwibuka ryo ku wa 21 Mata 2017, ryateguwe na sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (primature) n’ibindi bigo biyishamikiyeho ku kicaro cya yo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Madamu Leah Mihana ni mwene nyakwigendera, Gervais wari utuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali igihe jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu 1994.
Leah Mihana wari mu kigero cy’imyaka 10 avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo amarira akisuka mu maso ya buri wese, ikiniga kigashinga mu gituza cy’uwari uri mu busitani ubu buhamya bwatangiwemo wese.
Leah Mihana hari aho yagize ati ; “Nubwo nari mfite basaza banjye ariko njye nari umukobwa wa Papa ,namuhoraga hafi kuko yari muremure nkakunda gukinira hagati y’amaguru ye.
Uku gukinira hagati y’amaguru ye kenshi ni ko yaje kumpendesha ubwenge mbere y’uko ajya kutwitangira ngo apfe asa nubona ko ahari we nibamwica harubwo twabaho”.
Arakomeza “Ubwo nari muherekeje agana ahari abicanyi, Papa yaratuje ampenda ubwenge arambwira ati, Urabona uko ndeshya n’ukuntu mfite imbaraga mukobwa wanjye ? Subira inyuma batakwica wowe ntiwabasha kwiruka ngo usige abicanyi ariko njyewe nta n’umwe wanshyikira kandi mbarusha imbaraga”.
Leah Mihana wakundaga Papa we cyane ngo yahise yizera ibyo Papa we amubwiye ndetse ahita anemeza ko koko nta muntu wari kubasha Papa we kubera ukuntu yamwizeraga ku bwenge n’ubushobozi kandi ku bw’urukundo yamukundaga ngo yumvaga Papa we ntacyo azaba.
Nyuma gato ngo nibwo abana b’aho yari yihishe baje basimbagurika by’abana basubiramo uko Papa we bamaze kumurasa, akarambarara hasi .
Musaza wa Leah Mihana ngo yahise ajya kureba aho bivugwa ko Papa bamwiciye asanga byarangiye, yapyuye agaruka azenga amarira mu maso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leah ngo nawe yaciye mu rihumye ab’aho yari yihishe ajya kureba Papa we asanga aravirirana amaraso.
Icyo yihutiye ngo ni ukumuhanagura amaraso aramwitegereza n’ubwo yari yapfuye ngo aramuhamagara ati ‘ ’ Gervais (papa), byuka tugende , maze Papa arabyanga 
kuko yari yapfuye ” .
Urugendo rwa Leah Mihana rwaje no kumutandukanya na Mama we umubyara n’abandi bana bavaga inda imwe kuko uko imirwano yagendaga yicuma hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abicanyi, niko bagendaga batatana.
Gusa ngo mu gihiriri, agenda yerekeza i Gitarama yaje kongera kubona Mama we za Giticyinyoni gusa nubwo ngo yashoboraga kuba yasubira inyuma wenda akaba yarokorwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi ibi byasaga n’ibidashoboka kuko uwasubiraga inyuma yicwaga, ngo asanze Inkotanyi.
Inkotanyi zari ziri hafi kwigarurira Jari na Gatsata ntizamurokoreye i Kigali kuko zamusanze iyo za Masango ya Gitarama kwa sekuru ubyara nyina ariko nabo bari barashize.
Leah Mihana arangiza ubuhamya bwe avuga ukuntu Leta y’Ubumwe yagize neza cyane kuko yazanye ubutabera bwa Gacaca bwunga, byatumye u Rwanda rutera intambwe yo kubanisha Abanyarwanda, mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Madame Leah Mihana akomeza avuga ko kuba Leta y’Ubumwe yarashyizeho Ikigega cyashyiriweho gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe ikomeye yabayeho kuko icyo kigega FARG cyamufashije kwiga hamwe n’abandi bavandimwe be, ubu bakaba baranaminuje.
Ubu Madame Leah Mihana ni umukozi mu Kigo cya RURA, kibarizwa muri serivisi za Minisitiri w’Intebe ,arubatse ni umubyeyi ushima Imana kandi wizeye kubaho kandi neza bidasubirwaho, muri Jenoside yari umukobwa w’imyaka 10, ubu ni umubyeyi w’imyaka 33 y’amavuko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *