Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko igiye kugura umukinnyi Kylian Mbappe, amafaranga agera kuri Miliyoni 160 z’Amayero imukuye muri AS Monaco, aya makuru avuga ko impande zombi zamaze kunoza ibiganiro igisigaye ni ugusinya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbappe w’imyaka 18, ni umukinnyi umaze kubaka izina ku myaka ye micyeya, wifujwe n’amakipe menshi akomeye ku isi.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho yakuriye yamenyekanye cyane ubwo yigaragazaga cyane mu ikipe ya Monaco, mu mwaka ushize wa Shampiyona.
Paul Pogba ukinira Manchester united niwe mukinyi waruhenze cyane ku isi, yaguzwe Miliyoni 105 z’Amayero, avuye muri Juventus mu mwaka ushize, Mbappe aramutse aguzwe aka kayabo yahita aba umukinnyi wa mbere ku isi uhenze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe hagitegerejwe kwishyurwa amafaranga PSG kuri itanga Neymar dore ko yemeje ko ishobora kwishyura Miliyoni 200 z’Amayero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com


