RDC: Umukuru w’inyeshyamba za Mai-Mai Sheka yishyikirije MONUSCO
Umukuru w’inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai Sheka, Ntabo Ntaberi, yishyikirije MONUSCO kuri uyu wa gatatu, itariki 26 Nyakanga nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga. Uyu Ntabo Ntaberi yishyize mu maboko ya MONUSCO mu gihe yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu akurikiranweho. Ari kandi ku rutonde rw’Abakongomani bafatiwe ibihano n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye […]
Umugore amaze imyaka 14 nta cyuma cyogosha kiramukora ku mutwe (Amafoto)
Umugore witwa Daria Gubanova wo mu gihugu cy’u Burusiya yaciye agahigo ko kugira misatsi miremire, kugeza ubu aka ba afite umusatsi ureshya na Metero 1.8. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore watangiye gutereka umusatsi ku myaka 14, ubu yujuje imyaka 28 akaba avuga ko mu myaka igera kuri 14 ishize kuva yabyiyemeza nta cyuma gikata cyari cyamukora […]
Amerika: Abana babiri b’Abarundi muri batandatu baherutse gutoroka babonetse
Abana babiri muri batandatu baburiye I Washington, nyuma yo gusoza amarushanwa bari bagiyemo bahagarariyemo u Burundi, babonetse nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igipolis mu karere ka Columbia kuri uyu wa kabiri cyatangaje ko Don Ingabire na Audrey Mwamikazi, bari bagaragaye binjira muri Canada, babonetse nubwo umuvugizi w’igipolisi yanze gutangaza aho aba […]
Ibihembo bya World Travel Awards ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda
Ibihembo bya World Travel Awards bigamije kugaragaza uko ibigo bitandukanye byitwaye neza mu kwakira ba mukerarugendo ku nshuro ya mbere bizatangirwa i Kigali mu Rwanda mu kwezi kw’Ukwakira nk’uko bitangazwa n’abateguye iki gikorwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu dukesha urubuga, http://www.iol.co.za rwo muri Afurika y’Epfo abigaragaza, ngo iyi izaba ari inshuro […]
Mbappe nagurwa na R. Madrid araba abaye uwa mbere uguzwe menshi ku isi
Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko igiye kugura umukinnyi Kylian Mbappe, amafaranga agera kuri Miliyoni 160 z’Amayero imukuye muri AS Monaco, aya makuru avuga ko impande zombi zamaze kunoza ibiganiro igisigaye ni ugusinya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mbappe w’imyaka 18, ni umukinnyi umaze kubaka izina ku myaka ye micyeya, wifujwe n’amakipe menshi akomeye ku isi. Uyu mukinnyi […]
Amwe mu magambo yo muri Bibiliya yamamaye kubera gukoreshwa n’abantu mu nyungu zabo bwite
Abahanga bavuga ko Bibiliya Yera ari kimwe mu bitabo bisomwa cyane kuri iyi si ya Rurema ndetse bishoboka ko yaba inafata umwanya wa mbere mu gukoreshwa n’imbaga nini y’abatuye uyu mubumbe. Muri iyi nkuru kandi turibanda kuri amwe mu magambo ari muri Bibiliya Yera agenda akoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye ahanini kubera inyungu zabo zitanafite aho […]
Mbafite nta ntambara yantera ubwoba-Paul Kagame i Rubavu
Ibikorwa byo kwiyamamaza umukandida, Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi yabikomereje mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangarije abaturage bo muri aka karere ko abafite nta ntambara yamutera ubwoba. Ibikorwa byo kwiyamamaza ku gicamunsi cyo ku wa 26 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu murenge wa Mudende wo muri aka karere ka Rubavu, avuye […]
Burundi: Abantu bataramenyekana batwitse umurima wa perezida Nkurunziza urakongoka
Abantu batatu mu gihugu cy’u Burundi bamaze gutabwa muri yombi n’igipolisi cyo ku gasozi ka Gatwaro, muri Komini Kiremba ho mu Ntara ya Ngozi nyuma y’aho kuri iki cyumweru gishize abantu bataramenyekana badukiriye umurima wa perezida Nkurunziza bakawutwika. Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo babiri basanzwe babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure. […]
Kayonza:Umugabo yatemye umugore we yishyikiriza polisi
Umugabo witwa Butera Zackarie utuye mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga 2017, yatemye umugore we arangije yishyikiriza station ya Polisi ya Rukara avuga ko yishe umugore. Kubw’amahirwe ariko umugore ntiyapfuye. Butera Zackarie ubu uri maboko ya Polisi yari asanzwe afitanye amakimbirane na Ugirigihozo […]
Junior wo mu gasobanuye yashimiye umukunzi we bamaranye imyaka 5 bakundana
Umusobanuzi wa Filimi mu Rwanda , Bugingo Bony uzwi nka Junior the Premier arashimira abantu bose bamubaye hafi mu muhango wo gukwa no gusaba umukunzi we, Muhoza Ange by’umwihariko agashimira byimazeyo umukunzi we wamubereye udasanzwe mugihe cyose bamaranye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Junior the Premier azwi muri filme z’udusobanuye, ni umuvandimwe wa Sankara The Premier nawe uzwi […]
Kabuga Felicien, Umunyarwanda rukumbi ku rutonde rw’abantu 10 bashakishwa kurusha abandi
Ku Isi hari abantu bakurikiranweho ibyaha bikomeye bashakishwa n’Isi yose ariko batarafatwa. Bamwe bagiye baregwa cyangwa barakatirwa mu nkiko z’ibihugu byabo no mu nkiko mpuzamahanga. Nubwo aba baturuka mu bihugu bitandukanye bose bashinjwa ibyaha ndengakamere kandi bafatwa nk’ikibazo gikomeye ku batuye Isi. Bamwe usanga bayoboye imitwe y’abanyabyaha bakomeye nka Dawood Ibrahim ukuriye ikitwa D-Company, cyangwa […]
