Amafoto: Mbere ho umunsi umwe Impamyabigwi ikiciro cya 2 biteguye gutumwa
Itorero ry’Abanyamakuru (Impamyabigwi) ikiciro cya kabiri rigeze aho risozwa kuko ubu rigeze ku umunsi ubanziriza uheruka ngo ritumiwe. Abanyamakuru basaga 160 nibo bagiye mu itorero Impamyabigwi ikiciro cya 2 baturutse mu ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, aho biteganyijwe ko iri torero rizasoza kuwa 26 Mata 2017. Kuri ubu bwiza ikaba ishaka kubasangiza kumafoto n’ibikorwa baba […]
Uruhinja rw’amezi atatu ryitabye urukiko rucyekwaho iterabwoba
Nyuma y’uko umwongereza, Paul Kenyon, yibeshye yuzuza ifishi yo gusaba visa y’umwuzukuru we yo kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uruhinja rw’amezi atatu y’amavuko witwa Harvey Kenyon-Caims, rwatumijwe kuri amabasade ya Amerika mu Bwongereza ku kirego cy’ iterabwoba. Uru ruhinja rwagombaga kujya muri Amerika muri Leta ya Floride, ariko ruza guhamagazwa na Ambasade ya […]
Zambia ibangamiwe cyane n’umubano mubi uri hagati y'u Rwanda n’u Burundi
Nyuma y’uko leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi bihagaritse ibikorwa by’ubuhahirane ndetse bikanagira ingaruka ku baturage ku mpande zombi cyane cyane ku baturiye imipaka, leta ya Zambia na yo ngo yaba ishaka ko haboneka umuti w’iki kibazo kuko byayigizeho ingaruka. Guhera mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wakomeje kuba agatereranzamba, kugeza ubwo […]
Diamond na Chameleone, abahanzi ba mbere bakize muri Afurika y’Iburasirazuba- AMAFOTO
Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Chameleone wo muri Uganda na Naseeb Abdul Juma wo muri Tanzania uzwi ku izina rya Diamond, ni abahanzi 2 bakomeje gushyirwa mu majwi ko bigwijeho ubutunzi, bakesha umuziki wa bo wakunzwe. Chameleone, atuye mu mujyi wa Kampala, aho afite inzu irahirirwa, ifite ibyumba byinshi, piscine n’ibindi. Uyu mugabo kandi […]
Amerika yagejeje ubwato bwayo bw’intambara buca munsi y’inyanja muri Korea y’Epfo
Hashize iminsi hariho uguterana amagambo hagati ya Korea ya Ruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse bishobora kubyara intambara ikaze, kuri ubu ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi (sous-marin) bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukaba bwageze mu gihugu cya Korea y’Epfo, mu gihe hari amakenga ko Korea ya Ruguru ishobora kugerageza ibindi bitwaro byayo. […]
Man U na Man City zirahatanira kwegukana umukinnyi Alexis Sanchez
Umutozi w’ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola yemeje ko ashaka gusinyana amasezerano n’umukinnyi wo mu ikipe ya Arsenal, Alexis Sanchez ku kayabo k’Amayero agera kuri Miliyoni 50 z’Amayero ariko na we akajya ku rutonde rw’abakinnyi ba Man City. Ni mu gihe kandi umutoza w’ikipe na Man U na none, nayo ivuga ko uyu mukinnyi imushaka […]
Meteo-Rwanda iremeza ko nta mvura izagwa nk’iyumwaka ushize yahitanye ubuzima bw’abantu
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kirahumuriza abaturage ko nta mvura izagwa muri aya mezi ya Mata na Gicurasi 2017 nk’iyaguye umwaka ushize 2016, yasize igaritse ingogo. Iki kigo gitangaza ko ubu kirimo gukora ubukangurambaga gisobanurira abaturage kutikanga imvura muri uku kwezi kwa Mata na Gicurasi, bakaba bafite gahunda yo gukoresha amabara atandukanye kugirango […]
Natangiye gukora uburaya mfite imya 14 none kubireka byananiye, ndagisha inama
Ubwo nari ngize imyaka 14 y’amavuko, nibwo navuye mu ishuri kuko mama umbyara atabashaga kumbonera ibikoresho ndetse n’amafaranga y’ishuri. Icyo gihe, nagumanye na we na murumuna wanjye kuko data yari amaze kuduta yishakiye undi mugore. Nakomeje kujya mbabazwa no kubona mama arira yabuze icyo atugaburira byongeye buri gitondo nyir’inzu akaza kudukomangira ngo ukwezi kwashize nitwishyure […]
Abarundi baribuka urupfu rubabaje rwa Gen Athanase Kararuza n’umuryango we
Mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2016, nibwo Brig.Gen Athanase Kararuza, yishwe hamwe n’umugore we n’umwana w’umukobwa, Danielle Mpundu wari ufite imyaka 9 ndetse n’umusirikare wamurindaga, ni urupfu rwakoze benshi ku mutima n’ubu Abarundi bakibuka. Brig.Gen. Athanase Kararuza yiciwe mu gace yari atuyemo ka Gihosha, mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Bujumbura; aguye mu gico (embuscade) […]
Ahantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 24 Mata 1994
Kuva ku itariki ya 24-25/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ruhashya, bishwe n’Interahamwe zaturukaga muri Gikongoro zifatanije nizo muri Komini Maraba na Rusatira, ababashije guhunga biciwe muri ISAR SONGA kuya 28/04/1994. Ubwicanyi ndengakamere bwibasiye abatutsi barenga 30,000 bari bahungiye ku musozi wa Kabuye hafi ya komini Ndora muri perefegitura ya Butare. Kuva tariki ya 24-25/04/1994, […]
RDC: Lambert Mende aramagana amashusho agaragaza iyicwa cy'abashakashatsi ba ONU
Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo iratangaza ko amashusho yatangajwe n’umuryango w’Abibumbye agaragaza iyicwa ry’abazungu 2 biciwe muri kiriya gihugu ubwo bari mu kazi ari ibinyoma ndetse ko ntaho bihuriye n’ukuri. Ni nyuma y’uko, ONU igaragaje amashusho y’abantu barindwi bitwaje imihoro, inkoni n’umwe ufite imbunda ubwo bakoraga ikiziga kuri aba bazungu 2 barimo Michael Sharp w’Umunyamerika […]
Nyamasheke: Umukobwa arakekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni 8 mu rugo yakoragamo
Kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa witwa Manaryimana Viviane w’imyaka 23 ukekwaho kwiba amadolari y’amanyamerika 2200 n’amanyarwanda 6.800.000 aho yakoraga akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali. Uyu mukobwa akaba yarafatiwe iwabo mu murenge wa Cyato aho yahise atabwa muri yombi, ku ruhande rwe agahakana kwiba uriya mubare […]
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo kubashimira gukora neza. Bayambitswe n’Uwungirije Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, El Moustafa Banlamlin. Uwo muhango wabereye mu Mujyi Mukuru w’iki gihugu ari wo: Port Au […]