Man City yamaze gusinyisha myugariro w’Umufaransa, Benjamin Mendy
Ikipe Manchester city yatangaje ko yamaze kugura myugariro wo ku ruhande rw’Iburyo ufite inkomoko mu Bufaransa Benjamin Mendy, bakaba bamuguze Miliyoni 49.2 z’Amayero. Benjamin Mendy w’imyaka 23 y’amavuko yaje muri Man City avuye muri Monaco akazajya ahebwa ibihumbi 70,000 by’ A mayero ku cyumweru kimwe . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Benjamin Mendy aguzwe nyuma y’aho yigaragarije imbere […]
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora u Rwanda byahinduye isura
Mu gihe ubwitabire bw’abageraga hamwe mu haberaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ku bakandida bamwe na bamwe, butavugwagaho rumwe , ubu bamwe mu bakandida baravuga ko hari intambwe yatewe ndetse banishimira. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iherutse kwihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze bavuzweho imyitwarire itandukanye irimo kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse polisi mu iperereza igikomeje ita muri […]
Dr Habineza ategereje ko Meya wa Nyagatare na Gitifu begura akabona kuhiyamamariza
Umukandida w’ishyaka rirengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko ategereje kujya kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare nyuma yuko abayobozi barimo n’uw’aka karere ybeguye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga, ubwo yari asoje ibikorwa bye byo kwiyamamariza guhatanira umwanya wa […]
U Buhinde: Umwana w’imyaka 10 utwite inda y’amezi asaga 6 ategereje uburenganzira bwo kuyikuramo
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo mu gihugu cy’u Buhinde watewe inda nyuma yo gufatwa ku ngufu, ategereje ko urukiko ruha umuburenganzira bwo gukuramo inda nyuma y’igihe giteganywa n’amategeko, aho abaganga bemeza ko adashobora kuzabyara neza ubuzima bwe butagiye mu kaga. Urukiko rw’Ikirenga rukaba rwategetse ko uyu mwana utwite inda y’ibyumweru 26 (Amezi 6 asaga), akorerwa […]
Min Busingye yasabye Amb Ryan ubusobanuro ku byo yavuze ku isenywa rya Top Tower
Nyuma y’amasaha macye uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michael Ryan atangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter iby’isenyuka ry’inyubako ya Top Tower yari yubatse hafi y’icyicaro cy’aho uyu muryango ukorera, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye nab o bagize icyo bavuga ku magambo y’uyu muyobozi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muyobozi yari yanditse […]
Muhanga: Umukobwa ushinjwa gushaka kwica abana 2 yareraga arasomerwa
Urubanza rw’umukozi wo mu rugo ukurikiranweho gushaka kwica abana 2 yareraga rurasomwa kuri uyu wa gatatu, itariki 26 Nyakanga mu rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga nyuma y’iminsi 6 ari kuburana, aho yaburaniraga aho icyaha cyakorewe. Ubushinjacyaha bwifuza ko yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu. Kuwa 20 Nyakanga nibwo urubanza rw’uyu mukobwa witwa Munezero Ernestine rwaburanishijwe mu ruhame […]
Uburasirazuba: Ibyo Abaturage bifuza ku mukandida uzatsinda amatora y'Umukuru w'igihugu
Abatuye mu ntara y’Iburasirazuba bishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize, ariko bakavuga ko bitewe n’amateka yaranze icyahoze ari Kibungo n’icyahoze ari Byumba ko hakiri inzitizi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bityo bagasaba ko byazitabwaho n’uzayobora u Rwanda guhera mu minsi iri imbere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Intara y’Iburasirazuba ni agace gakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko mu myaka […]
Ibihumbi by'Abanyamusanze byijeje Paul Kagame ko bimuri inyuma-Amafoto
Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabitangiriye mu karere ka Musanze, aho yijejwe ko bamuri inyuma batazamutenguha na rimwe. Ku munsi wa 13 w’ibi bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu karere ka Musanze, mu murenge […]
A.U igiye kohereza indorerezi 40 zizakurikirana amatora mu Rwanda
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (A.U) kuri uyu wa kabiri watangaje ko uzohereza indorerezi z’amatora zizagera mu Rwanda kuwa 27 Nyakanga zije kugenzura uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha azagenda. Ku butumire bwa Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’Amatora, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yemeye ko hazoherezwa indorerezi […]
Uganda: Umusirikare mukuru muri UPDF yapfuye urw’amayobera nyuma yo kwinjira muri sauna
Umusirikare ufite ipeti rya Major mu gisirikare cya Uganda, yapfuye urupfu rw’amayobera nyuma yo kwitura hasi ari muri sauna mu mujyi wa Kampala ahitwa Mutungo. Major Alex Tinka ukora muri Military police wari uturutse Mbarara nk’uko ababibonye babitangaza, yaje muri Canopy Sauna, kuri uyu wa Mbere ushize, agaragara ko ameze neza avugana n’inshuti, ariko ngo […]